RUHAGOYACU.com

MIROPLAST: abakinnyi bamaze ibyumweru 2 nta myitozo kubera ibyo bise guhembwa nabi

Abakinnyi b’ikipe ya Miroplast bamaze igihe barivumbuye banga gukora imyitozo kubera ko badahemberwa igihe nkuko babyumvikanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe ubwo bayerekezagamo.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, atangaza ko mbere y’uko umwaka wa 2017 usozwa aba bakinnyi baje guhembwa ukwezi kumwe muri abiri bari bafitiwe n’iyi kipe, yaje kubatangariza ko andi mafaranga asigaye bazayahabwa mbere y’uko basubukura imyitozo tariki ya 8 Mutarama 2018.

Miroplast yari yizeye kwitwara neza mu mikino itanu yari isigaye bafataga nk'idakomeye ugereranyije n'iyo bakinnyeMiroplast yari yizeye kwitwara neza mu mikino itanu yari isigaye bafataga nk’idakomeye ugereranyije n’iyo bakinnye

Aba bakinnyi ngo bakaba barabyemeye bajya mu minsi mikuru gutyo gusa biza kuba bibi ubwo igihe cyo gusubukura imyitozo cyageraga batari bahabwa amafaranga bayo maze na bo batangaza ko batazagaruka ku kibuga batarishyurwa nk’uko umwe muri bo yabitangarije RuhagoYacu.

Yagize ati: “Urebye si ikibazo cy’uko wenda kuri ubu badufitiye ukwezi kw’ikirarane, ikibazo ni uko baduhemba nabi kandi hari ibyo twari twumvikanye. Baratubeshye ntabwo byari bikwiye cyane cyane iyo ubikoreye umuntu mu gihe cy’iminsi mikuru kuko kigera umuntu akeneye amafaranga”.

Ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kumva ibi, ngo bwaje gutumiza aba bakinnyi kuwa mbere w’iki cyumweru, bubabwira ko batangira imyitozo hanyuma bikazagera kuwa kane amafaranga barayabahaye.

Abakinnyi ba Miroplast, ngo baje kuza n’iyonka kuri uyu wa kane, ariko bageze ku kibuga babura umuyobozi n’umwe, birangira bikubuye barataha, aho bavuze ko batazagaruka badahawe ibyo bafitiwe.

Abakinnyi ba Miroplast banze gukora imyitozo batarahabwa ibyaboAbakinnyi ba Miroplast banze gukora imyitozo batarahabwa ibyabo

Ikipe ya Miroplast yari yatangiye shampiyona kuri gahunda itoroshye, dore ko yari ifite amakipe ya Kiyovu Sports, Police FC, Rayon Sports, Bugesera na Mukura mu mikino icyenda ya mbere bamaze gukina.

Aba bakinnyi b’umutoza Hassan ariko bakaba bari barashoboye kubyitwaramo neza, batsinda Kiyovu bakanganya na Mukura, Bugesera, Police FC na Rayon Sports muri iyi mikino, bigatuma bajya mu karuhuko bafite amanota umunani mu mikino icyenda.

Ibi ariko bitangazwa n’abakinnyi ubuyobozi bwa Miroplast biciye mu munyamabanga w’iyi kipe Nshimiyimana Alexis barabihakaha, nubwo bavuga ko babizi ko hari ibyo batari bahabwa.

Aganira na RuhagoYacu, Nshimiyimana yagize ati: “Ibyo guhagarika imyitozo ntacyo mbiziho kuko ku munsi w’ejo bakoze. Ubwo turi burebe uyu munsi niba batari bukore ni bwo twavuga ko bayihagaritse.

Nta kintu twabemereye tutabahaye gusa igihari ni uko hari umushahara w’ukwezi kwa 12 tutari twabaha. Gusa nta bidasanzwe twabemereye batabonye”.

Biteganyijwe ko Miroplast nk’izindi kipe, izasubukura shampiyona nyuma ya CHAN yakira Gicumbi ku munsi wa 11, gusa iyi ikaba inafite ikirarane igomba kuzahuriramo na Musanze.

Miroplast yari yazanye abakinnyi batandukanye ngo izashobore kuguma mu cyiciro cya mbereMiroplast yari yazanye abakinnyi batandukanye ngo izashobore kuguma mu cyiciro cya mbere

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru