RUHAGOYACU.com

Mu isayo, Marine FC yahashimangiriye ko Pepiniere FC itari iyo kuguma mu cyiciro cya mbere

Mu kibuga kirimo isayo, Marine FC yahatsindiye Pepiniere FC, bityo ishimangira ko idakwiye kuguma mu cyiciro cya mbere, dore ko ari na yo ikomeje guherekeza izindi ku rutonde rwa shampiyona irirmo gusatira umusozo.

Wari umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, aho Marine FC yakoze urugendo ndetse rukanayihira, isura Pepiniere FC ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Umunota umwe wonyine umukino utangiye, wari uhagije ngo Mbaraga Jimmy abe atsindiye Marine FC igitego cya mbere, cyaturutse ku burangare no kudahanahana amakuru (Communication) neza hagati y’umunyezamu Manibaho Jean de Dieu na ba myugariro be bari barangajwe imbere na Omar Hitimana, uyu akaba na kapiteni wa Pepiniere FC.

Wari umukino usobanuye byinshi ku makipe yombi, ariko cyane cyane kuri FC Marine ikiri gukotana na Gicumbi FC, Kiyovu Sports n’Amagaju FC, ngo hishakemo imwe izamanukana na Pepiniere FC ifite amahirwe ya ntayo yo kuguma mu cyiciro cya mbere.

Pepiniere yinjiye mu mukino isa n'iyari igikeneye undi mwanya wo kwiteguraPepiniere yinjiye mu mukino isa n’iyari igikeneye undi mwanya wo kwitegura

Jean Paul Muhoza, Umutoza wa Pepiniere wamaze gutakaza icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere, yatangarije RuhagoYacu ko agiye gutegura neza imikino ine ikipe ye isigaje mu cyiciro cya mbere, gusa ngo yiringiye ibitangaza bishobora kubaho mu mupira w’amaguru.

Ati “Gutsindwa uyu mukino, icyizere cyanjye cyo kuguma mu cyiciro cya mbere kirimo kugenda kirangira. Ngiye gutegura kugirango nibura ntsinde imikino isigaye, ndebe niba hari amahirwe yo mu mupira w’amaguru yabaho.”
Abakinnyi ba Marine FC babanjemoAbakinnyi ba Marine FC babanjemo
Umutoza wa Marine FC, Nduhirabandi Abdoulkarim bita Choka, ngo wari umukino yari akeneyemo amanota cyane, kugirango agabanye igitutu arimo kotswa n’ayo makipe bari bahanganye mu myanya ya nyuma.

Ati “Umukino usa n’aho watugoye kubera ikibuga, twakinaga mu buryo buruhanyije. Gutsinda rero bitugaruriye icyizere urebye aho shampiyona igeze n’aho twarimo twerekeza, biraduha icyizere rero ugereranyije n’amakipe turimo kurwanira kuguma mu cyiciro cya mbere.”

Amanota atatu Marine FC ikuye kuri Pepiniere atumye yigira imbere ku rutonde rwa shampiyona aho igize amanota 26, ikaba inganya n’Amagaju FC ya 12, ikaba iciye kuri Kiyovu Sports yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1 kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 64 ikaba irusha amanota 10 APR FC, mu gihe Police FC iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 51.

Kabura Muhamud na Ndalabu Hussein wahoze yitwa Hussein Sibomana babanje hanze ngo hahabwe amahirwe abana bashobora kumanukana na Pepiniere mu cyiciro cya kabiri Kabura Muhamud na Ndalabu Hussein wahoze yitwa Hussein Sibomana babanje hanze ngo hahabwe amahirwe abana bashobora kumanukana na Pepiniere mu cyiciro cya kabiri
Ikibuga nticyari kimwe nk'ibyo abandi bakiniraho muri shampiyona y'u RwandaIkibuga nticyari kimwe nk’ibyo abandi bakiniraho muri shampiyona y’u Rwanda
Mu mazamu yombi hari hameze hatyaMu mazamu yombi hari hameze hatya
Omar Hitimana na Mbaraga Jimmy ba kapiteni b'amakipe yombi bifotozanya n'abasifuziOmar Hitimana na Mbaraga Jimmy ba kapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi

Abafana barindwi ba Marine FC barutaga ubwinshi aba Pepiniere FC yari yasuweAbafana barindwi ba Marine FC barutaga ubwinshi aba Pepiniere FC yari yasuwe

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mugisha

    Kuya 8-05-2017 saa 07:43'

    mbega ikibuga we arko ferwafa yagiye ihagarika ibibuga bimeze gutya

  2. musesenguzi

    Kuya 8-05-2017 saa 00:06'

    Gicumbi na PEPINIERE ngo mutahe mu cyiciro cya kabiri kubera ubusesenguzi bukurikira:
    1. Marine, Etencelles izayihuhiramo atatu maze igire 29
    2. Kiyovu, izitsindira Marine, hanyuma Rayon yamaze gutwara igikombe iyibererekere, maze igire 31. Nk’abanyamujyi kandi bashobora no kuvugana na AS Kigali cg Espoire...)))!!! Bigahita bicamo byihuse mugihe AS Kigali yaba itakirwanira umwanya wa kabiri.
    3. Gicumbi, izatsinda Pepiniere kandi nabyo ntibyizewe neza, maze igire 24, imanukane amahoro na mugenzi wayo Pepiniere.

    N.B: Keretse Mukura na Musanze ziyigiriye impuhwe Gicumbi, nibwo yahita igira 30, bityo igahita ibwira Marine ikamanukana na Pepiniere.

    Kiyovu ntishobora kumanuka mubyibagirwe.

    INDUNDURO YA BYOSE: Gicumbi na Pepiniere zamanutse. Uti kubera iki: Ntanamafaranga igira. Byeee, byeeeeeeeee!!!!!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru