RUHAGOYACU.com

Mu mafoto- Kiyovu yinjije igitego mu izamu rya APR FC nyuma y’iminota isaga 670

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Mustapfa Francis ku munota wa 33 w’umukino ni cyo cyabaye itandukaniro hagati ya Kiyovu Sports na APR FC, amakipe yombi yari yahuriye mu mukin w’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, wabereye ku Mumena kuri uyu wa Gatanu.

Kiyovu Sports yaherukaga kwinjiza igitego mu izamu rya APR FC tariki ya 4 Mutarama 2014 (mu mukino w’ikirarane; Bayisenge Emery, Ally Moussa Sauva 52’ na Ndahinduka Michel batsinze muri uyu mukino warangiye ari 2-1 bya APR FC), nyuma yaho ntiyabikoze mu mikino irindwi yakurikiyeho kugeza ejo.

Iyi kipe y’Urucaca kandi ikaba yashyize iherezo ku mikino 16 yari ishize yose itsindwa na APR FC muri shampiyona ndetse n’imyaka 12 yari ishize ubwo baherukaga gutsinda ikipe y’ingabo z’igihugu mu Ukwaira 2005.

Cassa yahinduye amateka ya Kiyovu itsinda APR FC bwa mbere mu myaka 12.

Mu mafoto dore uko umukino wagenze muri make:

APR FC bari batangiranye icyizere ku ruhande rw'abafanaAPR FC bari batangiranye icyizere ku ruhande rw’abafana
Kiyovu Sports itangira umukino isatiraKiyovu Sports itangira umukino isatira
Uwikunda Samuel na bagenzi be batindijeho umukino iminota 10 kubera ambulance itari ku kibugaUwikunda Samuel na bagenzi be batindijeho umukino iminota 10 kubera ambulance itari ku kibuga
Djabil Mutarambirwa (Dinho) wungirije Cassa, yakiniye aya makie yombiDjabil Mutarambirwa (Dinho) wungirije Cassa, yakiniye aya makie yombi
Mulisa aganira na Cassa mbere y'umukino.. ubanza yamubwiraga ko agomba kwakira ibiza kuba.. undi nawe yasekaga nyine!Mulisa aganira na Cassa mbere y’umukino.. ubanza yamubwiraga ko agomba kwakira ibiza kuba.. undi nawe yasekaga nyine!
Fiston, Ngabo, Emery, Aimable, Butera, Onesme na Congolais batangiye kuri bench ya APR FCFiston, Ngabo, Emery, Aimable, Butera, Onesme na Congolais batangiye kuri bench ya APR FC
Kiyovu yaje gukina uyu mukino imaze imyaka 12 idatsinda APRFC, imaze imyaka 9 nta nota ibona, imaze kuyiha amanota 48 yose, imaze imikino 7 itinjiza igitego mu mukino uhuza amakipe yombiKiyovu yaje gukina uyu mukino imaze imyaka 12 idatsinda APRFC, imaze imyaka 9 nta nota ibona, imaze kuyiha amanota 48 yose, imaze imikino 7 itinjiza igitego mu mukino uhuza amakipe yombi
Abasimbura ba Kiyovu barimo Di Maria na Crespo bakiniye na APR FCAbasimbura ba Kiyovu barimo Di Maria na Crespo bakiniye na APR FC
Kiyovu Sports yabanje mu kibugaKiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje mu kibugaKiyovu Sports yabanje mu kibuga
APR FC yabanje mu kibugaAPR FC yabanje mu kibuga
Habamahoro Vincent azamuka gutera umupira n'umutweHabamahoro Vincent azamuka gutera umupira n’umutwe
Buregeya Prince wavuye muri academie ya APR FC yitwaye neza nubwo batsinzweBuregeya Prince wavuye muri academie ya APR FC yitwaye neza nubwo batsinzwe
Kiyovu Sports yatangiye itanga ubutumwa kuiri APR FCKiyovu Sports yatangiye itanga ubutumwa kuiri APR FC
Omborenga yakinnye cyane yugarira kuruta gusatira nk'uko byari bisanzwe Omborenga yakinnye cyane yugarira kuruta gusatira nk’uko byari bisanzwe
Imran Nshimiyimana ni umwe mu bakinnyi bitakundiye uko babishakaga ejoImran Nshimiyimana ni umwe mu bakinnyi bitakundiye uko babishakaga ejo
Ahoyikuye Jean Paul agerageza kwambura umupira Issa BigirimanaAhoyikuye Jean Paul agerageza kwambura umupira Issa Bigirimana
Omborenga yagarutse muri shampiyona y'u Rwanda ahura na Kiyovu yakiniragaOmborenga yagarutse muri shampiyona y’u Rwanda ahura na Kiyovu yakiniraga
Martin Fabrice ahanganye na Mugheni FabriceMartin Fabrice ahanganye na Mugheni Fabrice
Martin Fabrice yagushije Mugheni mu gihe Kavatiri yarebaga aho umupira werekezaMartin Fabrice yagushije Mugheni mu gihe Kavatiri yarebaga aho umupira werekeza
Nshuti Innocent ahusha ibitego byinshi muri iyi minsiNshuti Innocent ahusha ibitego byinshi muri iyi minsi
Sekamana Maxime yari yazonzwe n'impande za KiyovuSekamana Maxime yari yazonzwe n’impande za Kiyovu

Djuma agerageza gucenga Imran, Martin bakinanaga na Rukundo Denis bari hafi ahoDjuma agerageza gucenga Imran, Martin bakinanaga na Rukundo Denis bari hafi aho
Kiyovu yasatiriye izamu rya APR FC kenshiKiyovu yasatiriye izamu rya APR FC kenshi
Cassa na Mulisa hari aho bageze baterana amagamboCassa na Mulisa hari aho bageze baterana amagambo
Ndoli Jean Claude amaze iminsi ahagaze neza mu izamuNdoli Jean Claude amaze iminsi ahagaze neza mu izamu
Nshuti Innocent wahujije uburyo bwinshi mu mukino, yisuka amazi ... gusa byakomeje kwangaNshuti Innocent wahujije uburyo bwinshi mu mukino, yisuka amazi ... gusa byakomeje kwanga

Kimenyi, Martin na Denis Rukundo bareba umupira wari utewe na Francis ujya mu izamuKimenyi, Martin na Denis Rukundo bareba umupira wari utewe na Francis ujya mu izamu
Omborenga na Prince Buregeya ntabwo bwushyikiriye, basanze wageze mu izamuOmborenga na Prince Buregeya ntabwo bwushyikiriye, basanze wageze mu izamu

Byose byatangiye Uwihoreye Jean Paul (3) ahindura uyu mupira wari ufitwe na MaximeByose byatangiye Uwihoreye Jean Paul (3) ahindura uyu mupira wari ufitwe na Maxime
Kimenyi yagiye mu birere gutera umupira ibipfunsiKimenyi yagiye mu birere gutera umupira ibipfunsi
Kimenyi yawuteye ibipfunsi, ujya hagana imbere ya Martin, Prince ari iruhande rwabo arebaKimenyi yawuteye ibipfunsi, ujya hagana imbere ya Martin, Prince ari iruhande rwabo areba
Kiyovu Sports bishimira igitegoKiyovu Sports bishimira igitego
Djihad Bizimana ubwo yari amaze gukorera ikosa kuri DjumaDjihad Bizimana ubwo yari amaze gukorera ikosa kuri Djuma

Ba mtugariro ba Kiyovu bari bahagaze nezaBa mtugariro ba Kiyovu bari bahagaze neza
Rugwiro Herve yagoye abakinnyi ba Kiyovu barimo Nizeyimana Claude na DjumaRugwiro Herve yagoye abakinnyi ba Kiyovu barimo Nizeyimana Claude na Djuma
Kimenyi Yves afata umupira watewe na Francis kuri coup-franc mu gice cya mbereKimenyi Yves afata umupira watewe na Francis kuri coup-franc mu gice cya mbere
Kimenyi Yves abwira bagenzi be guhagarara nezaKimenyi Yves abwira bagenzi be guhagarara neza
Uwikunda Samuel aha gasopo ya nyuma Ndoli wari utangiye gutinza umukinoUwikunda Samuel aha gasopo ya nyuma Ndoli wari utangiye gutinza umukino
Rugwiro Hrve ahanganye na Claude wa Kiyovu, Maxime yarebaga aho umupira uganaRugwiro Hrve ahanganye na Claude wa Kiyovu, Maxime yarebaga aho umupira ugana
APRFC yabuze ibitego bitandukanye kuri Onesme, na Issa BigirimanaAPRFC yabuze ibitego bitandukanye kuri Onesme, na Issa Bigirimana
Uyu musore wakinaga muri Slovakia; Fitina yatangiranye ikarita y'umuhondo mu mukino wa mbere akinira APR FC, binyuze kuri KiyovuUyu musore wakinaga muri Slovakia; Fitina yatangiranye ikarita y’umuhondo mu mukino wa mbere akinira APR FC, binyuze kuri Kiyovu
Omborenga Fitina yahawe umuhondo kuri iri kosa yakoreye ahagana muri koruneriOmborenga Fitina yahawe umuhondo kuri iri kosa yakoreye ahagana muri koruneri
Abayobizi ba APR FC ntabwo bishimiye uko ikipe yabo yananiwe gutsindaAbayobizi ba APR FC ntabwo bishimiye uko ikipe yabo yananiwe gutsinda
Ku rundi ruhande bacishagamo bagasekaKu rundi ruhande bacishagamo bagaseka
Mashami Viincent ni we wakurikiranaga abakinnyi bazahamagarwa mu Amavubi, dore ko Antoine Hey amaze iminsi adahariMashami Viincent ni we wakurikiranaga abakinnyi bazahamagarwa mu Amavubi, dore ko Antoine Hey amaze iminsi adahari
APR FC babuze icyo gukora ubwo byose byari byanzeAPR FC babuze icyo gukora ubwo byose byari byanze
Abafana bari ahadatwikiriye ni uko biyaranje mugani wa wa muririmbyiAbafana bari ahadatwikiriye ni uko biyaranje mugani wa wa muririmbyi
Mulisa washakaga kwishyura, yagumye mu mvura atoza abari mu kibugaMulisa washakaga kwishyura, yagumye mu mvura atoza abari mu kibuga
Ndoli Jean Claude yishimira intsinzi bakuye kuri APR FC yavuyemo imwirukanyeNdoli Jean Claude yishimira intsinzi bakuye kuri APR FC yavuyemo imwirukanye
Byari ibyishimo bikomeye ku MumenaByari ibyishimo bikomeye ku Mumena
Abana APR FC bari bategereje igitego cyo kwishyura, ariko n'ubundi amaso ahera mu kirereAbana APR FC bari bategereje igitego cyo kwishyura, ariko n’ubundi amaso ahera mu kirere
Abafana ba Kiyovu Sports mu mvura nyinshi yaguye mu minota ya nyuma y'umukinoAbafana ba Kiyovu Sports mu mvura nyinshi yaguye mu minota ya nyuma y’umukino


Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. lengi lenga

    Kuya 30-10-2017 saa 15:44'

    Kiyovu ifite indirimbo nziza ariko ntaho izagera Rayon ndiyo team zingine ni ukujandanda

  2. Alphonse

    Kuya 30-10-2017 saa 00:31'

    Ive wa APR fc yaje yiyambariye Kiyovu heju wajyirango yarabizi kobaatsirwa

  3. Michael Ishimwe

    Kuya 28-10-2017 saa 19:01'

    kiyovu yacu urabikoze kabisa Wenda waduhoza amarira ya gasenyi yaducitse

  4. badege

    Kuya 28-10-2017 saa 18:34'

    Ariko wa Munyamakuru we iminota 670 wanditse ngo Kiyovu yatsinze APR nyuma yayo, uzi uko ingana? Subira mu mibare uhindure iroya Titre. Ntukabeshye.

  5. Bwiza

    Kuya 28-10-2017 saa 13:59'

    ubundi inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, abafana ba APR barishimye Gikundiro itsindwa na Bugesera none nabo bibabayeho!!! iyo yitwa ruhago.

  6. Kiyovu

    Kuya 28-10-2017 saa 12:37'

    Kiyovu oyeeeeeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru