RUHAGOYACU.com

Mukura ihagamwe na Musanze amezi aba 6 nta ntsinzi mu rugo, Etincelles iyobora shampiyona

Umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Mukura Victory Sports na Musanze FC kuri Stade ya Huye urangiye amakipe yombi ananiwe kubona amazamu mu gihe Etincelles FC yitwaye neza mu rugo itsinda Amagaju FC igitego 1-0, bibahesheje gusoza impera z’icyumweru bayoboye shampiyona.

Kuri Stade Huye, Mukura yakiriye Musanze FC kuri iki Cyumweru itaratsindira ku kibuga cyayo mu mezi atandatu aheruka, dore ko umukino baheruka gutsindira kuri iki kibuga ari uwa Bugesera FC ku bitego 2-1 tariki ya 30 Mata 2017, uyu wakurikiwe n’iyindi mikino ine irimo uwa Gicumbi FC, Sunrise FC na Kirehe FC batakaje mu mwaka ushize w’imikino mu gihe muri uyu mwaka batsindiwe mu rugo na Police FC ibitego 2-1.

Umutoza wa Mukura; Haringingo Francis wari wagaruye abakinnyi barimo Gael Duhayindavyi utarakinnye umukino wabahuje n’Amagaju FC, yakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi babanje mu kibuga barimo Rwabugiri Omar, Iragena Saidi, David Dushimirimana, Rugirayabo, Ambroise, Ndayegamiye Abu, Nkomezi Alexis, Gael, Hakizimana Kevin, Ndayishimiye Christophe na Zagabe Jean Claude.

Mukura iheruka gutsindira i Huye muri Mata uyu mwakaMukura iheruka gutsindira i Huye muri Mata uyu mwaka

Musanze yari iya nyuma mbere y’umukino, yabashije kwihagararaho ikura inota rimwe kuri iki kibuga, biyifasha kuza ku mwanya wa 13 n’amanota ane mu mikino itanu.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, wahuje Etincelles FC n’Amagaju FC i Rubavu, maze Kambale Salita Gentil ahesha intsinzi ikipe y’umutoza Ruremesha Emmanuel mu minota y’inyongera y’umukino kuri penaliti, bituma Etincelles iyobora shampiyona n’amanota icyenda, inganya ibitego bitatu na Police FC.

Etincelles niyo iraye iyoboye shampiyonaEtincelles niyo iraye iyoboye shampiyona

Umunsi wa 5 wa shampiyona

Kuwa Gatanu

Gicumbi FC 0-1 Kiyovu Sports

Kuwa Gatandatu

Sunrise FC 1-0 Marines FC
Kirehe FC 2-1 Miroplast FC

Ku Cyumweru

Mukura Victory Sports 0-0 Musanze FC
Etincelles 1-0 Amagaju FC

Indi mikino yasubitswe kubera abakinnyi amakipe ya Police FC, Rayon Sports, AS Kigali na APR FC afite mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’ iri guhura na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2018 izakinwa ku buryo bukurikira:

Tariki ya 15 Ugushyingo 2017

Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi)
APR Fc vs Bugesera Fc (Stade de Kigali)

Tariki ya 16 Ugushyingo 2017

Police Fc vs Rayon Sports Fc (Kicukiro stadium)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru