RUHAGOYACU.com

Nyuma yo kwikuraho igisuzuguriro, Police FC yanyagiye Amagaju FC

Nyuma yo gutangira nabi shampiyona ariko bakaza kwikuraho igisuzuguriro ku munsi wa kabiri wa shampiyona, Police FC yakiriye Amagaju FC ku munsi wa gatatu wa Azam Rwanda Premier League, abakinnyi b’umutoza Seninga Innocent bakaba bariye karungu babona ibitego 3 mu minota 20, birangira batsinze Amagaju FC ibitego 4-1.

Umukino wose mu mafoto, mukande hano

FT Police FC 4-1 Amagaju FC

90’+1’ Coup franc y’Amagaju FC itewe na Ndikumana Tresor, uteye ishoti riremereye ariko Umunyezamu Nzarora Marcel arirambura neza umupira awukuramo

Ku minota isanzwe y’umukino yarangiye hongeweho iminota 3

90’ Gusatira kundi w’Amagaju, yazamutse Tchabalala na Tresor arekura ishooooti ariko Umunyezamu Nzarora arawufata arawuruka ariko ahita yongera arirambura afata umupira neza

Songa Isaie abaye uwa mbere muri uyu mwaka utsinze ibitego bitatu mu mukino umweSonga Isaie abaye uwa mbere muri uyu mwaka utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe

86’ Gusatira kw’Amagaju FC, Ndizeye arekuye ishoti ariko umunyezamu Nzarora Marcel ahita afata umupira neza bitamugoye

83’ Gusatira kwa Police FC yazamutse yiruka cyane Antoine Dominique ucomekewe na Mico, arekura ishooti ariko Umunyezamu Gadi arirambura umupira awushyira hanze muri corner itewe ariko na none ab’inyuma b’AMagaju bakiza izamu ryabo

80’ Gusimbuza kwa Police FC: Nzabanita David ’Saibad’ asimbuwe na Ngendahimana Eric

79’ Gusatira kw’Amagaju yazamutse tresor ahindura imbere y’izamu ashaka Ndizeye Innocent cyangwa Tchabalala ariko habura n’umwe, umupira ufatwa na Ndayishimiye Celestin wahise akiza izamu rye

78’ Gusatira kwa Police FC, Moustapha n’umupira azamuka yiruka cyane mu ruhande rw’ibumoso ariko ahinduye umupira imbere y’izamu bawushyira muri corner. Ihise iterwa byihuse na Saibad ariko Noel akiza izamu rye n’umutwe umupira uratumbagira maze umunyezamu Gadi ahita asohoka neza arawubatanga arawufata

77’ Gusimbuza kw’Amagaju FC: Habimana Papy Hassan asimbuwe n’umusore ukiri muto witwa Munezero Dieudone wambaye nomero 15

Police FC 4-1 Amagaju FC

75’ Gooooooooalllll igitego cya mbere cy’AMagaju FC gitsinzwe na Ndizeye Innocent ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Tresor, Tchabalala n’uburangare bwa Twagizimana Fabrice ’Ndikukazi’ na Habimana Hussein bari mu bwugarizi bwa Police FC

74’ Gusatira kw’Amagaju, Papy Hassan ahinduye umupira imbere y’izamu rya Police FC ariko habura uwawukoraho ngo awuboneze mu rushundura

71’ Gusatira kwa Police FC ku ikosa rya Noel kapiteni w’Amagaju wambuwe umupira na Moustapha uzamutse yiruka cyane ahindura imbere y’izamu kwa Mico Justin uteye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu

70’ Guhererekanya neza kwa Hussein Habimana na Mirafa kwa Saibad ariko bamushyira hasi

68’ Coup franc itewe na Ndikumana Tresor ariko umupira uca hejuru gato y’izamu

Igitego cya mbere cya Police FC cyabonetse ku munota wa mbereIgitego cya mbere cya Police FC cyabonetse ku munota wa mbere

67’ Corner itewe neza maze Umunyezamu Nzarora Marcel umupira awukubita ibipfunsi uratumbagira, arawukurikira maze awufashe ahita arenga urubuga rwe. Coup franc iri ahantu heza cyane

66’ Gusatira kw’Amagaju, yazamutse Tchabalala na Ndikumana Tresor ariko Nzabanita David bita Saibad ahita amushyira hasi. Coup franc y’AMagaju ihise iterwa na Tresor ariko umupira ujya muri corner

64’ Umupira urimo guhererekanywa na Mirafa, kwa Abedy Biramahire ucomekeye Antoine Dominique ariko ahusha umupira akinira nabi myugariro w’Amagaju

63’ Gusimbuza kwa Police FC: AMini Mwizerwa asimbuwe na Nsengiyumba Moustapha

60’ Gusatira kwa Police FC, yazamutse Issa ahindura imbere y’izamu ariko Noel kapiteni w’Amagaju FC arawugarura

59’ Gusimbuza kwa Police FC, SOnga Isaie utsinze igitego cya kane agahita avunika asimbuwe na Ndayishimiye ANtoine Dominique wambaye nomero 14

Police FC 4-0 Amagaju FC

Amagaju FC bayafatiranye atarinjira mu mukino atsindwa ibitego 2 mu minota 5 ya mbereAmagaju FC bayafatiranye atarinjira mu mukino atsindwa ibitego 2 mu minota 5 ya mbere

55’ Gooooal igitego cya kane cya Police FC gitsinzwe na Isaie Songa, kikaba icya gatatu cye muri uyu mukino, ku burangare cyangwa amakosa y’Umunyezamu Gadi na ba myugariro.

47’ Gusatira kwa Police FC, Mico Justin na Biramahire Abedy kwa AMini ariko umupira urarenga

46’ Gusatira kw’AMagaju FC, ahindura umupira imbere y’izamu ariko Tchabalala agerageje kuwushyira mu izamu uca ku ruhande

HT Police FC 3-0 Amagaju FC

35’ Gusatira kw’Amagaju FC, yazamutse Buregeya mu ruhande rw’iburyo ahindura imbere y’izamu ariko umupira uca ku ruhande

34’ Gusatira kwa Police FC yazamutse Mico Justin, ahereza Biramahire Abedy urekuye ishoooti ariko umupira uca hejuru gato y’izamu

33’ Ikarita y’Umuhondo ihawe Mirafa wa Police FC ku ikosa akoreye Tchabalala w’Amagaju FC

31’ Gusimbuza kw’Amagaju FC: Umunyezamu Pacifique Twagirimana asimbuwe na Muhawenayo Gadi

30’ Gusatira gukomeye kw’AMagaju FC, umupira kwa Papy Hassan Habimana

Police FC yabanje mu kibuga yariye karunguPolice FC yabanje mu kibuga yariye karungu

18’ Goooal igitego cya gatatu cya Police FC gitsinzwe na Isaie Songa kikaba icya kabiri cye muri uyu mukino, nyuma yo gucomokana ab’inyuma b’AMagaju FC maze arekura ishoti rikomeye, Umunyezamu Pacifique ntiyashobora kuwugeraho ngo awugarure n’ubwo wagenderaga hasi

3’ Gooooal igitego cya kabiri cya Police FC gitsinzwe na Amini Mwizerwa ku ishoto rikomeye ritewe na Mico Justin maze Umunyezamu Pacifique Twagirimana arawugarura usanga Mwizerwa wari uhagaze neza imbere y’izamu ahita awushyira mu rushundura

1’ Gooooooal igitego cya mbere cya Police FC ku mupira uhinduwe imbere y’izamu na Mwizerwa Amini maze, Songa Isaie ahita awuboneza mu rushundura akoresheje umutwe

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru