RUHAGOYACU.com

Gicumbi itsinze Mukura, Mutebi atsinda igitego cyihuse kurusha ibindi muri shampiyona y’u Rwanda

Umukino wa shampiyona w’umunsi wa 27 wahuzaga ikipe ya Mukura Victory Sports na Gicumbi FC kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, urangiye Gicumbi FC itsinze ku bitego 2-1.

Mutebi Rashid yatsinze ibitego byombi bya Gicumbi mu gice cya mbere cy’umukino, harimo igitego cyo ku isegonda rya 17 mu gihe Ndayishimiye Christophe yatsinze igitego kimwe rukumbi cya Mukura.

Mukura Victory Sports ikaba igumye ku mwanya wa 9 n’amanota 32, mu gihe Gicumbi FC ifite amanota 24 ku mwanya wa 15 amanota 2 inyuma ya Kiyovu na Marines.

FT: Mukura 1-2 Gicumbi FC

79’ Uwineza Jean de Dieu ateye ishoti rikomeye, ariko rinyura ku ruhande rw’izamu rya Mukura. 1-2 Gicumbi .

77’ Hakizimana Kevin ahushije uburyo bw’igitego imbere y’izamu rya Gicumbi FC.


68’
Mu gihe Mukura yinjizaga mu kibuga Habimana Yussuf, Sadi wa Gicumbi FC asimbuwe na Mudeyi Souleyimani.

65’ Mukura 1-2 Gicumbi FC. Cyiza Hussein akomeje kugerageza amahirwe yo kwishyura, ariko kubona izamu byanze.

Updates:

FT: Pepiniere FC 2-2 Rayon Sports.

FT: Espoir FC 1-1 Kiyovu Sports.

HT: Mukura Victory Sports 1-2 Gicumbi FC

43’ Ikarita y’umuhondo kuri Daniel Mwiseneza ukoreye ikosa kuri Omar wa Gicumbi FC. Coup-franc ntacyo itanze, umupira urengeye ku ruhande rw’izamu.

41’ Gooooaaaal Mutebi Rashid atsindiye Gicumbi FC igitego cya kabiri u mupira atanze umunyezamu Mazimpaka Andre, ubundi atera agapira gato yitonze. Mukura 1-2 Gicumbi.

33’ Gicumbi FC ibonye uburyo imbere y’izamu hagati ya Mutebi na Sadi, bananirwa kububyaza umusaruro. Mukura 1-1 Gicumbi.

29’ Nshimiyimana Ibrahim abonye ubundi buryo ku ruhande rwa Mukura, umupira ufatwa neza n’umuzamu wa Gicumbi FC.

20’ Mukura Victory Sports ihushije igitego ku mupira umuzamu Jean Claude ashyize muri koruneli, bwari uburyo bwiza bwa Cyiza Hussein.

Updates:

Ku Ruyenzi, Pepiniere FC yatsinze Rayon Sports 2-0. Umukino urakomeje.

9’ Koruneli ya Mukura; Bukuru Christophe ateye umupira ukomeye mu izamu, akurwamo na Nshimiyimana Jean Claude. Bwari uburyo bw’igitego cya kabiri.

5’ Goooooalll Ku mupira uvuye muri koruneli itewe na Bukuru, Ndayishimiye Christophe yishyuriye Mukura n’umutwe, 1-1 sasa!

02’ Gicumbi FC yari ibonye ubundi buryo imbere y’izamu rya Mukura, ariko umupira utewe na Sadi uca ku ruhane rw’izamu.

17’’: Goooooooaaaal Ku isegonda rya 17 gusa, Mutebi Rashid afunguye amazamu, igitego cya Gicumbi FC. Iki ni cyo cyihuse kurusha ibindi muri shampiyona uyu mwaka! Mukura 0-1 Gicumbi.

16:04’ Umukino ukaba ugiye gutangira.

15:55’ Hemejwe ko Mazimpaka akomeza kwambara umwambaro we, na Gicumbi FC igakinana imyambaro vuye gutira ikipe y’abasaza ya Solidality ya hano i Huye.

15:46’ Kugeza ubu umukino umaze gukererwaho iminota 15 kubera ko umunyezamu wa Mukura Victory Sports yambaye imyambaro isa n’iya Gicumbi FC. Ikipe yasuye ni yo igomba guhindura!

 Okoko agarutse i Huye guhura na Mukura yamwirukanye, Gicumbi irasabwa gutsinda! Okoko agarutse i Huye guhura na Mukura yamwirukanye, Gicumbi irasabwa gutsinda!
Mazimpaka Andre yanze gukuramo umupira usa n'imyambaro ya Gicumbi FCMazimpaka Andre yanze gukuramo umupira usa n’imyambaro ya Gicumbi FC

Imikino yaraye ibaye:

  • AS Kigali 1-1 APR Fc
  • Marines Fc 1-2 Etincelles Fc
  • Sunrise Fc 2-3 Police Fc
  • Kirehe Fc 1-2 Bugesera Fc
  • Musanze Fc 1-2 Amagaju Fc

Imikino igiye kuba kuri iki cyumweru:

  • Espoir Fc vs SC Kiyovu (Rusizi, 15:30)
  • Pepiniere Fc vs Rayon Sports (Ruyenzi grounds, 15:30)
  • Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye, 15:30)

Abafana bo ni abo!Abafana bo ni abo!

Okoko kuri ubu utoza ikipe ya Gicumbi FC, agarutse i Huye nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Mukura Victory Sports, aho yayisize ku mwanya wa 12 n’amanota 15 mu mikino 15 ibanza ya shampiyona. Muri Mutarama uyu mwaka, yasimbuwe na Ivan Minnaert.

Uyu mutoza ukomoka mu Burundi (Okoko) yari yafashije Mukura Victory gusoza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona.

Cyiza utaherukaga gukina yabanjemo, hamwe na Zagabe Jean ClaudeCyiza utaherukaga gukina yabanjemo, hamwe na Zagabe Jean Claude

Mukura Victory Sports: 1 Mazimpaka Andre, 6 Nshimiyimana Ibrahim, 4 Mwiseneza Daniel, 12 Twagirayezu Fabien, 15 Zagabe Jean Claude, 3 Shyaka Philbert, 8 Niyonzima Ally (c), 9 Hakizimana Kevin, 16 Bukuru Christophe, 10 Cyiza Hussein na 7 Ndayishimiye Christophe.

Abasimbura: 22 Hassan Djumaine, 5 Rugirayabo Hassan, 2 Habihirwe Aristide, 17 Ndayegamiye Abou, 11 Habimana Yussuf, 13 Ndikumana PATRICK, 14 Gafura Tresor.

Mukura yambaye umuhondo n'umukara nk'uko bisanzwe nka misa ya mbereMukura yambaye umuhondo n’umukara nk’uko bisanzwe nka misa ya mbere

Umutoza: Ivan Minnaert:

Gicumbi FC: 20 Nshimiyimana Jean Claude, 12 Uwingabire Olivier, 17 Muhumure Omar, 4 Rutayisire Egide, 16 Mungwarareba Aphrodis, 5 Nduwayo Valery, 11 Uzayisenga Maurice, 6 Ntijyinama Patrick, 9 Mutebi Rachid, 8 Nkunzimana Sadi , 11 Uwineza Jean de Dieu.

Abasimbura: 31 Musoni Theophile, 3 Kanani Abouba, 10 Dushimimana Irene, 14 Shyaka Pierre Celestin, 13 Mugisha Patrick, 15 Ndayambaje Selemani, 7 Mudeyi Souleyimani.

Gicumbi yaje i Huye yambaye jaune-pomme, amakipe yombi yisanga imyambaro ijya gusaGicumbi yaje i Huye yambaye jaune-pomme, amakipe yombi yisanga imyambaro ijya gusa

Umutoza: Okoko Godefroid.

Izindi nkuru

john Kuya 20-05-2017 saa 18:24'

hahhahhh!! gicumbi komerez’aho kbsa.. ..

Isaac Kuya 20-05-2017 saa 17:23'

rayon sport ooooyeee!!!!
komeza wese imihigo utsinda amakipe
tukuri inyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!