RUHAGOYACU.com

Live: Kiyovu 0-0 Marines: Umukino wahagaze iminota 18 WONGEYE guhagarikwa bwa kabiri

Mbere y’uko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda Azam Rwanda Premier League isubikwa mu mpera z’iki cyumweru kubera imikino y’ikipe y’igihugu izakina CECAFA, Kiyovu Sports yakiriye Marines mu mukino ubimburiye iyindi y’umunsi wa munani wa shampiyona.

Uyu mukino uri kubera ku Mumena, murawugezwaho wose uko wakabaye na na RuhagoYacu (Eric UKURIKIYIMFURA Tony na Ntare Julius (Amafoto)).

Wari uzi ko ushobora kureba uyu mukino ukoresheje Application ya Azam TV, maze ukirebera imikino ya shampiyona aho waba uri hose? Biroroshye kora download y’iyi application ubundi uyishyire muri telefoni yawe!

Kugeza ubu Kiyovu Sports niyo ya mbere n’amanota 15 mu gihe Marines FC yo iri ku mwanya wa 12 n’amanota 8.

35’ Umukino uhagaritswe bwa kabiri kubera imvura

35’ Kiyovu Sports 0-0 Marines FC. Umukino wongeye guharikwa n’umusifuzi Dieudonne. Saa 16:26

Uko amakipe yandi azahura ku munsi wa munani wa shampiyona ejo ku Cyumweru:

APR Fc vs Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)
Miroplast Fc vs Amagaju Fc (Mironko Stadium, 15:30)
Bugesera Fc vs Sunrise Fc ( Nyamata,15:30)
Kirehe Fc vs Espoir Fc ( Kirehe, 15:30)
Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)
AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30)

29’ Kiyovu Sports 0-0 Marines FC. Imvura ikomeje kugwa, bisa naho byagoye n’abakinnyi kuko batera umupira ntuve aho uri kubera amazi yaretse mu kibuga.

23’ Imvura yongeye kugwa ari nyinshi ku Mumena. Abafana baje kugama aha hato hatwikiriye.

20’ Mugheni yari ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Djuma aba mugufi ntiyawugeraho imbere y’izamu.

17’ Coup-franc ya Kiyovu Sports itewe na Kalisa Rashid umupira ukubitwa ibipfunzi na Dukuzeyezu wa Marines. Di Maria yari agerageje guha Rashid nanone ariko akinirwa nabi umusifuzi arabyihorera.

13’ Coup-franc ya Marines FC ku ikosa rikozwe na Mbogo Ally, ariko Ndoli Jean Claude a kubita umupira ibipfunsi usanga Nizeyimana Djuma.

13’ Kalisa Rashid agiye kuvurirwa hanze nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Marines.

11’ Kiyovu Sports isatira ikipe ya Marines, ariko Chrisian arenza umupira urenguwe na Uwihoreye Jean Paul.

15:59’ Umukino urasubukuwe ku Mumena nyuma y’iminota isaga 18 uhagaritswe n’imvura.

15: 55’ Abakinnyi bamaze kugaruka mu kibuga, Imvura irahise. Ndetse n’abasifuzi bari mu kibuga hagati bitegura gusubukura umukino.

8’ Umusifuzi afashe icyemezo cyo guhagarika umukino kubera imvura nyinshi iri kugwa ku Mumena. saa 15:41’.

2’ Koruneri ya Kiyovu Sports ku mupira wari uzamukanwe na Mugheni, Di Maria ayiteye ntiyagira icyo itanga.

1’ Kiyovu Sports batangije umukino kuri Vino Ramadhan utanze umupira inyuma kuri Bagenzi be, Marines bafashe umupira basatira izamu umupira urabarengana. Ni ugutereka imbere y’izamu rya Ndoli.


Kiyovu SC: Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ngirimana Alexis, Uwihoreye Jean Paul, Ahoyikuye Jean Paul, Habamahoro Vincent, Kalisa Rashid, Mugheni Fabrice, Nizeyimana Djuma, Vino Ramadhan na Habyarimana Innocent.

Marines FC: Dukuzeyezu Pascal, Mutunzi Clement, Ishimwe Christian, Karema Eric, Nkusi Prince, Niyitegeka Idrissa, Yamini Salumu, Rurisa Jean Paul, Byumvuhore Tresor, Bahame Arafat, Kalisa Amri.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru