RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Kirehe ikuye amanota i Huye, irokoka kumanuka mu cyiciro cya 2
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kirehe FC ibifashijwemo na Mani Franck ibonye intsinzi imbere ya Mukura Victory Sports, biyifasha kuguma mu cyiciro cya mbere yagezemo muri uyu mwaka w’imikino.

Mukura yo ntacyo yarwaniraga mu gihe Kirehe FC yasabwaga kunganya uyu mukino cyangwa ikawutsinda kugira ngo hamanuke ikipe imwe hagati ya Kiyovu na Gicumbi FC.

Kurikira byinshi byaranze umukino.

FT: Mukura Victory Sports 0-1 Kirehe FC. Ikipe yo mu Burasirazuba irokotse kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

90+3’ Contre-attaque ya Kirehe FC kuri uyu musore w’umunya-Cameroun; Mani Franck, ariko umupira ushyirwa hanze na Danny Mwiseneza.

90+1 Kutumvikana hagati y’umusifuzi n’abakinnyi ba Mukura, ni nyuma yaho Ally Niyonzima agushijwe n’umukinnyi wa Kirehe.

89’ Massoud Abdallah akaba asimbuwe, mu gihe umukino ukomeje gukinirwa mu kibuga hagati. Mukura 0-1 Kirehe.

86’ Mukura yari ibonye uburyo imbere y’izamu rya Kirehe, ariko Samba Cedrick azibirwa na Abdallah uhise avunika.

83’ Umukino uhagaze akanya gato havurwa myugariro wa Kirehe uryamye hasi mu kibuga.

79’ Mukura 0-1 Kirehe FC. Mukura yamaze kwinjiza mu kibuga Ally Niyonzima ikomeje gusatira Kirehe FC ishaka kwishyura.

63’ Kirehe FC ihushije igitego ku mutwe wa Mutabazi Isaie, umupira uca hejuru y’izamu rya Mazimpaka Andre.

62’ Mukura 0-1 Kirehe FC.

WARI UZI KO mu mikino 5 Mukura yakinnye muri uyu mwaka w’imikino idafite Ally Niyonzima itigeze itsinda?

55’ Samba Cedric wa Mukura asimbuye Ciiza Hussein ku ruhande rwa Mukura Victory Sports.

Nizigiyimana Janvier asimbuye Cyuzuzo Ally ku ruhande rwa Kirehe FC, naho Ndikumasabo Ibrahim aha umwanya Ndagijimana Benjamin.

54’ Mukura ihushije igitego cyivugishije benshi hano, aho Ibrahim, Christophe na Yussuf bateye umupira mu ncuro zitandukanye, wanga kujya mu izamu!

53’ Habimana Yussuf yari agerageje ishoti rikomeye ngo atungure Samuel wa Kirehe FC, ariko umupira uca hejuru y’izamu.

52’ Gusimbuza ku ruhande rwa Mukura; Hakizimana Kevin ahaye umwanya Nshimiyimana Ibrahim.

46’ Amakipe yombi yamaze kugaruka mu kibuga, mu gice cya kabiri cy’umukino, aho iminota 45 itanga bidasubirwaho ikipe imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kirehe yarokotse kumanuka mu cyiciro cya kabiriKirehe yarokotse kumanuka mu cyiciro cya kabiri

HT: Mukura 0-1 Kirehe

Amakipe yombi agiye kuruhuka ikipe ya Kirehe FC iri imbere n’igitego 1-0 gishobora kuyihesha kuguma mu cyiciro cya mbere. Kugeza ubu Gicumbi yatsinzwe 2-0 na Pepiniere FC, Rayon Sports itsinda 1-0 Kiyovu Sports.

  • 13.Kirehe FC 32
  • 14.Gicumbi FC 28
  • 15.Kiyovu 27
  • 16. Kirehe


42’ Mukura 0-1 Kirehe FC.

37’ Mukura Victory Sports ihushije igitego ku mupira Kevin ateresheje umutwe uca hejuru, hari nyuma yo guhindurwa na Cyiza Hussein.

35’ Mukura 0-1 Kirehe.
Abakinnyi ba Mukura Victory Sports bari gutakaza cyane imipira ahaba mu kibuga hagati ndetse n’inyuma. Icyuho cya Ally Niyonzima mu kibuga kirimo kugaragara.

25’ Goooooaaal Mukura yari Ifunguye amazamu ku mupira wa Kevin ubwo Zagabe yari ashoswe na myugariro wa Kirehe, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira, mu gihe iyi kipe ihise ikora contre-attaque, Uwimbabazi Jean Paul atanga kwa Mani Franck maze agafungura amazamu. Mukura 0-1 Kirehe FC.

17’ Kirehe FC ikomeje gusatira izamu rya Mukura, aho yari ikoze contre-attaque, ku ishoti rikomeye umupira uca hejuru gato y’izamu.

WARI UZI KO Kirehe FC iheruka gutsinda muri shampiyona ku munsi wa 24, ubwo bari bakiriye ikipe ya AS Kigali, bakayitsinda igitego 1-0 mu gihe kandi iyi kipe kuva ku munsi wa 25 wa shampiyona yagiye itsindwa ibitego 2-1 muri buri mukino kugeza ku munsi wa 29 wa shampiyona ubwo yakiraga ikipe ya Gicumbi FC bakanganya 0-0?

13’ Koruneli ya Kirehe FC, umupira bashyizeho umutwe, abakinnyi ba Mukura bawukuraho neza. Bwari uburyo bwiza.


10’ Mukura 0-0 Kirehe FC.
Kugeza ubu nta Kirehe FC niyo imaze kubona uburyo bubiri bwiza imbere y’izamu rya Mukura Victory Sports, ariko bagorwa n’umunyezamu Mazimpaka Andre.

Mukura VS yabanje mu kibugaMukura VS yabanje mu kibuga
Kirehe yabanje mu kibugaKirehe yabanje mu kibuga

Mukura Victory Sports yakiriye uyu mukino idafite abakinnyi bayo babiri; Twagirayezu Fabien na Ambroise Manirareba mu gihe kandi umutoza mukuru; umubiligi Ivan Minnaert yavuye muri iyi kipe adashoje amasezerano, akereza muri shampiyona ya Guinea.

WARI UZI KO Mukura Victory Sports imaze imikino itandatu iheruka, idatsinda? Ni nyuma yo gusezererwa muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro itsinzwe na AS Kigali, ndetse igatakaza n’imikino ya shampiyona bahuyemo na Rayon Sports, Gicumbi FC, Sunrise FC na Musanze FC.

Uyu mukino ugiye gukomezwa n’uko mu mikino ibanza, Kirehe FC yatsindiye Mukura i Nyakarambi ibitego 3-1 mu mukino wari uwanyuma kuri Okoko Goddefroid wari wamaze gusezererwa muri Jaune-Noirs mu gihe kandi kuri ubu iyi kipe yo mu ntara y’uburasirazuba ifite amanota 29 ku mwanya wa 13, isabwa kunganya gusa kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere, Kiyovu na Gicumbi FC zishakemo imanuka bitewe n’uko zitwara ku mikino ziri gukina nazo.

Mukura: Mazimpaka, Zagabe, Lewis, Danny, Hamidou, Abou, Yussuf, Bukuru, Kevin, Christophe na Cyiza.

Kirehe: Samuel, Niyigena, Baraka, Jackson, Tuyisenge, Cyuzuzo, Franck, Abdallah, Isaie, Uwimbabazi, na Ndikumasabo.

Telesphore Kuya 16-06-2017 saa 08:09'

Murakoze cyane kutugezaho uko I Huye byari byifashe umunota ku wundi kandi twishimiye ukuguma muri Championat kwa KIREHE FC. Hagati aho mwakosora amazina y’uwatsinze igitego cya KIREHE FC ni NANFACK PAULIDORD (Camerounian)


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)