RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Masudi na Savio ntibagaragaye mu birori bya Rayon Sports byo kwishimira igikombe cya shampiyona (AMAFOTO)
Print Comments: 14 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza Irambona Masudi Djuma na Nshuti Dominique Savio wakiniraga Rayon Sports ariko akaba yarerekeje muri AS Kigali ntibagaragaye mu birori byo kwishimira igikombe cya shampiyona bafashije iyo kipe kwegukana.

Ibyo birori byabaye mu mugoroba w’uyu wa gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2017, nyuma y’amasaha ayingayinga ane Rayon Sports ishyikirijwe igikombe cya shampiyona yari imaze amezi abiri yegukanye.

Ibyo birori byatangiye ku isaha ya saa ine zirengaho iminota mike, bikaba byatangijwe n’ijambo ry’Umuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Denys, wibanze mu gushimira, ahereye ku Mukuru w’igihugu Paul Kagame, abayobozi b’Umuryango Rayon Sports, abo bafatanya kuyobora ikipe, abakinnyi, abafana n’abandi bose bagize uruhare ngo icyo gikombe bacyegukane.

Gacinya yashimiye Abayobozi b'Umuryango Rayon Sports, Murenzi Abdallah ndetse na Ntampaka Theogene ku bw'uruhare bagira mu miyoborerwe ya Rayon SportsGacinya yashimiye Abayobozi b’Umuryango Rayon Sports, Murenzi Abdallah ndetse na Ntampaka Theogene ku bw’uruhare bagira mu miyoborerwe ya Rayon Sports

Umuyobozi wa Rayon Sports nyuma yo gushimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ku bw’imiyoborere myiza yimakaje mu Rwanda ituma haboneka ibikorwa remezo nk’ibibuga byo gukiniraho ndetse n’imikino ikaba mu mutekano usesuye.

Ibyo birori ntibyagaragayemo Umutoza Masudi Djuma wari umze amasaha make atangarije abanyamakuru ko yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite, n’ubwo abarebera kure bahamya ko ari ubwumvikane buke hagati ye n’ubuyobozi bw’ikipe, biturutse ku ihagarikwa rye ry’agateganyo ryabaye ubwo Rayon Sports yari imaze gusezererwa mu mikino y’amajonjora ya Total CAF Confederation Cup.

Ibyo ariko ngo biniyongeraho ingano y’amafaranga asaba Rayon Sports ko yajya imuhemba ugereranyije n’ayo yahembwaga.

Nshuti Dominique Savio na we ntiyagaragaye muri ibyo birori nyamara ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye ngo Rayon Sports yegukane igikombe cya shampiyona, nyamara mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu Manzi Thierry na Ndayishimiye Eric ’Bakame’ bo bari ahari.

Ibyo birori wabaye umwanya mwiza wo kwakira abakinnyi bashya ari bo Rutanga Eric wavuye muri APR FC na Yusufu Habimana wavuye muri Mukura VS, Gacinya akaba yijeje abafana ko bakirimo kubashakira ba rutahizamu bazaza batsinda ibitego.

Ibirori byatangiye haririmbwa indirimbo ya Rayon SportsIbirori byatangiye haririmbwa indirimbo ya Rayon Sports

Gacinya yashimiye Murenzi Abdallah ku bitekerezo n'ibindi bikorwa akora abimukeshaGacinya yashimiye Murenzi Abdallah ku bitekerezo n’ibindi bikorwa akora abimukesha

Hashimwe abakinnyi ba Rayon Sports ariko Savio ntiyari ahariHashimwe abakinnyi ba Rayon Sports ariko Savio ntiyari ahari

Mu ndirimbo enye, Abahanzi Charly&Nina ni bo basusurukije abitabiriye ibiroriMu ndirimbo enye, Abahanzi Charly&Nina ni bo basusurukije abitabiriye ibirori

Kwizera Pierrot n'ubwo yatangaje ko azaba atakiri muri Rayon Sports umwaka utaha, yitabiriye ibiroriKwizera Pierrot n’ubwo yatangaje ko azaba atakiri muri Rayon Sports umwaka utaha, yitabiriye ibirori

Ifoto y'abakinnyi ba Rayon Sports bitabiriye ibiroriIfoto y’abakinnyi ba Rayon Sports bitabiriye ibirori

Rujugiro se yaba yari we wari uhagarariye APR FC cyangwa yaje kwisangirira na bagenzi be?...Gusa ni 'Fair Play'Rujugiro se yaba yari we wari uhagarariye APR FC cyangwa yaje kwisangirira na bagenzi be?...Gusa ni ’Fair Play’

Nyuma yo kumwakira, Rutanga yatangaje ko aje gufasha Rayon Sports kwegukane n'igikombe cy'umwaka utahaNyuma yo kumwakira, Rutanga yatangaje ko aje gufasha Rayon Sports kwegukane n’igikombe cy’umwaka utaha

Habimana Yusufu ngo ni inzozi akabije kuba yinjiye muri Rayon Sports azakinira n'umutima we wose dore ko avuka i NyanzaHabimana Yusufu ngo ni inzozi akabije kuba yinjiye muri Rayon Sports azakinira n’umutima we wose dore ko avuka i Nyanza

Ibirori byashojwe aba Rayon baceka umuzikiIbirori byashojwe aba Rayon baceka umuziki

coach Kuya 9-07-2017 saa 10:57'

NASOMYE KU KINYAMAKURU "umuryango.rw" KO MASUDI YABA YEMEREWE NA POLICE FC AKAYABO KA MILLION 2,5 KU KWEZI NDETSE N’INZU UBWO NIBYO BYAMUJYANE!

Kalisa Dieudonne Kuya 9-07-2017 saa 10:30'

Buriya bifatanije na Degaule Ariko nta kundi bakoze byinshi byiza Ariko sibo kamara muri Rayon sport.

kaneza Kuya 9-07-2017 saa 09:45'

abafana ba ntamika ndabona umunwa wabariye na kinyabupfura mugira murutwa nuriya mwana Rujugiro gusa ese mwe muririmba ngo ni mushaka Jimmy mulisa murabyibagiwe

ema Kuya 9-07-2017 saa 09:31'

Nuko basore natwe umwaka utaha tubarinyuma naho barafinda fc yatwaye batwerereye icyamahoro bagiywaye kungorofani kimenecyera munzira tuzajya tunyura murihumye dogori tugitware to

kbsa Kuya 9-07-2017 saa 09:16'

ark narababwiye ko kano gatype kiyemera murabipinga kazijyire mura barafinda APR yirogera abatoza bayo

1n Kuya 9-07-2017 saa 09:07'

hhhh abantu NGO basigaye bita APR ngo in barafinda bimaze minsi hhhhhhh byaransekeje nkibibona Instagram aba rayon nihatali njye ni fanira man.u

kama Kuya 9-07-2017 saa 08:54'

Masudi yari yagiye gusinya muri police fc, biriya yatangaje ni urwitwazo yashakaga uburyo amasezeranoye ahagarikwa go agende, ubwo police niyishyure 2 years yarasigaje ubundi bamureke agende. abandi bashaka kwigaragaza bazaza babikore.

Bwiza Kuya 9-07-2017 saa 08:05'

Masudi adusize mu byishimo by’igikombe ariko iyo aguma muri Gikundiro byari kuba byiza kurushaho, niba ahisemo kugenda ntakundi,azahirwe ni cyo mwifurije.

gasore Kuya 9-07-2017 saa 07:50'

sha rutanga shyira balon hasi nguje kuyiha ikindi gikombe umwaka utaha buretse uzambwira ayonamavamuhira aho ugiye sinko muri Apr Fc baguhemberaga igihe reka bashasir bagukubite ibirozi ubanze ucanganyikirwe uzajya kuzanzamuka warabuze umwanya wogukina esubundi? ntubanza ukareba nabagenzibawe bivumbuye bakava mwikipe nziza uko byabagendekeye ngahoreba rwatubyaye na rwigema hhhhhh nibura nomuri gitinyiro agatebe kakuryaga ariko kurikonte ntakibazo nonese murigasenyi kugiye kubura intama nibyuma? byonyine kumwanya ukinaho uriho abakinnyi 3 nawe wa4 baburetse irambona eric na sibomana abouba bahuguke bazagukosora ahubwose wariwaba!? ubunibwo ugiye kurya agatebe uzagaruka ayo maso yawe yaratukuye sawa ngumwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo burozi Fc.com

hhhhh Kuya 9-07-2017 saa 07:33'

njyendumva masud na savio ibyobakoze aribyo nonese ntimuzi abareyo urwango bagira abareyo iyo mutandukanye ubawabaye umwanzi wabo niyo waba warabahaye isi nyuma mugatandukana bakwurenza nabantubabicyane nabagome.....

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)