RUHAGOYACU.com

Mukura 2-1 Bugesera: Kanyankore atakaje umukino wa mbere kuri Mukura idafite Minnaert

Mukura Victory Sports yaburaga umutoza mukuru Ivan Minnaert wahagritswe, ibashije gutsinda Bugesera FC yari yakiriye kuri iki Cyumweru ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.

Iyi ntsinzi ifashije ikipe ya Mukura Victory Sports kugira amanota 29 ku mwanya wa 9 mu gihe Bugesera FC yo igifite amanota 39 ku mwanya wa 5.

Uyu mukino wagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu ariko wimurwa n’uko mu murenge wa Ngoma muri Huye, bibukaga ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Indi mikino yabaye kuri iki cyumweru:

  • Police FC 1-1 APR FC
  • Sunrise FC 1-2 Kiyovu SC
  • Kirehe FC 1-2 Marines FC
  • Mukura VS 2-1 Bugesera FC

Kuwa Gatandatu:

  • Musanze FC 0-1 Rayon Sports
  • Espoir FC 0-0 Etincelles
  • Gicumbi 1-0 Amagaju FC
  • AS Kigali 2-1 Pepiniere FC

Kurikira hasi uko umukino wagenze muri rusange.

FT: Mukura Victory Sports 2-1 Bugesera FC.

90+4’ Ndayishimiye Christophe abonye uburyo bwa nyuma muri uyu mukino, abura uko atera mu izamu, atanga umupira kuri Samba Cedrick uwamuruye hejuru y’izamu rya Kwizera Olivier.

90+2’ Bugesera ikomeje gushaka uburyo yabona igitego cyo kwishyura, ariko umuzamu Mazimpaka yabaye ibamba.

90+4’ Mukura Victory Sports 2-1 Bugesera.

Imvura yaguye kuva ku munota wa 12 w'umukino.. kugeza urangiye Imvura yaguye kuva ku munota wa 12 w’umukino.. kugeza urangiye
Ikirere cy'i Huye cyasaga nabi cyaneIkirere cy’i Huye cyasaga nabi cyane
Uyu mukino, abafana bari bagerageje kwitabiraUyu mukino, abafana bari bagerageje kwitabira

73’ Mukura Victory Sports ihushije igitego ku mupira wari utewe na Yussufu, barawugarura, Samba Cedrick awusubijemo usanga Ambroise ananirwa kuwuteresha imoso, ujya muri koruneli itagize icyo itanga. Mukura 2-1 Bugesera FC.

71’ Gusimbuza ku ruhande rwa Mukura Victory Sports. Hakizimana Kevin asimbuwe na Ambroise.

70’ Coup-franc ya Bugesera FC yari itewe na Kwizera Yves ntacyo itanze, ahubwo Kevin akuyeho umupira n’umuwe., Yussuf awuzamukanye, akorerwa ikosa na Mambo.

67’ Koruneli ntacyo yatanze. Gusimbuza kwa Bugesera FC; Chabani asimbuwe na Mugenzi Bienvenu wari wabanje ku ntebe y’abasimbura kuri uyu munsi. Mukura 2-1 Bugesera FC.

66’ Mukura Victory Sports 2-1 Bugesera FC. Iyi kipe yavuye mu burasirazuba kuri ubu ubona ko byanze, ba bakinnyi bayo bashyiraga igitutu kuri Mukura mu gice cya mbere babuze, ndetse Mugabo Ismael yaamze gusimburwa na Kwizera Yves wahoze muri mukura Victory Sports.

68’ Koruneli ya Bugesera FC ku mupira ukozweho na Daniel, hagati aho bari kuvura umunyezamu wa Mukura VS uvunitse ntwe umukozeho.

64’ Gooooooallllll

Ndayishimiye Christophe ahagurukije abafana kuri Stade ya Huye. Igitego cya kabiri cy’ikipe ya Mukura Victory Sports n’ubundi yari imaze umwanya ihusha uburyo butandukanye.

63’ Kwizera Olivier akuyemo uburyo bwari bwabaze, ni nyuma yaho hari n’umupira wari ufashe ipoto.

55’ Ishoti rikomeye rya Habimana Yussuf winjiye mu kibuga asimbuye Ndayegamiye Abou, umupira ukurwamo na Kwizera Olivier utawufashe akomeje, Kevin ashatse kwusubizamo Oliver arawusubirana.

52’ Ikarita y’umuhondo kuri Nguindo Abdallah ukoreye ikosa kuri Bukuru Christophe, coup-franc itewe na Ally Niyonzima ntiyarenga urukuta.

47’ Amakipe yombi yamaze kugaruka mu kibuga. Imvura yamaze kugabanuka ndetse barimo gukinira mu kibuga hagati. Umukinnyi wa Mukura Victory Sports aryamye hasi nyuma yo gukorerwa.

HT: Mukura Victory Sports 1-1 Bugesera FC

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Mukura Victory Sports ibaye nk’ikangukaba ibasha kwishyura gitego ndetse ibona ubundi buryo bwari gutanga igitego, umupira wa Christophe uca ku ruhande gato. Amakipe yombi agiye kumva inama z’abatoza.

Haba ku mutoza Kanyankore Gilbert Yaounde wa Bugesera FC uri gutoza umukino wa mbere muri iyi kipe nyuma yo kwirukanwa muri APR FC yari amazemo iminsi 43 gusa, ndetse n’umutoza wungirije muri Mukura Victory Sports; Rwaka Claude.


Umutoza Minnaert yabonye igitego arahaguruka, atangira gutoreza hejuru!Umutoza Minnaert yabonye igitego arahaguruka, atangira gutoreza hejuru!

45’ Mukura Victory Sports ihushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira utewe na Ndayishimiye Christophe, umupira uca kuruhande rw’izamu rya Kwizera Olivier.

43’ Gooooooooaaalllllll Ku mupira wa Ally Niyonzima, arawuhindura imbere y’izamu, Hakizimana Kevin Pastore aterekaho umutwe, Kwizera Olivier ntiyamenya uko bigenze, Mukura Victory Sports 1-1 Bugesera FC.

42’ Coup-franc ya Bugesera FC yari itewe na Chabani, umupira ushyirwa muri koruneli na Mazimpaka. Iyi, barayiteye ntiyagira icyo itanga.

40’ Hakizimana Kevin wenyine imbere y’izamu yari acomekewe umupira na Bukuru Christophe ashatse kuroba umupira, umunyezamu Kwizera Olivier awufata neza. Mukura 0-1 Bugesera.

35’ Mukura Victory Sports yari ibonye koruneli, bayipfusha ubusa, contre-attaque ya Bugesera FC, Samson Ikechukwu asigaranye na Mazimpaka, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Kanyankore Gilbert 'Yaounde' yatozaga umukino wa mbere muri Bugesera. Uyu yirukanwe muri APR FC mbere y'uko shampiyona itangiraKanyankore Gilbert ’Yaounde’ yatozaga umukino wa mbere muri Bugesera. Uyu yirukanwe muri APR FC mbere y’uko shampiyona itangira
Kwizera Olivier yongeye kwigaragaza nk'umuzamu ukomeyeKwizera Olivier yongeye kwigaragaza nk’umuzamu ukomeye
Umunyamabanga wa Mukura VS; Niyo FidelUmunyamabanga wa Mukura VS; Niyo Fidel
Perezida wa Bugesera FC yari yaje gushyigikira ikipe yePerezida wa Bugesera FC yari yaje gushyigikira ikipe ye

34’ Bugesera FC yari igerageje uburyo bw’ishoti ku ruhande rwa Iradukunda BERTRAND, ariko umupira awuteye uca ku ruhande rw’izamu rya Mazimpaka Andre. Mukura Victory Sports 0-1 Bugesera.

30’ Noneho ntakigaragaza ko Mukura Victory Sports ishaka kwishyur, n’ubwo hari ubufasha buva mu bafana, umutoza Minnaert akoresheje telefoni agatanga amabwiriza ku ntebe!

24’ Mukura 0-1 Bugesera. Umutoza wa Mukura Victory Sports; Ivan Minnaert yicaye mu bafana, ni nyuma yaho azamuwe ku mukino baheruka gutsindiramo Marines hano igitego 1-0 ku munsi wa 23 wa shampiyona.


Hanze n'uko bamwe bagendaga baza kureba uyu mukinoHanze n’uko bamwe bagendaga baza kureba uyu mukino

20’ Mukura ikomeje gusatira Bugesera FC ishaka kwishyura. Kugeza ubu imvura iri kugwa ku ibuga ni nyinshi cyane, Gufunga umupira ku bakinnyi ni ikibazo. Mukura 0-1 Bugesera FC.

15’ Bugesera yari ibonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ishoti rikomeye rya Ruhinda Farouk rikurwamo na Mazimpaka Andre, umupira ujya muri koruneli, itagize icyo itanga.

12’ Mukura Victory Sports ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Samba Cedrick yari ahereje Kevin Hakizimana, ateye umupira uca ku ruhande.

7’ Mukura bari bagerageje kuzamukana umupira ariko Ally Niyonzima abinirwa na Anicet wa Bugesera FC.

Umutoza wungirije; Rwaka Claude ni we watoje.. mu gihe Radjab yari kuri telefoni avugana na MinnaertUmutoza wungirije; Rwaka Claude ni we watoje.. mu gihe Radjab yari kuri telefoni avugana na Minnaert
Ally Niyonzima na Mambo, ba kapiteni bombi bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukinoAlly Niyonzima na Mambo, ba kapiteni bombi bifotozanya n’abasifuzi mbere y’umukino
Ivan Minnaert yari mu bihano by'umukino umweIvan Minnaert yari mu bihano by’umukino umwe
Bugesera FC yakinnye idagite Nzabanita DavidBugesera FC yakinnye idagite Nzabanita David

4’ Goaaaaaal! Igitego cya Bugesera FC gitsinzwe na Ruhinda Farouk, kuri penaliti, umupira Mazimpaka Andre na we awubona ujya mu izamu.

3’ penaliti ya Bugesera FC ku ikosa Fabien akoreye kuri Samson Ikechukwu.

Bugesera FC yaje gukina uyu mukino idafite kanpiteni Nzabanita David ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Mukura VS: Mazimpaka Andre, Zagabe, Shyaka, Mwiseneza, Fabien, Abou, Ally, Samba, Bukuru, Kevin na Christophe Ndayishimiye.

Abasimbura: Jumaine, Ambroise, Aristide, Yussufu, Patrick, na Hamidou.

Bugesera FC: Kwizera, Mugabo, Uwacu, Anicet, Mambo, Chabani, Djihad, Farouk, Samson, Nguindo, Iradukunda Bertrand.

Abasimbura: Olivier Kwizera j., Amani, Kwizera Yves, Ntwali, Mugenzi, Eric na Uwayezu.

Foto: Horaho Axel.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Uwimana

    Kuya 2-05-2017 saa 03:32'

    Ntakujya Mukiciro Cya 2 Mukura

  2. Djamal

    Kuya 30-04-2017 saa 23:27'

    Ntagikuba cyacitse numukino wa mbere.Ariko mubika inzika. Mwagabanije itiku Umuntu yabasabye imbabazi none murakomeza kumutega iminsi no kumucukurira cyobo.mwakwitonze ko isi idasakaye. ..

  3. Venuste Niyotwagira

    Kuya 30-04-2017 saa 21:33'

    Byiza cyanee! usibye kuba mukura ari ikipe2 nikundira hano murwanda nshimishijwe no kubona kanyankore akomeje guta ibaba hano murwanda yavuye muri rayon sports yikunkumura ngo yarabayeho nabi ageze muri Kiyovu asanga ho noneho no kubona amazi mumyitozo bitoroshye aregenda ajya muri APR.atwishongoraho yewe! niba yaraziko ageze muri MNU cyakora yatoza rugende.

  4. ange

    Kuya 30-04-2017 saa 19:09'

    kanyankore naho ntabwo arahatinda tu arahita yirukanwa

  5. Musesenguzi

    Kuya 30-04-2017 saa 17:56'

    Mukura na Kiyovu zibutse ibitereko za sheshe!!
    Kare kose se!!!!!!!!!
    Nibazaga shampiyona itarimo Kiyovu na Mukura ngasanga amateka yavugika nabi!!
    Rayon ikomeje gahunda yo kwigisha umupira!!!
    Amakipe yose agomba kuza mu ishuri ry’umupira w’amaguru rizaba ryitabiriwe ku iubitiro na Gicumbi.
    Ntihazagire usiba cg ngo akwereka, cg ngo aze yububa cg yihishahisha!!

  6. Musesenguzi

    Kuya 30-04-2017 saa 17:41'

    Kanyankore arashaje nashake ibindi byo gukora.j


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru