RUHAGOYACU.com

Rayon Sports 2-0 Kiyovu Sports. Faustin na Shassir bongeye gushyira hasi Urucaca

Ibitego bya Faustin Usengimana na Nahimana Shassir bihesheje Rayon Sports intsinzi kuri mukeba, mu mukino usojwe n’imvururu hagati y’abafana.

90+6 Umukino Urarangiye. Rayon Sports 2-0 Kiyovu Sports

90+6’ Abafana ba Rayon Sports n’aba Kiyovu bateranye amagambo barambarana abayovu birukankana aba Rayon ni ko guhangana na Police

90+4’ Rayon Sports ikomeje kwishimishiriza abafana bari i Nyamirambo

90+2’ Coup Franc nziza ya Rayon Sports Pierrot arayiteye Ndoli arayigarura

90’ Iminota itandatu y’inyongera

89’ Bakame nk’ibisanzwe akaba aryamye hasi umukino urahagarara

89’ Rayon Sports yari izamutse kuri Contre attaque ariko abayovu bihagararaho

88’ Kiyovu Sports yari ishatse kugabanura ikinyuranyo gusa umupira wa Djuma Bakame arawugarura

86’ Goooooooaaaaalll Nahimana Shassir atsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri. Manishimwe Djaber ateye agapira gato imbere y’izamu rya Kiyovu ariko birangira Shassir awukubise atareba izamu uruhukira mu nshundura. Rayon Sports 2-0 Kiyovu Sports

83’ Mugheni Fabrice ahawe ikarita y’umuhondo kubera ikosa yari yakoze mukanya. Umukino wabaye uhagaze

82’ Mugheni Fabrice akoreye ikosa Tidiane Kone umukino atanga "Avantage" gusa birangira umupira uruhukiye kwa Ndoli.

80’ Rayon Sports iyoboye umukino haba mu gutsinda ndetse no mu mukino. Kiyovu Sports biragaragara ko yabuze icyo ikora kugeza ubu.

77’ Kiyovu Sports, nyuma yo kugundagurana kwa Fabrice n’abakinnyi ba Rayon Sports, ishoboye kuzamukana umupira Rutsiro atera centre nziza isanga Ramadhan wenyine ariko ateye n’umutwe umupira ujya hanze.

75’ Rayon Sports yari isatiriye izamu Shassir ashyira igitutu kuri Ndoli birangira Rayon ibonyemo

73’ Sebanani Emmanuel Crespo asimbuye Habamahoro Vicent

65’ Umukino wabaye nk’utuje gato. Rayon Sports 1-0 Kiyovu Sports

61’ Nizeyimana Jean Claude Asimbuye Innocent Habyarimana

60’ Gusimbuza, Caleb wa Rayon Sports asimbuwe na Tidiane Kone

58’ Mbega mbega, Mugheni Fabrice aterekeye umupira mwiza Maombi Jean pierre wari usigaranye na Bakame gusa, aho gutera mu izamu ashaka kumucenga aranyerera aragwa.

56’ Gusimbuza Mustapha Francis wa Kiyovu Sports ahaye umwanya Maombi Jean Pierre

55’ Rayon Sports yari ibonye igitego cya kabiri yayayay, Kwizera Pierrot azamukanye umupira ateye mu izamu Ndori awukuramo

53’ Goooooaaaal Manishimwe Djaber agaruye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Usengimana Faustin ari wenyine ashyira umupira ku mutwe ugana mu rushundura. Rayon Sports 1-0 Kiyovu Sports

52’ Corner ya Rayon Sports isanze Djaber ku rundi ruhande

51’ Ndoli na Mbogo bongeye kutumvikana bibyara Corner ya Rayon Sports

50’ Rayon Sports ikomeje kwiharira umukino nyuma y’intangiriro z’igice cya kabiri

48’ Corner ya Rayon Sports ya mbere mu gice cya kabiri Kiyovu ihiseikiza izamu

47’ Rayon Sports itangiye igice cya kabiri bigaragara ko yahindutse

46’ Innocent Di Maria azamukanye umupira ibumoso ateye umupira Bakame arawugarura
Kiyovu Sports itangije igice cya kabiri ihita isatira

HT Rayon Sports 0-0 Kiyovu Sports. Urucaca rwihariye umupira, ariko mu mukino ikigira agaciro ni igitego.

45+1 Corner ya Rayon Sports kukazi gakomeye kari gakozwe na Caleb. Gusa iyi ntacyo itanze

45’ Umunota umwe w’inyongera

36’ Kiyovu Sports ihise isatira nanone Mugheni Kakure Fabrice ashyira umupira kwa Djuma ariko uza kumurengana

34’ Rayon Sports na yo yari igerageje gusatira ariko umupira Djaber yari aterekeye Kamotera gusa umupira uba muremure

32’ Yayayayay mbega mbega ibiri kubera kuri stade ya Kigali. Djuma azamukanye umupira neza iburyo awugarura mu rubuga rw’amahina usanga Vino Ramadhan ari wenyine, ari wenyine, ariko ateye umupira n’umutwe uca ku ruhande rw’izamu rya Bakame.

29’ Vino Ramazani abonye amahirwe asigaranye na Bakame ariko atera umupira hanze

28’ Kiyovu Sports ikomeje kwigisha Rayon Sports umupira hano I Nyamirambo gusa biracyari 0-0

27’ Gusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports Mugisha Gilbert asimbuwe na Nova Bayama

24’ Corner ya Pierrot ntacyo itanze.

23’ Rayon Sports ibonye corner ya mbere ku mpano yiherewe na myugariro Ally.

22’ Corner ya kane ya Kiyovu Sports ntacyo itanze

21’ Corner ya gatatu ya Kiyovu Sports itewe nabi na Di Maria, gusa Fabrice ashobora kugarura umupira acenga Djaber ashatse kuwugarura mu rubuga rw’amahina Rayon Sports iwushyira muri Corner

21’ Coup Franc itewe na Innocent Habyarimana Pierrot akoraho na Manzi awushyira muri Corner.

20’ Eric Rutanga akoreye ikosa Djuma Coup Franc ya Kiyovu Sports

15’ Yannick Mukunzi yari abonye uburyo bwo gutsinda gusa ateye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

12’ Vincent akoreye ikosa Yannick Mukunzi mu kibuga hagati

12’ Eh Innocent Habyarimana abaye nk’ukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina gusa umusifuzi Nsoro arasanza ati nta penaliti bayovu mwe.

11’ Corner ya kabiri ya Kiyovu Sports Djuma ayiteye mu maboko ya Bakame

10’ Kiyovu 70-30 Rayon Sports(Possession)

9’ Yayaya Kiyovu Sports yari ibonye andi mahirwe ariko Kakhure Fabrice umupira awushyira hanze

8’ Rayon Sports yari igerageje kuzamuka kuri Contre attaque ariko Fabrice Mugheni ahita abahagarika

7’ Corner ya Kiyovu Sports ntacyo itanze

6’ Uburyo bukomeye bw’umukino eh eh eh Djuma azamukanye umupira acenga abinyuma ba Rayon Sports aterekera umupira mwiza Innocent Habyarimana awuteye ugarurwa na Bakame.

5’ Kiyovu Sports ni yo ikomeje kwiharira umupira mu kibuga hagati

4’ Kiyovu Sports Sports izamukanye umupira ariko Yannick Mukunzi ahagarika neza Vincent.

3’ Umupira uracyakinirwa mu kibuga hagati

2’ Kiyovu Sports ihise isatira Mustapha azamukanye umupira ibumoso Saddam awushyira hanze

1’ Rayon Sports ishatse gusatira ba myugariro ba Kiyovu Sports bihagararaho

1’ Rayon Sports itangije umupira utangijwe na Yannick Mukunzi

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

Rayon Sports : Bakame, Nyandwi, Rutanga, Manzi Thierry, Faustin, Mukunzi Yannick, Pierrot, Shassir, Caleb, Mugisha, Manishime Djaber

Kiyovu : Ndoli, Mbogo Ally, Ally Hassan, Ahoyikuye JP,Uwihoreye Jean Paul, Habamohoro Vincent, Mugheni Fabrice, Mustapha Francis, Habyarimana Innocent, Djuma Nizeyimana,Vino Ramadhan

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. k

    Kuya 16-10-2017 saa 23:51'

    njye uwo mupira nkuvira online ariko maze kumva ko uri mwana Kaleb atajyanye nibyo bari bamwitezeho none se ni gute yabaye uwa mbere i Burundi none iwacu bikaba bimuzonga bamuganirize akore cyane nkabandi sino agatebe karamubona

  2. nk

    Kuya 16-10-2017 saa 10:22'

    ikipe ni reyo kabisa

  3. Hubert Nyandwi

    Kuya 16-10-2017 saa 10:02'

    Ese bafana dupfe ibyishimo ? Tugire umwanya twatakaje twinezeza,amafranga twishyuye ticket,ayo twategesheje maze tubone bidahagije twongereho nimirwano? Utekereza neza ku gihombo uba uri kurema ? Ese mwibuka ko aya makipe abayeho kubera abafana ( tutagiye kubareba nta kipe yakina kuko amikoro.... )? please amarangamutima yacu ntakatuyobore twige kwiyubaha no kubahana hanyuma tureke abahungu bakorere cash
    Hagati aho fan club zamakipe zishyireho inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zige zitabarira hafi hadategerejwe police kuko umunsi police yakinnye wasanga habaho amarangamutima kukipe yabo (ibi byose ni murwego rwo kwishakira ibisubizo )

  4. niyonkuru

    Kuya 16-10-2017 saa 08:26'

    Kuki umupira bakina bahuey na Rayon batawukina n’andi makipe? Ibi nibyo butuma Rayon ikomera.Imenyereye imikino ikomeye gusa bityo rero imikino yose ni amasomo.

  5. niyonkuru

    Kuya 16-10-2017 saa 08:26'

    Kuki umupira bakina bahuey na Rayon batawukina n’andi makipe? Ibi nibyo butuma Rayon ikomera.Imenyereye imikino ikomeye gusa bityo rero imikino yose ni amasomo.

  6. KAGABBO JEAN

    Kuya 16-10-2017 saa 07:29'

    Harya ngo gukora imyitozo ufunze nibyo bizana amahirwe?,ngaho daaa,ntacyo mvuze.

  7. john

    Kuya 16-10-2017 saa 07:15'

    Gooooooooooooooooooòllll Rayon niyo kipe abayovu kwibuye barayoboye gusa nitwirare mubusatirizi harimo ikibazo Calebu baze kumuganiriza cyane Shasirrre kbs ejo yarabikoze ibyo yasabwaga byose

  8. kopa

    Kuya 16-10-2017 saa 06:47'

    Abafana ba KIYOVU ubusanzwe ntabwo bacokozanya abareyo baranduranya umufana bashatse gukubita ni uwavuye mumwanya we aza aho abayovu bicara aza kubamwaza atukana baramwirukana

  9. m.s

    Kuya 16-10-2017 saa 03:22'

    RAYON imanikurimbere kd ikizurubwa

  10. Manzi

    Kuya 15-10-2017 saa 20:35'

    Kuki abafana barwana kandi abakinnyi batarwana?

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru