RUHAGOYACU.com

Minnaert na Coka barebanaga ay’ingwe banze gusuhuzanya, umutoza wa Mukura ashobora guhagarikwa imikino itatu

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports ashobora gufatirwa ibihano bigeze ku guhagarikwa imikino itatu n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma yo kugaragaza imyitwarire itari myiza ku mukino baraye batsinzemo Marines FC igitego 1-0.

Samba Cedrick yatsinze gitego kimwe rukumbi cyabonetse mu gice cya kabiri cy’uyu mukino.

Mukura Victory Sports yasoje umukino itozwa n’umutoza wungirije; Rwaka Claude nyuma yo kuzamurwa mu bafana k’umutoza mukuru; Ivan Minnaert warenze aho agenewe guhagarara ndetse akaba ataragiye yishimira ibyemezo by’abasifuzi, byongeye ubwo yoherezwaga mu bafana agaragaza kutishimira iki cyemezo akubita icupa ry’amazi.

Minnaert yazamuwe mu bafana, azasiba umukino utahaMinnaert yazamuwe mu bafana, azasiba umukino utaha
Minnaert yaje kurebera umukino iruhande rwa VVIPMinnaert yaje kurebera umukino iruhande rwa VVIP

Uyu mutoza akaba agomba gusiba umukino utaha ikipe ya Mukura Victory Sports izakina nyuma yo koherezwa mu bafana mu gihe kandi ashobora no gufatirwa ibihano ku myitwarire yagaragaje ku kibuga igihe byaba biri muri raporo y’umusifuzi nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga.

Ubwo umukino wari umaze kurangira, Ivan Minnaert yashatse gusuhuza Nduhirabandi Abdoul Karim (Coka) wa Marines, arabyanga mu gihe aganira n’abanyamakuru, Coka yavuze ko na we yashatse gusuhuza Minnaert mbere y’umukino akabyanga.

Hagati mu mukino, abatoza bombi barebanaga ay'ingweHagati mu mukino, abatoza bombi barebanaga ay’ingwe

Coka ati:'' Nanjye ntabwo nari kumusuhuza yanyirengagije umukino ugitangira..."Coka ati:’’ Nanjye ntabwo nari kumusuhuza yanyirengagije umukino ugitangira..."
Ivan Minnaert yavuze ko Mukura itigeze igera mu murongo utukura,ari abanyamakuru n'abafana bayihashyiraIvan Minnaert yavuze ko Mukura itigeze igera mu murongo utukura,ari abanyamakuru n’abafana bayihashyira

Gutsinda uyu mukino bikaba byafashije Mukura Victory Sports gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 8 hagati yayo n’ikipe ya 15 muri shampiyona mu gihe Marines FC yo ikomeje kugana ahabi, dore ko inota rimwe ari ryo riyitandukanya na Gicumbi FC ya 15, iri mu murongo utukura.

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!