RUHAGOYACU.com

Masudi yakoze impinduka 4 muri 11 ba Rayon Sports ikina n’Amagaju

Rutahizamu Moussa Camara wa Rayon Sports ntari mu bakinnyi umutoza Masudi Djuma yagiriye ikizere cyo gukina umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona Rayon Sports irakiramo Amagaju kuri uyu mugoroba, saa 18:00 kuri Stade ya Kigali.

Umutoza wa Rayon Sports; Masudi Djuma, yakoze impinduka enye ugereranyije n’ikipe yakinnye umukino wa SunriseFC, ndetse yahisemo kubanza Tidiane Kone umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bibiri ku busatirizi mu gihe aza kuba afatanya na Nsengiyumva Moustapha, Mussa Camara akaruhutswa.

Abandi bakinnyi bari babanjemo ubushize batagarutse ni: Nahimana Shassir, umunyezamu Evariste Mutuyimana na Niyonzima Olivier wabanje ku ntebe y’abasimbura uyu munsi.

11 ba Rayon Sports babanza mu kibuga;

Ndayishimiye Eric Bakame (C), Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio, Muhire Kevin, Tidiane Koné na Nsengiyumva Moustapha.

Abasimbura :

Bashunga, Munezero Fiston, Ndayisenga Jean d’Amour, Sibomana Abouba, Lomami Frank, Nova Bayama na Niyonzima Olivier Sefu.

Rayon Sports itsinze amagaju kuri uyu mugoroba yakomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota mirongo itanu n’atanu, igashyiramo ikinyuranyo cy’amanota cumi na rimwe kuri APR FC iyikurikiye ku mwanya wa kabiri.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Coffeeance

    Kuya 6-04-2017 saa 16:45'

    ikipe nkunda ya1ni reyon sport kwisi

  2. kibwa

    Kuya 6-04-2017 saa 15:21'

    Uyu ngo ni black nta kindi kimuba mu mutwe kitari uburozi. Niba wabuze icyo ugaya urukwavu jya wemera ko ruzi kwiruka kandi ubyemere ko Rayon uyu mwaka iri hejuru. None se hari uwanga ko ikipe ye itsinda , igikomye cyose ngo amarozi, shakira ahandi kandi iryo ni ishyari arko icyo mbona ukeneye counceling.

  3. barya

    Kuya 6-04-2017 saa 11:36'

    ark uyu muntu witwa black apfa iki na rayon???

  4. barya

    Kuya 6-04-2017 saa 11:33'

    ark uyu muntu witwa black apfa iki na rayon???

  5. Kubwimana

    Kuya 5-04-2017 saa 19:29'

    Bavandimwe amagaju Turayavuna 3 0 Kandi Rayon Sport Uyu mwaka Imana Ikomeje kutugenda Imbere, Agakombe Twara,amafaranga Zana, Rayon Sport Oyeee

  6. sarehe

    Kuya 5-04-2017 saa 17:31'

    ohh rayon. courage.I need a cup

  7. NKURunzizatewojene

    Kuya 5-04-2017 saa 17:27'

    ndiumukunziwa apri reyosiporo igihecayokiregerejengoitangiregutakaza amanotamurakoze

  8. XWUR

    Kuya 5-04-2017 saa 17:00'

    Iriya kipe ifite ikipe ebyiri zishobora gusimburana mu kibuga, kandi ishyigikiwe n’abanyarwanda 98%.

  9. Janvier

    Kuya 5-04-2017 saa 16:36'

    Iyi kipe iratyaye! 3-5-2 Nova Bayama akaza gusimbura Jabel abanogonora!

  10. t

    Kuya 5-04-2017 saa 15:47'

    rayon turabikora turakwakwanya agakipe ahasigaye tubare kodusigaje gutsinda imikino 5

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru