RUHAGOYACU.com

Mukura 1-2 Gicumbi: Minnaert ashinje abakinnyi be kugurisha umukino

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Ivan Minnaert yashinje abakinnyi be kwitsindisha mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona batsinzwemo na Gicumbi FC ibitego 2-1, ibasanze i Huye.

Mutebi Rashid yatsinze ibitego byombi bya Gicumbi FC mu gihe igitego rukumbi cya Mukura Victory Sports cyatsinzwe na Ndayishimiye Christophe, byose mu gice cya mbere.

Mutebi yafunguye amazamu ku isegonda rya 17 gusa!Mutebi yafunguye amazamu ku isegonda rya 17 gusa!

Nyuma y’umukino, abajijwe n’itangazamakuru ahobyapfiriye, umutoza wa Mukura Victory Sports; Ivan Minnaert yavuze ko batsinzwe ibitego byaguzwe.

Uyu mutoza yashinje cyane, abakinnyi be kugira uruhare mu gitego cya kabiri batsinzwe habura iminota mike ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, aho Mutebi Rashid yisanze hagati ya ba myugariro ba Mukura Victory Sports akabacomokamo, agacenga umuzamu Mazimpaka Andre mbere yo kwinjiza umupira mu izamu.

Minnaert asanga abakinnyi be bitsindishije imbere ya Gicumbi FCMinnaert asanga abakinnyi be bitsindishije imbere ya Gicumbi FC

Ku ruhande rw’umutoza wa Gicumbi FC; Okoko yavuze ko bashimishijwe no gutsinda uyu mukino kandi ko babikoreye. Gusa ngo ntibirarangira kuko bifuza gutsinda n’iyindi mikino irimo uwo bazahuramo na Musanze FC, Kirhe FC n’uwo bazakiramo Pepiniere FC kugira ngo bizere kuguma mu cyiciro cya mbere.

Okoko wari wagarutse i Huye, arifuza gutsinda indi mikino isigayeOkoko wari wagarutse i Huye, arifuza gutsinda indi mikino isigaye

Gutsinda uyu mukino, bitumye Gicumbi FC ya 15 n’amanota 24, isigara irushwa amanota abiri na Marines FC na Kiyovu Sports ziyiri imbere mu gihe hasigaye imikino itatu ngo shampiyona irangire.

Izindi nkuru

manzi Kuya 22-05-2017 saa 08:40'

ariko uyu muzungu utubeshya ngo ibitego byaguzwe ni ubwa mbere Gicumbi itsinze Mukura?

nono Kuya 21-05-2017 saa 00:10'

nanjye mba mbona ari uwimitwe peee

francis Kuya 21-05-2017 saa 00:02'

footballer yo mu Rwanda ni hatari

RUTO Kuya 20-05-2017 saa 20:33'

Ntabwo mukura ifite umutoza nge mbona ari Escro yazanye utagira ubushobozi.

babou Kuya 20-05-2017 saa 19:25'

nyamara murebye neza mwasanga kino kizungu gitoza mukura ari icy imitwe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!