RUHAGOYACU.com

Rayon Sports y’abakinnyi 10 inyagiye Kirehe ibitego 3-0

Rayon Sports y’abakinnyi 10 ibashije gutsinda Kirehe FC ibitego 3-0 mu mukino waboroheye cyane, mu gihe iyi kipe itari ifite Karekezi Olivier yasoje ari abasore 10, Shassir Nahimana abonye ikarita itukura.

Nahimana Shassir kuri penaliti mu gice cya mbere, Usengimana Faustin na Nova Bayama nibo batsinze ibitego 3.

Indi mikino uko yagenze:

  • Marines 2-2 Espoir
  • Amagaju 0-1 Mukura
  • Sunrise 0-0 Etincelles

Ku wa Gatanu:

  • Kiyovu Sport 1-0 APR FC

FT Rayon Sports 3-0 Kirehe.

90’+3 Djabel ahaye umwanya Gabriel Mugabo. Ni Koruneli ya Rayon Sports itagize icyo itanga.

90’+1 Rutanga Eric wari utanze umupira mwiza kuri Kone atsinda igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayeho kurarira.

90’ Hongeweho iminota 4.

89’ Jean Paul Uwimbabazi wari ugerageje kuzamukana umupira, ateye ishoti Bakame ahita awufata.

87’ Kwizera Pierrot urekuye ishoti rikomeye, umupira Samuel awukuramo, habura umukinnyi usubiza mu rushundura.

86’ Umupira Djabel awuhereje Pierrot uteye ishoti hejuru cyane.

85’ Koruneli y’ikipe ya Rayon Sports ku mupira urengejwe na Niyonkuru Vivien.

81’ Irambona Eric arekuye ishoti rikomeye, rifata igiti cy’izamu umupira ujya hanze.

79’ Kwizera Pierrot arekuye ishoti rya kure, umupira uca ku ruhande gato rw’izamu rya Samuel.

77’ Nova Bayama utsinze igitego cyiza cyane, ahaye umwanya Irambona Eric.

73’ Goooooooaaaaaaaaaaaal Nova Bayama atsinze igitego cyiza cyane muri metero nka 30. Rayon Sports 3-0 Kirehe.

72’ Contre attaque ya Rayon Sports itanze koruneli, ihinduwe na Pierrot abakinnyi bakiza izamu.

71’ Koruneli y’ikipe ya Kirehe itewe na Jackson Nkurikiye, Pierrot arongera arawurenza, bateye na none Faustin akiza izamu.

68’ Rayon Sports n’ubwo ifite ikarita y’umutuku iri gusatira cyane Kirehe FC.

63’ Umuzamu wa Kirehe Mbarushimana Emile yahise aryama hasi, bishoboka ko yagonganye n’umukinnyi. Birangiye avuye mu kibuga, asimburwa na Samuel Habineza.

62’ Gooooooooaaaaaaaaaaaal Usengimana Faustin atsinze igitego cya 2 n’umutwe muri shampiyona. Igitego cya 2 cy’uyu mukinnyi myugariro wa Rayon Sports. Rayon Sports 2-0 Kirehe.

61’ Koruneli ya Rayon Sports itewe na Pierrot, abakinnyi ba Kirehe bawusubiza muri koruneli.

60’ Ishoti rikomeye ritewe na Djabel Manishimwe umuzamu Mbarushimana Emile awukuramo. Caleb ahise aha umwanya Kone Tidiane.

59’ Rutanga Eric wari ugerageje ishoti rya kure, ariko umuzamu wa Kirehe yihagararaho afata umupira.

55’ Undi mupira mwiza uhinduwe na Djabel, Caleb kuwuhagarika biramunanira.

54’ Uburyo bwiza ku ikipe ya Rayon Sports ku mupira wari uhinduwe na Djabel, Caleb ananirwa kuwukozaho umutwe.

52’ Kirehe yari izamukanye umupira yihuta, batera ishoti Seif akiza izamu n’umutwe.

51’ Ikarita y’umutuku kuri Nahimana Shassir ukubue inkokora abishaka umuzamu wa Kirehe FC. Shassir watsinze igitego ntazakina umukino wa Police FC.

49’ Uburyo bwiza ku ikipe ya Rayon Sports, Caleb ateye umupira ujya hanze.

48’ Kakira Suleyman asimbuwe na Murwanashyaka Gilbert

46’ Igice cya 2 cy’umukino gitangijwe n’ikipe ya Rayon Sports itangiye isatira Kirehe FC.

HT Iminota 2 yongeweho ntacyo itanze, igice cya mbere kirangiye Rayon Sports iri mbere n’igitego 1-0.

45’ Uburyo bwiza cyane ku ikipe ya Rayon Sports, ku mupira utewe na Nova Bayama umuzamu wa Kirehe Emile awukoraho ufata umutambiko, Caleb asubijemo ujya hejuru y’izamu.

43’ Gooooooooooooooaaaaal Shassir Nahimana.

42’ Penaliti ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Kwizera Pierrot, Musa uyoboye umukino ahita asifura abakinnyi ba Kirehe barabihakana cyane, umuzamu Emile abihererwa ikarita y’umuhondo.

40’ Djabel ahinduye umupira imbere y’izamu urenga umuzamu, ariko abakina inyuma bahita bawukuramo. Rayon Sports iri kurusha cyane Kirehe FC, ariko nayo ntiri gutera mu izamu.

39’ mupira uhinduwe na Nova Bayama, bawuhererekanyije usubira muri koruneli itewe na Pierrot ntiyagira icyo itanga.

38’ Umupira utewe na Djabel umuzamu Emile awushyira hanze, anahita aryama hasi.

37’ Koruneli ya 5 ya Rayon Sports ku ishoti ritewe na Djabel, ukora ku mukinnyi wa Kirehe ujya hanze.

35’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Pierrot mu kibuga hagati, ateye ishoti abakinnyi ba Kirehe FC bawukuramo.

34’ Kwizera Pierrot ugerageje gutera mu izamu ari kure, umupira uca hejuru.

32’ Uburyo bwiza ku ikipe ya Rayon Sports ku mupira utewe na Saddam Nyandwi, ufata igiti cy’izamu, Shassir awusubijemo ujya hanze.

31’ Uburyo bwiza cyane ku ikipe ya Kirehe FC, ariko Kakira ananirwa kuwushyira mu rushundura. Nanfak Poulidon asimbye Hamad.

30’ Hamad Hakizimana yongeye kugira ikibazo ku ruhande rwa Kirehe, asohorwa mu kibuga.

26’ Umupira wari uhinduwe na Saddam wa Rayon Sports habura umukinnyi wo kuwushyira mu rushundura.

25’ Amahirwe ku ikipe ya Rayon Sports, umupira utewe na Shassir ahereza Caleb, ariko ntiyabasha kuwugeraho.

23’ Myugariro wa Kirehe agize ikibazo, asohorwa hanze umukino uhagarara iminota micye.

18’ Rayon Sports ikomeje gukinira mu gice cya Kirehe FC, ariko ntiri kubasha gutera mu izamu.

13’ Koruneli ya 4 ya Rayon Sports, Caleb akozaho umutwe, umupira ujya hanze.

12’ Coup franc ya Rayon Sports itewe na Shassir, umupira ujya muri koruneli. Iyi koruneli itewe vuba na Pierrot barongera barawurenza.

11’ Korneli ya 2 ya Rayon Sports FC, itagize icyo itanga nayo, ikaba yari itewe na Kwizera Pierrot.

10’ Cop Franc y’ikipe ya Rayon Sports hafi ya korneli, ku ikosa rikorewe Rutanga, Djabel ateye umupira, abakinnyi ba Kirehe birwanaho.

8’ Umukino uri gukinirwa cyane hagati mu kibuga, Kirehe FC iri gkinira inyuma irinda izamu.

5’ Coup Franc ya Rayon Sports muri metero nka 30, itewe na Kwizera Pierrot, ntiyagira icyo itanga.

2 Koruneli ya Rayon Sports itewe na Djabel umuzamu wa Kirehe bamukorera ikosa.

1’ Umukino utangijwe n’ikipe ya Rayon Sports.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Bakame, Saddam, Faustin, Manzi, Rutanga, Seif, Pierrot, Nova, Djabel, Shassir, Caleb.

Kirehe FC: Mbarushimana Emile, Nkurikiye Jackson, Baraka AUgustin, Karim Patient, Niyonkuru Vivien, Mutabazi Isaie, Hakorimana Hamad, Cyuzuzo Ally, Muhoza Tresor, Kakira Suleyman.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. barikumwe janvier filipe

    Kuya 28-10-2017 saa 23:01'

    Rayon spro yacu iqoupe yi Iman kd ukaba ruda tezuka kuntego intare idatinya urugamba iteka uhorana istinzi tera intabwe turagushyigikiye

  2. songambere

    Kuya 28-10-2017 saa 18:33'

    nubwo bahorana akarago kumutwe mbakundirako ntawe batabiza icyuya. gusa Kone na Caleb nibabe bitoza gutsinda Police fc, ubwo shassir azaba adahari. umuzamu wa kirehe bamushose bamuvuna imbavu, umupira Jdabel yamushose niwo wamurangije. Gikundiro songambere.

  3. Muvunyi

    Kuya 28-10-2017 saa 17:23'

    Sorry ibitego ni 3

  4. Muvunyi

    Kuya 28-10-2017 saa 17:19'

    Ese nkubu iyo muvuga ngo Live muba mushaka kuvuga iki? Match igiye kurangira muri kumunota was 55" ibitego ni 5 mwe ni 1 ! Mujye muba abanyamwuga.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru