RUHAGOYACU.com

Masudi Djuma yashimiye Ivan Minnaert akesha gusigarana Rayon Sports, Kishi ati:"Rayon Sports ni twe twayihaye ibitego"

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports arashimira Imana yamufashije kugira umwaka mwiza wa 2016 hamwe na Rayon Sports, ndetse akanashimira Ivan Minnaert wayivuyemo, bikamuha amahirwe yo kwigaragaza, agatwarana nayo igikombe.

Masudi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gutsinda Kirehe FC 3-1 ku mukunsi wa 11 wa shampiyona, biha ikipe ye gusoza umwaka iyoboye shampiyona.

" Umwaka [2016] wagenze neza. Naje mu Rwanda ndi umutoza wa kabiri, umuzungu [Minnaert] agiye... ndamushimira kuba yaragiye akansingira ikipe, ntwara igikombe. Bampa amasezerano... ahubwo Ndashimira Imana cyane."- Masudi Djuma.

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Kirehe, Sogonya Hamiss ’Kishi’ yavuze ko ikipe ye yatsinzwe kubera amakosa y’abakinnyi be, bihesha Rayon Sports kubona ibitego.

" Ni uburangare bw’abakinnyi banjye, babuze concentration. Habaye ikibazo muri defense. [Rayon Sports] ndayubaha, ni ikipe ikomeye, usibye uko ibitego badutsinze ntabwo ari ibitego bateguye, ni ibitego twabahaye."- Kishi nyuma y’umukino.

Ku mikino itaha....

Kuri gahunda Rayon Sports ifite ikipe ya Pepiniere FC ku Cyumweru mu gihe ikipe ya Kirehe FC izaba yerekeje mu Bugesera kuwa Gatandatu utaha.

Iyumvire ibyatangajwe n’abatoza bombi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. habumugisha idrissa

    Kuya 6-01-2017 saa 10:13'

    reyo nikomeze gustina amakipe nikommbe nicyacu A.P.R nigikureho umutima

  2. NSENGI YUMVA MAVENGE

    Kuya 2-01-2017 saa 16:24'

    Twewe NKA APR Turikumwanya Wakabiri Nama Nota 27 ubwo harimo ikinyuranyo cyamanota 2 abiri simeshi tuzabacaho

  3. Rubayiza J Poul

    Kuya 2-01-2017 saa 13:40'

    Igikombe Ni Cyacu Rayon Uratangaje

  4. mabwiudi

    Kuya 2-01-2017 saa 07:25'

    kish ibitego rayon sport ngo nibyo mwayihaye mwayibihereye iki ?yari yabibasabye ngo ntiyabiteguye mwebwe mwateguye mwatsinze bingahe? umugabo ni uwemera intege nke ze

  5. Ezechier

    Kuya 2-01-2017 saa 04:07'

    Reo Niyoyatsinda Ntabwo Izatwara Igikombe Espoir Tuyirinyuma Kd Izaza Kumureshanuzambere Kuko Irakaze Pee Apr Oyee Ni Ezechier Irusi Mumurenge Wamururu.

  6. sam

    Kuya 31-12-2016 saa 10:41'

    Rayon sport tuzakugwa inyuma, Imana ishimwe yaturindiye equipe yacu, mboneyeho kwifuriza umwaka mushya abakunzi ba gikundiro

  7. Abayo

    Kuya 31-12-2016 saa 02:00'

    Nukuri mukomere ze aho, turakunda ikipe yacu

  8. nkundiye

    Kuya 31-12-2016 saa 01:09'

    mwaduhaye noel muduhaye na bonane murabagabo kbz

  9. Tonto

    Kuya 31-12-2016 saa 00:42'

    Turangije umwaka turikumwanya wambere nka bareyon turashima imana nabayobozi abakinnyi na batoza.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru