RUHAGOYACU.com

Musanze 0-1 Rayon Sports. Kone abonye amazamu yibuka Mussa Camara

Ikipe ya Rayon Sports ishimangiye umwanya wa mbere nyuma yaho Tidiane Kone ayifashije gutsinda Musanze igitego 1-0.

Umukino urarangiye. Musanze 0-1 Rayon Sports

90’ Iminota itatu y’inyongera. Musanze 0-1 Rayon Sports

86’ Muhire Kevin asimbuye Nahimana Shassir

85’ Musanze ikomeje kurwana n’iminota gusa imipira miremire iri gushyira imbere y’izamu rya Bakame ntacyo iri gutanga.

83’ Fabrice Mugheni yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo kwihanangirizwa ubugira karindwi.





80’ Corner ya Rayon Sports, Nshuti Savio ayishyize mu rubuga rw’amahina rwa Musanze ba myugariro b’iyi kipe babanza kugundagurana gusa umupira ugera ku munyezamu Olivier.

76’ Mugheni Fabrice yari yiboneye umupira uvuye kwa Savio gusa ntiyashobora kwushyira mu nshundura.

72’ Musanze iri kugerageza gushaka ko yakwishyura gusa nta buryo bukomeye yari yarema. Umukino uri kwihuta kurusha mbere.





Ubwo Kone yatsindaga igitego yerekanye numero 9(isanzwe yambarwa na Mussa Camara) ari na ko ayiherekezanya amagambo agira ati Mbaya Mbaya Mbaya.

62. Goooooooal Tidiane Kone afunguye amazamu i Musanze

57’ Umusifuzi wo ku ruhande yemeje ko Moses akoreye ikosa Djaber ni ko gutanga Coup Franc nziza. Savio ayiteye umunyezamu Olivier arayarura.

55’ Musanze 0-0 Rayon Sports

52’ Nzayisenga Jean d’Amour wasaga nk’uwarariye ashoboye kugarura neza umupira mu rubuga rw’amahina gusa Kone awukozeho ujya hanze.

50’ Gusimbuza Musanze. Tuyisenge Pekeyake Pekinho ahaye umwanya Moikima Mutonga Pignol

47’ Igice cya kabiri cy’umukino gitangiye nkuko icya mbere cyashojwe. Umupira urakinirwa cyane cyane mu kibuga hagati

Igice cya mbere cy’umukino kirangiye ari 0-0

44’ Manishimwe Djaber abonye uburyo bukomeye bwo gufungura amazamu. Ku mupira utewe ku ruhande na Savio, Francois awugaruje n’umutwe usanga Djaber ari wenyine ateye umupira ujya mu kirere.

38’ Ramadhan wa Musanze ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Manishimwe Djaber

37’ Mutsinzi Ange agize ikibazo nyuma yo gutsikira akaba ahise asimburwa na Munezero Fiston.




32’ WAI YEKA. Uyu nibagiwe kubabwira ko yabanje guhembwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa kane. Ku mupira muremure utewe na Yussuf Rure usanze uyu usore mu rubuga rw’amahina awushyize ku mutwe ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze. Musanze 0-0 Rayon Sports.

Imibare, imibare:

Corner

  • Musanze 0-1 Rayon Sports

Imipira ijya mu izamu(Attempt on Target)

  • Musanze 2- 0 Rayon Sports

Imipira ijya hanze y’izamu(Attempt Off Target)

  • Musanze 2-1 Rayon Sports

Kwiharira umupira(Possession)

  • Musanze 35- 65 Rayon Sports




26’ Umukino ubwawo ntabwo uryoheye amaso cyane gusa Rayon Sports ikomeje kwiharira umupira, na ho Musanze igatera mu izamu nubwo ntacyo byatanze.

25’ Mugabo Gabriel yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukandagira bwa kabiri Niyonkuru Ramadhan.

17’ Fabrice Mugheni akoreye ikosa rikomeye Yussuf wa Musanze Coup Franc ivuyemo igera kwa Peter Otema ateye n’umutwe umupira ujya mu ntoki za Bakame.

15’ Rayon Sports yari igerageje gusubiza, Nshuti Savio agarura umupira mu rubuga rw’amahina gusa ntiwashobora kugera kw Tidiane Kone

13’ Eh eh eh,Habyarimana ashoboye kugeza umupira kwa Peter Otema wari wasigaye wenyine yisanga asigaranye na Bakame ateye ishoti umupira Bakame awushyira muri Corner gusa Nsolo yemeza ko nta Corner ibayemo.

11’ Rayon Sports iracyiharira umupira mu gihe Musanze ikomeje gukora amakosa ya hato na hato. Gusa nubundi ntagishya imbere y’amazamu.

8’ Peter Otema ni we ubimburiye abandi guhabwa amakarita dore ko Nsoro amweretse umuhondo nyuma y’ikosa akoreye kuri Fabrice

Iminota itanu ya mbere y’umukino yihariwe na Rayon Sports gusa kuri ubu nta buryo bukomeye buri ruhande rwari rwabona.

Musanze yabanje mu kibuga: Ndayisaba Olivier, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Hakizimana Francois, Kimenyi Jacques, Munyakazi Yussuf, Maombi Jean Pierre, Niyonkuru Ramadhan, Peter Otema, Wai Yeka, Tuyisenge Pekeyake

Rayon Sports: Bakame, Manzi, Nzayisenga Jean d’Amour, Mugabo Gaby, Ange, Sefu, Fabrice, Djaber, Kone, Shassir, Savio

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. adalbert

    Kuya 2-05-2017 saa 16:01'

    aimable rekanze nkwibarize uko si ukwikura mwisoni? wowe urananirwa kureba impamvu batakwibiye ukina na pepinier,na gicumbi,na musanze,na police,na magaju,nakirehe, wagiragango bakwibire ntanicyowakoze? uzamanze umenye ibi bikurikira;uzagire bakame,piero,savio,wenda ahari wabona ibyo uvuga nawe! murabo gusebya urwanda gsa!

  2. Murenzi

    Kuya 1-05-2017 saa 08:16'

    hahaha narababwiye muzajye muza mubyiganire muraka gakombe ka championa yo mu rwanda kuko mwese muri start a domicile ntanicyo mumaze kuko iyidahetswe nabasifuzi iyindi igahekwa na FIFA hhhhh twifanire amahare naho ibya rayon na APR mubyihirere kuko zose ntindangare zibereye aho gusa.

  3. Baziruwiha Eliel

    Kuya 1-05-2017 saa 05:59'

    Equipe nitsinda kdi igashimisha abafana bayo Rayon.Tuzakugwa inyuma kweli

  4. T.J.D

    Kuya 1-05-2017 saa 04:19'

    I’m excited by Rayon’s win.I’m not afraid of A.P.R because not only is Rayon well trained but it is olso united.Congs to allRayon’s fans.

  5. Bozzi Oliver

    Kuya 30-04-2017 saa 21:39'

    Gikundiro nakwiyeguriye kuva nkivuka nzakugwa inyuma gikundirowe umbereye byose

  6. Janson

    Kuya 30-04-2017 saa 20:13'

    Wowe Drogba. Nago uri umu Rayon wibeshya.ihangane kuko irakigutwaye.ihangane urwanire uwakabirh.

  7. Ndizeye

    Kuya 30-04-2017 saa 15:12'

    sha noneho cyagiye noneho ntangiye kubyemera kabisa. APR niyo yakisiga urusenda rwanyirangarama rwose cg ikaza abapfumu ba Daresalam bose ntibyakunda. Ariko Rayon yuyumwaka yarikomeye cyane, Masudi yari yayidanangiye ahantu hose kabisa ntakenge wabona kogucamo. nitware ntakundi ubwo twe nahubutaha.

  8. Bwiza

    Kuya 30-04-2017 saa 13:03'

    Congs to Rayon.

  9. aimable

    Kuya 30-04-2017 saa 11:38'

    uziko ya madoral gasenyi itabonye we kbsa mugeze mumatsinda. ubundise uretse guhekwa n’abasifuzi mushoboye iki?

  10. Jijiya

    Kuya 30-04-2017 saa 10:35'

    Gikundironzakugwa Inyuma.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru