RUHAGOYACU.com

Amafoto- Mukura yongeye gutsindwa na Police FC, imyaka iba 6 batayitsinda muri shampiyona

Ikipe ya Police FC itsinze umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, wayihuzaga na Mukura Victory Sports kuri stade ya Huye ku bitego 2-1.

Uyu ni wo mukino wabimburiye iyindi y’umunsi wa kabiri wa shampiyona mu Rwanda izakomeza ejo kuwa Gatandatu no ku Cyumweru.

Abafana ba Mukura VS bumiwe nyuma yo kubona ikipe yabo itsindwaAbafana ba Mukura VS bumiwe nyuma yo kubona ikipe yabo itsindwa

RuhagoYacu Ltd yabagezagaho uko uyu mukino uri kugenda ku bufatanye na HEROES MOTEL iherereye munsi ya Stade Huye imbere yo kwa Musenyeri (Ubuntu street- SH9AV).

Ushaka amafunguro, ibinyobwa n’amacumbi byose urabihasanga. Ku bindi bisobanuro ushobora guhamagara kuri 0788256381 cyangwa kuri heroesmotel@gmail.com.

Heroes Motel niho hantu hakubereye, bagufitiye byose ukeneyeHeroes Motel niho hantu hakubereye, bagufitiye byose ukeneye

Mukura Victory Sports ntiratsinda Police FC mu myaka itandatu ishize, aho iheruka kuyitsinda igitozwa na Ruremesha Emmanuel mu 2011/2012.

Iyi kipe y’i Huye yatsinzwe umukino uheruka guhuza amaikipe yombi kuri iki kibuga ku bitego 2-1 mu gihe mu mukino ubanza wari wabereye ku Kicukuro amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Ku munsi wa mbere Mukura yatsinze Kirehe FC 1-0 i Nyakarambi naho Police FC itsindirwa i Gisenyi na Etincelles FC ibitego 3-1.

Haringingo utoza Mukura agaruka ku mukino batsinzwemo na Police FCHaringingo utoza Mukura agaruka ku mukino batsinzwemo na Police FC
Ibyatangajwe na Seninga nyuma yo gutsinda Mukura VSIbyatangajwe na Seninga nyuma yo gutsinda Mukura VS

Seninga Innocent yaje gukina uyu mukino yaratsinzwe ubanza na EtincellesSeninga Innocent yaje gukina uyu mukino yaratsinzwe ubanza na Etincelles
Haringingo n'abo bafatanya bashakaga guhindura amateka atari meza amaze imyaka 6 kuri Mukura Haringingo n’abo bafatanya bashakaga guhindura amateka atari meza amaze imyaka 6 kuri Mukura

Dore uko umukino wagenze muri rusange.

FT: Mukura 1-2 Police FC

90+4’ Umukino ugenda gake, amakipe ari gucungana cyane, ubona ko Police FC idashaka gutakaza intsinzi yayo.

90+2’ Gusohoka kwiza kwa Rwabugiri Omar wohereje umupira imbere, uruhukira mu biganza bya Nzarora.

90’ Mukura 1-2 Police FC. Iminota itandatu y’inyongera.

89’ Nzarora Marcel usohotse neza, atanga umupira Mutebi Rashid.

83’ Mukura Victory Sports bari kotsa igututu ikipe ya Police FC bashaka kwishyura, ariko Police ihagaze neza muri ba myugariro.

81’ Nkomezi asimbuye Bukuru Christophe ku ruhande rwa Mukura VS.

80’ Goooooaaall Igitego cya mbere cya Mukura Victory Sports gitsinzwe na Nshirimana David ku mupira wari uvuye muri koruneli itewe na Bukuru Christophe. Mukura 1-2 Police FC.


79’ Umukino uhagaze gati havurwa Mico Justin usimbuwe na Ngendahimana Eric wabanje ku ntebe y’abasimbura uyu munsi.

76’ Mutebi Rashid agerageje ishoti ashaka kwishyurira Mukura kimwe mu bitego yatsinzwe ariko umupira ujya mu biganza bya Nzarora Marcel.

Mico Justin yagarutse atsinda, ariko aza kongera kugira imvuneMico Justin yagarutse atsinda, ariko aza kongera kugira imvune

74’ Goooooooaaaal Igitego cya kabiri cya Police FC gitsinzwe na Mico Justin, ku guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Mukura. Mukura 0-2 Police FC.

70’ Mukura bari bagerageje kwinjira mu izamu rya Police FC; Mutebi afungiye umupira Zagabe awutera hejuru y’izamu.

67’ Gusimbuza kwa Mukura; Hakizimana Kevin asimbuwe na Tresor Gafura, naho Samba Cedric aha umwanya Habihirwe Aristide.

63’ Gooooaaal. Igitego cya Police FC gitsinzwe na Songa Isaie ku mupira ahawe na Amini Muzerwa wasimbuye Yves. Mukura 0-1 Police FC.

Hussein ari mu bagoye cyane Mutebi muri uyu mukinoHussein ari mu bagoye cyane Mutebi muri uyu mukino

60’ Mukura 0-0 Police FC.

58’ Koruneli ya Mukura ariko umupira ufatwa neza na Nzarora Marcel.

55’ Mukura 0-0 Police FC. Ikarita y’umuhondo kuri Songa Isaie ukoreye ikosa kuri Iragena Said.

52’ Police yihariye iminota ibanza nubwo yananiwe gutera mu izamu.

47’ Mukura bari babonye uburyo bwiza kuri Hakizimana Kevin uhinduye umupira Bukuru ananirwa kuwukoraho ngo ujye mu izamu.

46’ Gusimbuza kwa Police FC; Usabimana Olivier ahaye umwanya Biramahire Abeddy.

SG wa Mukura;Niyo Fidel na perezida Nizeyimana Olivier bareba uko ikipe yabo yitwaraSG wa Mukura;Niyo Fidel na perezida Nizeyimana Olivier bareba uko ikipe yabo yitwara

HT: Mukura 0-0 Police FC

Igice cya mbere kirarangiye hano kuri Stade ya Huye, aho muri rusange ikipe ya Mukura yihariye umupira kuri 52%, Police FC 48%.

Police FC yabonye uburyo bune bujya ku izamu burimo bubiri bwashoboraga kuvamo igitego mu gihe Mukura yagerageje inshuro eshatu gutera mu izamu rya Police FC.

45’ Mico Justin ahushije uburyo bwa nyuma bubonetse muri iki gice cya mbere ku mupira atereye inyuma y’urubuga rw’amahina, uca hejuru y’izamu rya Rwabugiri Omar.

42’ Ikarita y’umuhondo kuri Mirafa ukoreye ikosa kuri Gael Duhayindavyi.

42’ Nzabanita David yari ahinduye umupira mu izamu rya Mukura, umupira ufatwa na Rwabugiri.

40’ Police bari babonye cou-franc itewe na Ndayishimiye Celestin, umupira urenzwe na Abou n’umutwe.

37’ Umukino uhagaze gato havurwa Ndayegamiye Abou, unasohotse hanze kuvurirwayo.

35’ Mukura 0-0 Police FC. Kevin Hakizimana unaniwe gukura umupira ku kirenge cye, barawumwambura.

28’ Umukino uhagaze gato havurwa Gael Duhayindavyi wa Mukura, wagonganye na Nizeyimana Mirafa wa Police FC.

27’ Mico Justin yari aerageje ishoti nko muri metero 30, ariko umupira uca ku ruhande.

26’ Police FC bagerageje ishoti rigana mu izamu kuri Manishimwe Yves, umupira ufatwa neza na Rwabugiri Omar.

Ubwugarizi bwa Ndikukazi bwitwaye neza kuri uyu wa GatanuUbwugarizi bwa Ndikukazi bwitwaye neza kuri uyu wa Gatanu

24’ Mukura 0-0 Police FC.

Police bagarutse mu mukino bari gukinira mu rubuga rwa Mukura, ariko na yo yaciye umurongo w’aho batarenga mu bwugarizi bwabo.

20’ Ku kazi keza kari gakozwe nanone na Mutebi Rashid, Mukura ibonye koruneri ebyiri zitagize icyo zitanga.

16’ Mutebi yongeye guhusha igitego ku rundi rwa Mukura asigaranye n’umunyezamu Nzarora, umupira ujya hejuru, batereka imbere y’izamu.

15’ Police FC bari bagerageje gusatira Mukura, umupira usubizwayo na Iragena Said n’umutwe.

14’ Mukura ihushije igitego ku ishoti rikomeye rya Mutebi Rashid wari winjiriye ibumoso, ashatse kuroba umunyezamu, umupira urengera ku rundi ruhande.

8’ Nzarora Marcel akuyemo umupira wari utewe na Abou kuri coup-franc ya Mukura.

5’ Mukura 0-0 Police FC. Gael Duhayindavyi amaze guhusha uburyo bwiza ku ishoti rikomeye, ariko umupira uca hejuru y’izamu rya Nzarora Marcel.

3’ Amakipe yombi akomeje gukinira mu kibuga hagati, ahererekanya neza, ariko Mukura igacishamo ikagera ku izamu rya Police FC.

1’ Mukura batangije umukino, basatira ikipe ya Police FC.

Imikino iheruka guhuza amakipe yombi mu myaka irenga itanu ishize:

2010/11

Police FC 1-0 Musanze
Mukura 2-1 Police FC

2012/13

Police FC 1-0 Mukura VS
Mukura 0-0 Police FC

2013/14

Mukura 1-2 Police FC
Police 2-0 Mukura VS

2014/15

Police 1-1 Mukura
Mukura 0-0 Police

2015/16

Mukura 1-2 Police FC
Police 1-0 Mukura VS

2016/17

Police 0-0 Mukura
Mukura 1-2 Police FC

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:


Mukura VS:
Rwabugiri Omar, Zagabe Jean Claude (c), Ambroise, Iragire Said, David Nshimirimana, Gael Duhayindavyi, Ndayegamiye Abou, Samba Cedric, Hakizimana Kevin, Mutebi Rashid.

Mukura VS yabanje mu kibugaMukura VS yabanje mu kibuga

Police FC: Nzarora Marcel, Ishimwe Issa Zappy, Hussein Habimana, Twagizimana Fabrice (c), Ndayishimiye Celestin, Nizeyimana Mirafa, Manishimwe Yves, Nzabanita David, Usabimana Olivier, Songa Isaie, Mico Justin.

Police FC yabanje mu kibugaPolice FC yabanje mu kibuga

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rutaganda

    Kuya 14-10-2017 saa 14:49'

    Turababaye cyane gutsindirwa kuri stade yacu
    Ariko courage championat iracyari mbizi tuzabigeraho

  2. se7

    Kuya 14-10-2017 saa 08:24'

    Murakoze felicitation kuri police nigihe cyo gushaka amanota uko bavugako idakomeye nibyo biyiha imbaraga igahindura,ikanaducececyesha,iraje ituvudukane iduhangayikishe.

  3. Django

    Kuya 13-10-2017 saa 22:22'

    MUKURA nishaka kongera kuba équipe Iréke ubunebwe ishakishe uko yaKinshasa abana b’ingoma no mumatyazo ireke ABarundi ...OK niyo yazana babiri cyangwa batatu babahanga nka rayon ntakibazo ariko gukora ikipe yabacanshuro gusa. ...ntacyo bizatugezaho ....Imyaka irashira ntacyo idusigira

  4. Kigabo

    Kuya 13-10-2017 saa 22:18'

    MUKURA nishaka kongera kuba équipe Iréke ubunebwe ishakishe uko yaKinshasa abana b’ingoma no mumatyazo ireke ABarundi ...OK niyo yazana babiri cyangwa batatu babahanga nka rayon ntakibazo ariko gukora ikipe yabacanshuro gusa. ...ntacyo bizatugezaho ....Imyaka irashira ntacyo idusigira

  5. Ndabemeye charles

    Kuya 13-10-2017 saa 17:39'

    Turabashimiye cyane kuko njya mbona mudukurikiranira amakuru yose aho ariho hose,kd chpionat yahano iwacu muyitugezaho uko yakabaye nta na kimwe kiducitse mukomereze aho ndabashimiye murakoze cyane.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru