RUHAGOYACU.com

Mugisho ananiwe gutsinda Mukura yahoze akinira, Amagaju agana habi

Igitego cya Nshimiyimana Ibrahim mu gice cya mbere cy’umukino, ni cyo kibaye itandukaniro hagati y’Amagaju FC na Mukura Victory Sports zahuriraga mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona i Nyamagabe, yari derby yo mu majyepfo y’urw’imisozi 1000.

Mukura Victory Sports yatanze Amagaju kwinjira mu mukino ndetse ku munota wa kabiri gusa, Habimana Yussuf yashobora kubonera ikipe y’i Huye igitego ariko umupira ujya muri koruneli, hari nyuma yo kubura abamufasha kugeza umupira mu izamu.

Amagaju yari akeneye gutsinda umukino w'uyu munsi kurusha Mukura VSAmagaju yari akeneye gutsinda umukino w’uyu munsi kurusha Mukura VS
Ivan Minnaert yari yashoje ibihano by'umukino umweIvan Minnaert yari yashoje ibihano by’umukino umwe
Umutoza Pablo yari agiye guhura na Mukura yanamutsinze mu mukino ubanza {JPEG}Umutoza Pablo yari agiye guhura na Mukura yanamutsinze mu mukino ubanza

Bidatinze kandi nanone, hari ku munota wa 8 w’umukino, ubwo umunyezamu w’Amagaju FC; Muhawenayo Gad yakuragamo umupira ukomeye wari utewe na Hakizimana Kevin usanga Dusabe Jean Claude wawohereje imbere, Amagaju aboneraho gusatira n’ubwo uburyo bubiri bwikurikiranya babonye imbere y’izamu rya Mazimpaka ntacyo bwatanze, haba ku mupira wa Lileko Bokatola wawuteye mu bicu ndetse na Habimana Hussein.

Mukura Victory Sports yafunguye amazamu ku munota wa 13 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim, ku mupira wari uvuye mu kibuga hagati, ugera kuri Ally Niyonzima wakojejeho gato, ahagana mu rubuga rw’amahina, undi awohereza mu izamu.

Amagaju yabonye ubundi buryo burimo coup-franc yatewe na Habimana Hussein, umupira ukurwamo n’umunyezamu wa Mukura Victory Sports mu gihe kandi Yumba Kayite yabuze uburyo bwo gutera umupira wacaracaraga imbere y’izamu rya Mazimpaka, ukajya mu rundi ruhande, hari mbere Ndayishimiye Christophe atera umupira hanze n’umutwe nyamara yarebanaga amaso ku yandi hamwe n’umunyezamu Muhawenayo Gad.





Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, mu minota itatu y’inyongera yari yongeweho, Amani Mugisho w’Amagaju FC, uyu wakinaga n’ikipe yahizemo, yagushijwe mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi avuga ko ntacyabaye, umukino urakomeza.

Igice cya kabiri, cyatangiranye impinduka kuri Mukura Victory Sports, Hakizimama Kevin utagaragaye cyane muri uyu mukino, asimburwa na Ndayegamiye Abou.

Ku munota wa 53 w’umukino, Amani Mugisho yagushijwe mu rubuga rw’amahina na Fabien, umusifuzi atanga penaliti, ariko uyu musore wahoze muri Mukura Victory Sports ayitera ku ruhande rw’izamu!







Amagaju yakinnye neza mu minota yari isigaye inyuma muri iki gice cy’umukino, ariko imyinshi yabaye iya Mazimpaka Andre wagiye akorerwa amakosa atandukanye, n’ubwo hamwe yaryamaga mu izamu nta we umukozeho, birangira umukino utsinzwe n’ikipe y’i Huye ku gitego 1-0, bishyize Amagaju ahagoye dore ko igumye ku manota 26, irarusha Kiyovu SC inota gusa mu gihe Marines FC iramutse itsinze kuri iki Cyumweru, banganya amanota 26!

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Amagaju FC: Muhawenayo Gad, Nsengiyumva Djafar, Nsengiyumva Fabien, Manishimwe Jean de Dieu, Dusabe Jean Claude, Yumba Kayite, Habimana Hassan, Buregeya Rodriguez, Lileko Bokatola Yves, Alanga Yenga, Mugisho Amani.

Abasimbura: Hategekimana Adallah, Irakoze Gabriel, Bizimana Rahmatullah, Sibomana ARAFAT, Munezero Dieudonne, Gahamanyi Boniface, Fikiri Fabrice.

Mukura VS: Mazimpaka, Zagabe, Ambroise, Fabien, Shyaka, Ally, Yussuf, Samba, Ibrahim, N Christophe, Kevin.


Abasimbura:
Hassan Djumaine, Abou, B Christophe, Aristide, Patrick, Tresor, Rugirayabo Hassan.

Umunsi wa 26 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu

  • SC Kiyovu 1-2 Police Fc

Kuwa Gatandatu

  • APR Fc 2-0 Espoir Fc
  • Gicumbi Fc 0-1 Sunrise Fc
  • Bugesera Fc 1-1 Musanze Fc
  • Etincelles Fc 1-1 AS Kigali
  • Amagaju Fc 0-1 Mukura VS

Ku Cyumweru

  • Rayon Sports vs Kirehe Fc (Stade de Kigali, 15:30)
  • Pepiniere Fc vs Marines Fc (Stade Ruyenzi, 15:30)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 6-05-2017 saa 19:46'

    Ejo ni ukubatiza Kirehe bundi bushya.
    Murabizi ko yitwa Tharsice, habuze igitego kimwe ngo isange bakuru bayo bitwa Binezero.
    Igomba kwibizwa mu mazi menshi y’ibitego byinshi hanyuma Umwami uganje kuntebe ya Ruhago mu Rwanda agakomeza imyitozo ari nako yigisha umupira abana bayo baje kuwureba bububa cg bihishahisha!!!!

  2. Denga

    Kuya 6-05-2017 saa 19:36'

    MVS oyeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru