RUHAGOYACU.com

Marines igumye mu cya mbere, Kiyovu akaguru kamwe mu cyiciro cya kabiri

Igitego cya Kalisa Amuri ku munota wa 36 gihesheje intsinzi ikipe ya Marines mu mukino w’umunsi wa 29 yakiriragamo Kiyovu kuri stade Umuganda, kinashimangira ko iyi kipe izakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Ni umukino wabayemo ibyo wari butekereze ko biri bube mu mukino nk’uyu.

Ku ntangiriro, Marines yari yanze ko abakinnyi ba Etincelles binjira muri stade, ahari kubera ibyo yayikoreye mu mukino uheruka, ikindi Kiyovu Sports yari yitwaje umunyu, yaminjiriye mu nzira igana mu rwambariro, ahari nk’ibanga ry’intsinzi mu gihe ubwo umukino waganaga ku musozo waje guhagarara iminota n’ine, Kiyovu Sports ishinja Marines kujugunya imipira yayo inyuma ya stade- ni ibyo nyine bya ruhago y’iwacu.

Umunyu wari wamenywe aho abakinnyi banyura bajya mu rwambariroUmunyu wari wamenywe aho abakinnyi banyura bajya mu rwambariro
Nge nta bisobanuro nabona kuri uyu munyu...Nge nta bisobanuro nabona kuri uyu munyu...
Amakipe yombi yari yizeye intsinziAmakipe yombi yari yizeye intsinzi
Umutoza wa Kiyovu waje witwaje umunyuUmutoza wa Kiyovu waje witwaje umunyu
Umukino kera kabaye byemejwe ko ubera kuri stade UmugandaUmukino kera kabaye byemejwe ko ubera kuri stade Umuganda
Abakinnyi babanje kwisuzuma hose mbere y'umukinoAbakinnyi babanje kwisuzuma hose mbere y’umukino
Kiyovu Sports yabanje mu kibugaKiyovu Sports yabanje mu kibuga
Marines yari yabukereyeMarines yari yabukereye
Abasifuzi b'umukino babyitwayemo nezaAbasifuzi b’umukino babyitwayemo neza

Mu kibuga ariko,uyu mukino wari umwe muri ibiri yari bwerekane uko icyiciro cya kabiri kizaba kimeze umwaka utaha, watangiye Kiyovu Sports ari yo isatira cyane izamu rya Marines, dore ko yari ibizi ko gutsindwa biri buze kuyiganisha habi kandi ari imwe mu makipe afite amateka mu gihugu.

Havugarurema Jean Paul ni we wagerageje izamu rya Marines bwa mbere, ubwo umupira ukomeye yatereye kure ku munota wa 15, waje kugarurwa n’umunyezamu wa Marines Ingabire Regis wakoze akazi gakomeye kuri uyu wa gatanu.

Kiyovu Sports yakomezaga gusatira izamu rya Marines, gusa kubona umukinnyi wakora itandukaniro mu rubuga rw’amahina bikaba ikibazo kuri iyi kipe y’Urucaca, yatozwaga na Djabir Mutarambirwa mu mwanya wa Kanamugire Aloys urwaye.

Ibintu byaje kuba bibi ku munota wa 36, ubwo kapiteni wa Marines Nsabimana Hussein yanagiraga umupira Dusenge Bertin maze uyu akawumusubiza, Hussein akawugarura mu rubuga rw’amahina ugasanga Kalisa Amri ahagaze neza ni ko kuwushyira mu izamu ryari ririnzwe na Hategekimana Bonheur.

Byari ishiraniroByari ishiraniro
Ruhagoyacu yari ihabayeRuhagoyacu yari ihabaye
Dusenge Bertin ntabwo yigaragaje nkuko yari yitezweDusenge Bertin ntabwo yigaragaje nkuko yari yitezwe
Kapiteni Hussein yitwaye neza weKapiteni Hussein yitwaye neza we
Jimmy Mbaraga yari muri stade nyuma yo kuzuza amakaritaJimmy Mbaraga yari muri stade nyuma yo kuzuza amakarita
Kiyovu Sports yateranye amagambo n'abana batoragura imipiraKiyovu Sports yateranye amagambo n’abana batoragura imipira
Umukino warimo ishyakaUmukino warimo ishyaka
Kiyovu urebye ni yo yatangiye ishaka gutsindaKiyovu urebye ni yo yatangiye ishaka gutsinda
Gusa Marines ibiba umugonoGusa Marines ibiba umugono
Byari ibyishimo i RubavuByari ibyishimo i Rubavu
The Marines!The Marines!

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye gutyo ndetse n’igice cya kabiri nta tandukaniro ryabayemo rirenze ibyari byabaye mu gice cya mbere, dore ko Kiyovu Sports yakomeje kwiharira umupira, Marines igakomeza gukina imipira miremire gusa ikanyuzamu igatinza umukino, byatumye Hakizimana Louis wari uwuyoboye awusoza ku munota wa 10 w’inyongera, gusa ntibyari bihagije ngo bigire icyo bimarira Kiyovu Sports.

Gutsinda uyu munsi, bitumye Marines yuzuza amanota 30 bivuze ko ihamye mu cyiciro cya mbere, dore ko nubwo Kiyovu Sports yatsinda umukino wayo wanyuma ifitanye na Rayon Sports itayiza imbere, kubera imikino yahuje amakipe yombi.

Amasengesho y’abafana ba Kiyovu Sports, kuri ubu akaba ari kuri stade Huye ngo Mukura izabatsindire Kirehe kuri ubu ifite amanota 29 maze bo batsinde Rayon Sports buzuze 30. Bitagenze uko, basaba ko Pepiniere ikora ibitangaza igatsindira Gicumbi iwayo. Ibi byose ariko byasabako Kiyovu Sports itsinda umukino wayo ifitanye na Rayon Sports, ikintu itashoboye gukora mu myaka itanu ishize!

Aba bvugaga ko imipra ya Kiyovu iri kurenzwa StadeAba bvugaga ko imipra ya Kiyovu iri kurenzwa Stade
Gangi yari yaje kureba ikipe yahoze akiniraGangi yari yaje kureba ikipe yahoze akinira
Mukamba yagerageje ibishoboka ariko ntibyari bihagijeMukamba yagerageje ibishoboka ariko ntibyari bihagije
Dusenge Bertin yabonye amahirwe akomeye mu gice cya kabiriDusenge Bertin yabonye amahirwe akomeye mu gice cya kabiri
Yisanga asigaranye na BohneurYisanga asigaranye na Bohneur
Gusa aza gukorerwa ikosa..Gusa aza gukorerwa ikosa..
Hafi y'urubuga rw'amahinaHafi y’urubuga rw’amahina
Agwa mu rubuga rw'amahina..Agwa mu rubuga rw’amahina..
Coup Franc yavuyemo ntacyo yatanzeCoup Franc yavuyemo ntacyo yatanze
Bonheur yakomezaga gushwana n'abana batoragura imipir yashinjaga gutinza umukinoBonheur yakomezaga gushwana n’abana batoragura imipir yashinjaga gutinza umukino
Kiyovu yagiye ibona Coup Franz ziteretse nezaKiyovu yagiye ibona Coup Franz ziteretse neza
Ariko ikazitera...Ariko ikazitera...
Nabi!Nabi!
Aba bvugaga ko imipra ya Kiyovu iri kurenzwa StadeAba bvugaga ko imipra ya Kiyovu iri kurenzwa Stade
Byarangiye erega bihagaritse umukino ba komiseri baramanukaByarangiye erega bihagaritse umukino ba komiseri baramanuka
Basaba Marines kubuza abantu babo kujugunya imipira y'urucacaBasaba Marines kubuza abantu babo kujugunya imipira y’urucaca
Kiyovu yakomeje kubona amahirwe yo kwishyura ku mipira y'imiterekanoKiyovu yakomeje kubona amahirwe yo kwishyura ku mipira y’imiterekano
Ariko nyine...Ariko nyine...
Byasozwaga nka za film za "Action"Byasozwaga nka za film za "Action"
Aho birangira Debande apfuyeAho birangira Debande apfuye
Acteur aceleburaActeur acelebura
Byari ibyishimoByari ibyishimo
Marines ishimangiye ko izaguma mu cyiciro cya mbereMarines ishimangiye ko izaguma mu cyiciro cya mbere

Ngayo ngukoNgayo nguko

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. DIDI

    Kuya 28-05-2017 saa 07:46'

    Wowe witwa "akatongo", match wayirbeye kukihe kibuga? Abana batoragura imipira bari bahari ndetse n’Imipira yari ihagije. Gusa, nk’ahandi hose hagaiye hagaragara amakosa y’abana batoragura imipira (byose ni mind game).
    Kubijyanye nokuba Match yari ihenze, byose ni imyiteguro kandi ni uburenganzira bwa Equipe yakiriye bitewe nibyo ishaka kugeraho. Nonese wifuzaga ko Abafana bamucyeba baza gukomera?
    Kubijyanye numunyu utabona nk’ikibazo ndabona ari wowe ufite ikibazo ahubwo. None se vestiaire ni isosi barunga?

  2. Sharangabo J Baptiste

    Kuya 27-05-2017 saa 19:41'

    Njyewe Ukombibona APR Nishyirehamwe Irebe Ahobipfira Ihakosore Ndavuga Abayobozi Naho Ubundibidatinzetwazibona Twabaye Nka Kiyovu Ni Sharangabo Mu Bugesera _ Mwogo

  3. damascene

    Kuya 27-05-2017 saa 16:26'

    nimanuke

  4. katongo

    Kuya 27-05-2017 saa 13:13'

    Sinari nziko dukuze noneho asigaye agira ubwoba. Ngo imipira ya kiyovu bayijugunyaga? Ndakugaye cyane,
    1.wakwibaza impamvu match yejo yabaye imwe muzihenze mumateka y’umupira wacu.
    2.arbitrage yari nziza cyane
    3.muri MI temp niwabonye umukinnyi w’umusimbura wa marine waje kugabanya abana batoragura umupira asiga ba 3 ku kibuga hose. Noneho marine isiga imipira 2 gusa ku kibuga
    3.nukuvuga ko aho wavuze ngo arbitre ngo ahagarika umukino utazi impamvu zabyo? Uba wagiye rubavu gushaka amakuru uyavuge uko ari.
    Ntago ugomba kugoreka inkuru, ese wabonye umunyu aricyo kintu gitangaje cg cy’umwanda wabonye muri uriya mukino

  5. UMUGAMBANYI WA APR

    Kuya 27-05-2017 saa 09:01'

    ntituzskumanura Kiyovu we 3 tuzayaguha ntitwabanye nabi mumyaka 53 tumaranye muri champion y’ikiciro cyambere hano Murwatubyaye

  6. Amini

    Kuya 27-05-2017 saa 08:07'

    @Gikundiro we!!!!! kwanga APR FC na Marine ntacyo bitwaye... ariko nkawe wayikundira iki yaraguhahamuye? aya yaje gukuraho urubwabwa. Ngo zifite imyaka myinshi yahe yo kanyagwa keretse niba ari kuroga!!!!!!!!!!!" nah’ubundi siniyumvisha nicyo Kiyovu yari imaze mu cya mbere.... mugende mubanze mutuze mumenye icyo gukora.... naho abo bafana mugende mwiyunge kuri Mugenzi wanyu Gasenyi mwaruhanye..

  7. Dida

    Kuya 27-05-2017 saa 07:41'

    Ubuyobozi bwa kiyovu bwo bwarasinziriye burarota buranicura ninamanuka bazabibazwe nabafana ( ni gute umutoza atsindwa imikino 13 utaramusimbuza koko)? Dore politique y’abana batateguwe mu m’academies igisubizo atanga ngicyo. Ntarirarenga hagati yawe na kirehe imwe iramanuka niba comite idasinziriye kko urufunguzo rufitwe na rayon na mukura kuri kirehe. Courage.

  8. mugisha

    Kuya 26-05-2017 saa 21:22'

    kiyovu irambabaje yagiye izira ubuyobozi bubi gusa niyihangane nidasenyuka izagaruka

  9. Jean Baptiste N

    Kuya 26-05-2017 saa 20:09'

    Ahaaa!! Kiyovu we Singufana arko Ndagukunda kubera Uri Madamu wacu ndavuga( APR Fc) Kumanuka Kwawe Bizababaza Imbaga Nyamwinshi!! Gusa Uzihangane Umuhigi mubi ayobya izahigisha

  10. GIKUNDIRO

    Kuya 26-05-2017 saa 20:02'

    ISKYI WEEE ! NTA MARINES NTA APR ! SINYIKUNDA SINYISHAKA KUBERA UBUGAMBANYI BWAYO !

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru