RUHAGOYACU.com

Kuri Masudi nsigaje imikino 6 tugatwara igikombe

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma yatangaje ko azatwara igikombe igihe yaba amaze gutsinda imikino itandatu itaha, naho ngo ibyo atarabigeraho buri kipe muri shampiyona ifite amahirwe yo kucyegukana.

Masudi Djuma yabitangaje nyuma y’umukino batsinzemo ikipe ya Sunrise FC ibitego 3-1 mu kirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona.

Rayon Sports yatsinze Sunrise FC ishimangira gushaka igikombe cya 8 cya shampiyonaRayon Sports yatsinze Sunrise FC ishimangira gushaka igikombe cya 8 cya shampiyona

" Ku byerekeye ayo manota [ 11 y’ikinyuranyo] kuri Masudi nsigaranye imikino itandatu, kuko nidutsinda iyo mikino itandatu, ya mikino itatu isigaye... nidutsinda iyo mikino itandatu igikombe ni icyacu, ariko tutarabikora shampiyona iracyakomeza kandi buri wese afite amahirwe yo kugitwara."- Masudi Djuma.

"Tumaze dukina imikino myinshi idusaba gukoresha imbaraga nyinshi, haba kuri Police, Bugesera, .. niyo mpamvu nakoze impinduka hagati [nshyiramo abasore benshi bafite tekinike] ngo dukine umupira, tubime umupira, bidufashe dutsine byoroshye."

Masudi Djuma yizeye gutwara igikombe cya mbere cya shampiyona muri Rayon Sports nk'umutozaMasudi Djuma yizeye gutwara igikombe cya mbere cya shampiyona muri Rayon Sports nk’umutoza

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Sunrise FC, Mbungo Cassa yavuze ko bazize guha umwanya ikipe ya Rayon Sports mu gice cya mbere, ariko mu gice cya kabiri bagerageza kubikosora ndetse byatumye babona igitego mu minota 45 ya nyuma y’umukino.

" Rayon Sports yakinnye neza mu gice cya mbere, iraturusha cyane, inadutsinda ibitego bitatu. Bari hejuru mu buryo bwose. Twananiwe kugabanya imyanya yari hagati y’abakina hagati n’abakina inyuma, bituma Ronney [Muhire Kevin], Djabel na Shassir babona uko bakina. Byatumye dukora amakosa menshi, batubonamo imipira myinshi y’imiterekano ndetse badutsinze ibitego bibiri kuri iyi mipira."

"Hanabayeho akabazo gato k’ikirere cyatuma tutabasha gufunga umupira kubera umuyaga mwinshi, ariko ibyo ntabwo byaba impamvu. Mu gice cya kabiri twagerageje gukosora ayo makosa, ngira ngo umwanya munini twamuze mu gice cya Rayon Sports, tubona n’igitego. Bivuze ko mu gice cya kabiri twari tumeze neza kurusha uko twari tumeze mu gice cya mbere."- Cassa.

Cassa Mbungo nyuma yo gutsindwa na Rayon SportsCassa Mbungo nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports

Rayon Sports ikaba ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 52, amanota 11 imbere ya APR FC ya kabiri mu gihe Sunrise FC ifite amanota 25 ku mwanya wa 11.

Abtoza bombi bari bishimye nyuma y'umukinoAbtoza bombi bari bishimye nyuma y’umukino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kkk

    Kuya 3-04-2017 saa 18:50'

    Mukore update gicumbi amanota siyo marine imikino ni22

  2. Kevin

    Kuya 31-03-2017 saa 19:59'

    Nicyabo tu congratulations

  3. aimable

    Kuya 31-03-2017 saa 08:06'

    Masudi we ni uwibigambo gusa cyakora azi kuvuga nuko avuga igikona kikamuhondagura nk’umwana muto

  4. musesenguzi

    Kuya 31-03-2017 saa 01:55'

    Nibashaka bazatsinde imikono yose basigaje. Twebwe icyo dusabwa gusa ni ugutsinda imikino 6=18,
    hanyuma APR niyo yatsinda imikino yayo yose uko ari 9=27, yagira 68, twebwe dufite 70 (Twatsinze gusa imikino 6 muri 9 dusigaje) hanyuma tugatwara igikombe. Na AS Kigali na Police nizishaka zizatsinde imikino yazo yose zisigaranye. zagira 3x9=27 40=67. Muri iri sesengura rya Masoudi na Musesenguzi, murabona ko twatwaye igikombe. Ahooooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Knadi ntimwibagirwe ko zose zidashobora gutsinda imikino 9 yose ntanumwe zinganijemo cg ngo zitsindwe. Tukimara gutsinda imikino 6 mu 9, tuzahita dutwara igikombe.
    Mutangire mwegeranye amafaranga y’ibirori.
    Ahubwo mureke dukore gahunda y’icy’Amahoro ikindi twagitwaye.

  5. ntamuhanga

    Kuya 30-03-2017 saa 15:50'

    Mwitonde, mushobora guhangana n’amakipe menshi aho guhangana n’imwe. Hakabaho coalition. Udukipe duto tugahembwa tukajyaga duhembwa, ndetse tukanabona amaprimes na za locales batajyaga bagira. Ibyo mu bitege kuko twebwe abakeba banyu ntitwicaye.

  6. Innocent Ekeyi Kiruta

    Kuya 30-03-2017 saa 15:33'

    Komando Wacu Masudi Turamwera
    Kabisa Nakomereze Aho
    Nahubundi Tuzagitwara Tuuuu!

  7. kwizera

    Kuya 30-03-2017 saa 11:57'

    RAYON mwitonde cyane dore APR yatsinze Isonga ibitego kimwe ku busa byose.

  8. Ernest

    Kuya 30-03-2017 saa 11:48'

    jyewe Ernest ndabona masudi azanye impinduka nziza muriruhago yurwanda nakomerezaha abareyo tumurinyuma Uganda turabakurikira 5 Kiri 5

  9. Donat

    Kuya 30-03-2017 saa 09:49'

    Komando nahumure hari nigihe ayo makipe yamworohereza akazi bagiye batakaza nkuko babikoze bishobora no kumusaba imikino itatu, ine cg itanu tukibyinira Murera mbere yigihe . Ariko se mwe ntimubona aho byerekeza ibitego tuzigamye , ba Rutahizamu 3 mu 10 ba mbere .....genda komando uri umuhanga.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru