RUHAGOYACU.com

Masudi Djuma wa Rayon Sports na Nduhirabandi wa Marines, bashobora guhagarikwa umukino umwe

Abatoza b’amakipe ya Rayon Sports na Marines, Masudi Djuma na Nduhirabandi Abdul Karim wa Marines, bombi bashobora guhagarikwa umukino umwe badatoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League.

Rayon Sports yaraye yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, iyitsinda ibitego 2-1.

Mu minota ya nyuma y’uyu mukino, Marines FC yabonye coup-franc yatumye abatoza bombi; yaba Masudi Djuma wa Rayon Sports na Nduhirabandi Abdul Karim (Coka) wa Marines FC bahanwa kubera kurenga urubuga bagenewe guhagararamo, boherezwa mu bafana n’umusifuzi.

Baganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, abatoza bombi bemeye ko bakoze amakosa yo kurenga aho bagenewe, bongeraho ko babikoreshejwe n’igitutu buri wese yari afite, aho ku mutoza wa Marines yashakaga kwishyura mu gihe uwa Rayon Sports yagiraga ngo atishyurwa igitego cya kabiri.

Gukurwa ku ntebe y’abatoza n’umusifuzi, bikaba bivuze ko aba batoza bombi bagomba gusiba umukino utaha wa shampiyona, ariko ibi bishobora no guteshwa agaciro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Mu 2013, n’ubwo yari yazamuwe mu bafana ku mukino wahuje ikipe ya AS Kigali na La Jeunesse, umutoza Cassa Mbungo Andre yaje gukurirwaho ibihano na FERWAFA, atoza umukino wa Marines nyuma yo gusuzuma uburyo umusifuzi Abdu Hakizimana yari yamukuye ku ntebe y’abatoza.

Foto: Rayon Sports

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Savitha

    Kuya 17-03-2017 saa 12:22'

    Umusifuzi.Katahannye.Uwabikoze.Bwambere.Ahubwo.Njyewe.Mbona.Araka gambane Mura Koze

  2. didas byiringiro

    Kuya 7-03-2017 saa 11:32'

    oyee rayo ,ariko narose uzanganya na 11createur

  3. Bunyereri

    Kuya 6-03-2017 saa 23:12'

    rayon komerezaho urimo kuduha ibyishimo kandi nakazi karimo gukorwa neza.muturangire aho twazarebera umukino was Gikundiro na Onze creataire

  4. hug

    Kuya 6-03-2017 saa 04:21'

    ngo bishobora guteshwa agaciro kereka ari undi mutoza, atari umutoza wa Rayon sport maze urumva nduhire abandi yabikoze incuro ebyili, barindiye ko Masudi amwigana akimara kumwigana bahise bamwereka aho bari bamutegereje.

  5. ntirandekura jean paul

    Kuya 6-03-2017 saa 01:15'

    ferwafa biriya bihano ibikureho kuko biriya bibaho nka equipe reyon baba bayitakarije moral kuko ubudyo irigukora ntibusanzwe

    icyo nabwira abakinyi nuko ibyo bitabaca intege kuko umwana wingwe niyongwe9990%

  6. inumakazungu

    Kuya 6-03-2017 saa 01:08'

    Haaaaa,....ariiko amategeko yo muri ruhago yacu...nonese bazongera Ku bahana kubera iki?!Deja kuba barabirukanye Ku kibuga bakajya mubafana, bakava kuntebe y abatoza...byo si igihano ubwacyo??!kdi ariya siyo makosa akabije kurusha ayo abasifuzi badukorera....Ariko Masudi yaba arengana,..ejo nari mpari nduhirabandi niwe wabitangiye mbere,ndetse we yihanangirijwe 2 fois...tubitege amaso.

  7. 0780134571

    Kuya 5-03-2017 saa 23:48'

    mutubwire ahotwarebera umukino wagikundiro na onze murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru