RUHAGOYACU.com

Masudi utoza Rayon Sports yashimishijwe n’imikinire y’Amagaju

Umutoza wa Rayon Sports; Masudi Djuma, asanga ibihe byiza ikipe ye irimo muri iyi minsi, biri ku isonga yo gukomeza kwitwara neza kwa Rayon Sports muri rusange, nyuma yo gutsinda Amagaju 4-1 kuri uyu wa gatatu mu gihe kandi anavuga ko yakunze uburyo Amagaju yari ameze mu kibuga.

Rayon Sports yitwaye neza imbere y’ikipe y’Amagaju kuri uyu wa gatatu iyitsinda ibitego 4-1 mu mikino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League.

Ku ruhande rw’umutoza Masudi Djuma ngo gukomeza kwitwara neza kwa Rayon Sports biterwa ahanini n’ibihe byiza Rayon Sports irimo muri iyi minsi nk’uko yabibwiye itangazamakuru nyuma y’uyu mukino.

"Ikintu cyambere ni uko ibihe turimo ari byiza, buriya mu mupira habaho ibihe bibi n’ibihe byiza nimba uri mu bihe byiza ni ngombwa ko ubibyaza umusaruro icyo ni icyambere. Icya kabiri ni uko Amagaju ni ikipe yari yaje gukina burya njyewe nikundira ikipe iza gukina, nibyo dukunda twe nka Rayon Sports ikipe iza gukina ntago iri bushyire ingufu mu kuzibira hoya, irasatira nawe ikaguha umwanya ugasatira. Icya gatatu ni uko turimo kwitegura umukino wa Rivers yo muri Nigeria buriya intsinzi tubona hano yose iradufasha kugira ngo tuzajye gukina umukino hariya twifitemo ikizere gihagije"- Masudi Djuma, umutoza wa Rayon Sports.

Rayon Sports nyuma yo gutsinda Amagaju irakomeza imyitozo yo kwitegura kuzajya gukina na Rivers United yo muri Nigeria, umukino ubanza w’amajonjora ya CAF Confederation Cup uzabera muri Nigeria tariki 15 Mata nk’uko umutoza Masudi Djuma yakomeje abitangaza.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. Dieudonne Byiringiro

  Kuya 8-04-2017 saa 10:33'

  Rayon Sport Imezeneza 2 Natwe Tuyiri Inyuma Abantu Bi Murico Mukarere Kanyamagabe Abavuga Amaroz Bo Tubihorere Kuko Nibyo Bibarimo

 2. nkurunziza

  Kuya 6-04-2017 saa 18:02'

  nukuripe nababibonye abarundi nibobazaniye umugorewacu uburozi masudiniwewabuzanye noneyabuhaye umutozawamagaju mawe agiyekuza abuburuza

 3. Fanny

  Kuya 6-04-2017 saa 14:32'

  imyitozo sikibazo kuko gukina na magaju nukwitoza ndumva rivers u itadutera ubwoba kukobayo iri mumanegeka.Rayon sport oyeee!!

 4. wtr

  Kuya 6-04-2017 saa 10:42'

  None se ko icyumweru gikurikiye kugeza kuwa 14/04/2017 ari icyunamo ubwo bazitegura gute? hehe? iyo baba barasabye ko umukino ushyirwa kuwa 20/04/2017, wenda retour ikaba muri 3 jours zikurikiye kugirango gahunda z’igihugu tuzijyemo neza.


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru