RUHAGOYACU.com

Mukura ibonye intsinzi imbere ya Espoir FC, Minnaert afatwa nk’intwari

Igitego cya Samba Cedrick ku munota wa 85 w’umukino, gifashije ikipe ya Mukura Victory Sports kubona amanota atatu imbere ya Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, iyitsinze ibitego 3-2 kuri Stade ya Huye.

Mukura yari imbere y’abakunzi n’abafana bayo, yatanze Espoir kwinjira mu mukino ndetse ku munota wa gatatu gusa, bungukira ku makosa ya ba myugariro b’iyi kipe yo mu Burengerazuba ubwo Nyandwi Saddam yakoraga umupira n’ukuboko, agahabwa ikarita y’umuhondo yajyanye na penaliti, iyi iza kwinjizwa neza na Niyonzima Ally, Mukura Victory Sports batangira kuyobora umukino.

Ibyishimo ntibyatinze kuri Stade ya Huye, kuko nyuma y’iminota itatu gusa abasore ba Espoir barimo Ndikumana Bodo batangiye guca amarenga yo kwishyura ndetse ku munota wa cyenda gusa, ku mupira mwiza yari ahawe na Uzabakiriho Hamadi, Albert Wilondjya agucengera Zagabe wa Mukura, amwinjirana mu rubuga rw’amahina mbere yo gukurikizaho Simpenzwe Hamidou maze umupira awutereka mu izamu ryari ririnzwe na Kimanuka Jean Claude.

Mukura yongeye gusatira ishaka igitego, ibona uburyo butandukanye bwarimo na coup-franc yatewe na Ally Niyonzima, ariko amahirwe yisangira Espoir FC yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 23 ku mupira wari uvuye muri koruneli yatewe na Hakundukize Adolphe.

Binyuze kuri Habimana Yussuf, Ngama Emmanuel na Ndayishimiye Christophe, Mukura yabuze igitego ku buryo bubiri bwiza bwabonetse hagati y’aba bakinnyi batatu, ari nako na Espoir yabuze igitego ku mupira watewe na Ndikumana Bodo ugaca imbere y’izamu rya Kimanuka mu gihe ubwo haburaga iminota itandatu ngo bajye kuruhuka, igitutu Mukura yakomeje gushyira kuri Espoir FC cyatanze umusaruro ku mupira Simpenzwe Hamidou yakoze mu kavuyo, ujya mu izamu.

Amakipe yagarutse mu kibuga atangirira kuri zero, aho yatangiye kwigana ndetse kugera mu izamu bifatwa nk’icyaha mu gihe impinduka zakozwe ubwo Ndayegamiye Abou yasimburaga Bukuru, Adolphe Hakundukize asimburwa na Kitoga Tresor mu gihe mu minota ishyira iya 80, Ngama Emmanuel yahaye umwanya wa Hakizimana Kevin, Mukura irushaho gusatira ndetse biza kubyara umusaruro ku munota wa 85 ubwo Kwizera Tresor yatangaga umupira kwa Samba Cedrick yinjira mu rubuga rw’amahina, atsinda igitego cya gatatu cyahagurukije abari naje kureba umukino.

Kwizera Tresor yongeye kuzamukana umupira mwiza yari ahawe na Ally Niyonzima, awuhinduye ukurwaho na Mutunzi Clement, havamo koruneli itagize icyo itanga mu gihe uburyo bwa Espoir mu minota y’inyongera, byarangiye buvuyemo iksa ryakorewe kuri Kimanuka, birangira ikipe y’i Rusizi itishyuye.

Umukino ukirangira, abafana bagiye mu kibuga gushimira abakinnyi by’umwihariko n’umutoza Ivan Minnaert bifotorejeho karahava!

Iyi akaba ari intsinzi ya kabiri Minnaert abonye muri Mukura Victory, kuva atangiye kuyitoza ku munsi wa 16 wa shampiyona, bagatsinda Peiniere FC 1-0.

Mukura VS: Kimanuka Jean Claude, Zagabe Jean Claude, Simpenzwe Hamidou, Niyonzima Ally, Bukuru Christophe, Habimana Yussuf, Ndayishimiye Christophe, Ngama Emmanuel, Manirareba Ambroise, Harelimana Lewis, Samaba Cedric.

Abasimbura: Hassan Jumaine, Ndikumana Patrick, Kwizera Tresor, Ndayegamiye Abou, Twagirayezu Fabien, Hakizimana Kevin, Nshimiyimana Ibrahim.

Umutoza: Ivan Minnaert.

Espoir FC: Ntagungira Masudi, Nyandwi Saddam, Moninga Walusambo, Mbogo Ally, Wilonja Jacques, Mutunzi Clement, Nkurunziza Felicien (Renzaho Hussein 43’) , Uzabakiriho Hamadi, Ndikumana Bodo, Albert na Adolphe Hakundukize.

Abasimbura: Sozera Anselme, Harelimana Jean Damascene, Irimumugenzi Jean, Gatoto Serge, Kitoga Tresor na Habyarimana Faustin.

Umutoza: Jimmy Ndayizeye.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. cyprien

    Kuya 20-03-2017 saa 15:19'

    Apr .niyihangane nayikundaga ariko intare ishaje irarisha

  2. cyprien

    Kuya 20-03-2017 saa 15:19'

    Apr .niyihangane nayikundaga ariko intare ishaje irarisha

  3. musesenguzi

    Kuya 20-03-2017 saa 00:26'

    Sunrise yatsinze Etincelles 1-0. Ubu ni iya 9 n’amanota 25 n’umwenda w’igitego 1.
    So, update your fixtures please!!!!
    Thanks indeed!!!

  4. NKUNDABATWARE

    Kuya 19-03-2017 saa 18:44'

    APR FC NIKIBONOBONO

  5. Babonampoze

    Kuya 19-03-2017 saa 18:06'

    Narabivuze umuvandimwe karisa arampuyaza..
    Gusa ruhago ya abanyarwanda igeze aharyoshye kuko 3 abona uwayakoreye .
    APR fc ndayisaba kuva hasi igakora kuko guteteshwa ndabona ntabigihari .
    Bravo kuri Mukura ,pepiniere .
    Bravo kuri Zanako yaraye isezereye yanga .
    natwe twimanukira mukibuga kuwa 3.
    Dukina na Bugesera intego yacu ni ugutsinda.twitwrira igikombe barumuna bacu badukomera amashyi twurira indege barusigaraho hhhhhhh.
    Rayon Gikundiro byishimo nzakugwa inyuma.

  6. vvv

    Kuya 19-03-2017 saa 17:43'

    APR intare ishaje, iyahigaga yahiye ijanja

  7. Musesenguzi

    Kuya 19-03-2017 saa 17:38'

    Congs to Ivan!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru