RUHAGOYACU.com

Marine yiyongereye kuri Kiyovu na Gicumbi mu makipe yahamije kumugaragaro ko atazamanuka

Ikipe ya Marines binyuze mu mutoza wayo Nduhirabandi Abdoul Karim, yahamirije Ruhagoyacu ko afite icyizere cyose ko ikipe ye itazigera imanuka mu cyiciro cya kabiri ubwo umwaka wa shampiyona uzaba usojwe.

Ibi Coka yabitangaje nyuma yo kubona ikipe ye ikuye intsinzi igoranye ku kibuga cya Kirehe, byahise biyikura mu murongo utukura aho kuri ubu irusha amanota abiri ikipe ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri shampiyona iramutse irangiriye aha. Coka yagize ati:

Imikino iracyahari myinshi. Twebwe dusabwa ishyaka no kwitanga naho ubundi kubona andi manota birashoboka”.

Icyizere(cyo kuguma mu cyiciro cya mbere) ndacyagifite cyose kuko nta kipe nimwe ntinya ngewe bityo nahamya ko tutazamanuka”.

Marines yashoboye gutsindira Kirehe iwayo mu mpera z'icyumweruMarines yashoboye gutsindira Kirehe iwayo mu mpera z’icyumweru

Marines kuri ubu iza ku mwanya wa 14 n’amanota 23 mu mikino 25 ya shampiyona, aho irusha amanota abiri Gicumbi ya 15 mu gihe Kiyovu Sports ya 13 iyirusha na yo amanota abiri. Aya makipe uko ari atatu(Kiyovu,Marines na Gicumbi) urebye ni yo azishakamo izamanuka mu cyiciro cya kabiri ubwo shampiyona izaba ishojwe.

Aha ariko, uretse Marines yaraye ihamije ko itazamanuka, aya makipe yandi na yo yatangaje mu minsi yashije ko nta gahunda afite yo kujya gukina muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 20. Aganira na Ruhagoyacu, umuvugizi wa Kiyovu Sports Munyengabe Omar yagize ati:

impungenge zo ntizabura ariko na none icyo nakwizeza ni uko Kiyovu itazamanuka, gutsindwa ntabwo wabishyira ku mutoza, uvuze ngo uramwirukana, ni nk’aho ariwe waba ugeretseho ibibazo byose kandi ntabwo ariwe kibazo”.

Kiyovu Sports na yo yizeye kuguma mu cyiciro cya mbereKiyovu Sports na yo yizeye kuguma mu cyiciro cya mbere

Ku rundi ruhande, yaba umunyamabanga w’ikipe ya Gicumbi Dukuzumuremyi Antoine ndetse n’umutoza w’iyi kipe Okoko Godefroid, bose bahamije ko ikipe yabo itazigera imanuka. Ubwo Okoko yari amaze gutsinda Marines ku munsi wa 22 wa shampiyona, yatangarije itangazamakuru ati:

Ntabwo Gicumbi FC izamanuka. Dusigaje gukina imikino 8, ingana n’amanota 24, aya yose tuzayahatanira," Okoko Godfrey, umutoza wa Gicumbi amaze gutsinda Marines.

Kugeza ubu, uretse Gicumbi ifite umukino w’ikirarane iza guhuriramo na Rayon Sports kuri uyu wa kabiri, buri kipe muri aya isigaje imikino itanu ngo isoze shampiyona, aho umukino w’ishiraniro ari uzahuza Marines na Kiyovu Sports ukabera i Rubavu ku munsi wa 29 wa shampiyona.

Okoko ahamya adashidikanya ko Gicumbi itazamanukaOkoko ahamya adashidikanya ko Gicumbi itazamanuka

Imikino amakipe atatu ashobora kumanuka asigaje( H= mu rugo; A= Hanze)

Kiyovu Sports

  • 5/5/2017 vs Police H
  • 20/5/2017 vs Espoir A
  • 28/5/2017 vs As Kigali H
  • 17/06/2017 vs Marines A
  • 25/6/2017 vs Rayon Sports H

Marines

  • 7/5/2017 vs Pepiniere A
  • 21/5/2017 vs Etincelles H
  • 28/5/2017 vs APR FC A
  • 17/06/2017 vs Kiyovu Sports H
  • 25/6/2017 vs Police A

Gicumbi

  • 2/5/2017 VS Rayon Sports H(A)
  • 6/5/2017 vs Sunrise H
  • 20/5/2017 vs Mukura A
  • 27/5/2017 vs Musanze H
  • 17/6/2017 vs Kirehe H
  • 25/6/2017 vs Pepiniere H

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kalisa

    Kuya 3-05-2017 saa 19:11'

    ibyo muvuga byose ntago kiyovu izamanuka mwitera ubwoba ngo amakipe bizahura ngo ntijya iyashobora igipira kiridunda

  2. Abdoul

    Kuya 2-05-2017 saa 08:16'

    Gicumbi niyo mpa amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere. Naho Marine na Kiyovu, izatsinda indi mu mu kino uzazihuza zombi.

  3. du

    Kuya 2-05-2017 saa 07:50'

    Abafana ba kiyovu turababaye pe! Ubu koko tuzajya dukina na gitikinyoni? Ariko comite yadusabye ko tubyumva da wagiraga ngo yashakaga ko imanuka! Musenge ntizamanuke kko nimwe mwaba mubaye comite mbi muzabayeho!!!!!!!

  4. Florien

    Kuya 2-05-2017 saa 03:13'

    Kiyovu Yamanutse Rwose Isigaje Amakipe Akomeye

  5. Rich

    Kuya 1-05-2017 saa 22:47'

    Nyamara Kiyovu izacaho!!

  6. Mile

    Kuya 1-05-2017 saa 22:22'

    Kiyovu niyo ifite amahirwe make kuko isigaje amakipe akomeye gusa

  7. Kalisa

    Kuya 1-05-2017 saa 20:44'

    Ikipe ifite ibyago byinshi byo kumanuka ni Kiyovu kuko isigaje amakipe itajya ishobora.

  8. musesenguzi

    Kuya 1-05-2017 saa 20:39'

    Urebye fixtures z’amakipe uko ari 3, ifite amahirwe yo kutamanuka ni Marine.
    Ifite amahirwe menshi yo kumanuka ni Kiyovu.
    Kiyovu na Gicumbi zigomba kumvikana ku ikipe izamanuka igasanga Pepiniere mu cyiciro cya kabiri cy’abana umwaka utaha.
    Rwamagana, Isonga na AS Muhanga nazo zigomba kwishakamo ebyiri zizisimbura.
    Ni uko ibintu bimeze.
    gusa bazaze bazi ko shampiyona yo mu Rwanda yahindutse/yarakomeye cyane, amazi si yayandi. Nibadafata ingamba zo kugura abakinnyi hakiri kare bazitwa "Rwigerumpe".
    Kubatabyumva, nzabasobanurira icyo bivuze mbere ya shampiyona ko itangira.
    Gusa muzirikane ibyo nababwiye iy’uyu mwaka itaratangira ko APR umwanya wa hafi izagira ari uwa Gatatu, nawe itawukorera, ikibona ku wa Kane. Iby’igikombe byo nari nababwiye ko igomba kubyibagirwa.
    Maze n’ubu ni uko bayihuhiyemo iba iri ku mwanya wa Kane!!!!!!!!!!!!
    Kuraho amanita 12 yo kumukino wa: Amagaju, Mukura na Rayon Sports, maze wongereho Techinics zakozwe i Rusizi maze abakinnyi bakirwaza abandi bagatoroka.
    Iba inganya na Bugesera sinkubeshya!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru