RUHAGOYACU.com

Mukura ikuye inota kuri Kiyovu, Gicumbi ihagama Police FC- Bugesera itsindwa bwa mbere mu rugo

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino, gitsinzwe na Hakizimana Kevin gifashije ikipe ya Mukura Victory Sports kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1 ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Kuri Stade ya Kigali, Mukura yasoje igice cya mbere ari abakinnyi 10 nyuma y’umutuku wahawe Lewis, Lomami yatsindiye Kiyovu igitego cya penaliti mu gice cya kabiri, iki kishyuwe na Hakizimana Kevin ku munota wa 86 w’umukino.

Umukino watangiye Koyovu yari iri murugo igaragaza ubushake bwo gutsinda mu minota ya kare, igerageza gusatira izamu rya Mukura byanatumye ba myugariro ba Mukura bakora amakosa yaje no gutuma Hakizimana Lewis ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo imuhesha umutuku ku munota wa mirongo itatu n’icyenda (39) ubwo yategaga Mustafa Francis wacengaga yegera urubuga rw’amahina.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, ariko igice cya kabiri cyatangiye Mukura ishaka amanota atatu kuburyo bushoboka bwose byanatumye Ivan Minanert akora impinduka ku munota ushyira uwa mirongo itanu na kabiri akuramo kapiteni Cyiza Hussein wari wagize ikibazo cy’imvune yinjizamo Patrick.

Iminota imaze kugera muri mirongo irindwi Kiyovu Sports yabaye nk’igaruka mu mukino ubwo Lomami wari wazonze cyane ba myugariro ba Mukura yaje gukorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga penalite, iyi penalite Lomami Andre wari wakoreweho ikosa n’ubundi yaje kuyinjiza kuburyo bworoshye maze Mukura itangira nayo kotsa Kiyovu igitutu ishaka kwishyura.

Mukura yaje kubona nayo igitego nyuma yo gusatira umwanya munini izamu rya Kiyovu, ku munota wa mirongo inani na gatandatu (86)umukino wenda kurangira cyatsinzwe Hakizimana Kevin, igitego cy’umutwe nyuma yuko yari akoreweho inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mu yindi mikino yabaye, AS Kigali yasanze Bugesera iwayo iyitsinda 1-0, umukino wa mbere Bugesera FC itsindiwe mu rugo, Gicumbi inganya na Police FC i Byumba mu gihe Amagaju FC atsindiye Espoir FC 1-0 i Nyamagabe.

Umunsi wa 19 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu:

  • APR Fc 1-1 Musanze Fc


Kuwa Gatandatu

  • SC Kiyovu 1-1 Mukura VS
  • Amagaju Fc 1-0 Espoir Fc
  • Gicumbi Fc 0-0 Police Fc
  • Bugesera Fc 0-1 AS Kigali

Ku Cyumweru:

  • Rayon Sports vs Marines Fc (Stade de Kigali)
  • Sunrise Fc vs Pepiniere Fc (Nyagatare)
  • Etincelles Fc vs Kirehe Fc (Stade Umuganda)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Raoul

    Kuya 5-03-2017 saa 12:48'

    ubutaha muzakore iyi table yamakipe igaragara kuko ntago biboneka neza..murakoze

  2. sahin

    Kuya 5-03-2017 saa 06:17'

    Apr ihindure uburyo yatakisha

    umwataka umwe ikore 4_3_3 kamambayambayathx

  3. john

    Kuya 5-03-2017 saa 05:48'

    ndabona gicumbi itoroheye amakipe ya mbere kbsa!! gicumbi komereza ho!!

  4. sabin

    Kuya 5-03-2017 saa 05:45'

    ntakipe yumwataka umwe nawe utishoye NGO uzabona ibitego nimubiranga abatoza basabitswe nubwobwa mulisa yisubireho onesme issa bakini shebombi cyangwa wigire mumanegeka

  5. isingizwe braise

    Kuya 5-03-2017 saa 02:51'

    bafana barayon mumezemute muzedufane ikipe yacu dukubite marne cf bikomeye rayon yacu komerezaho rayon sport oyeeeeeeeee!!!!!!

  6. Tigana

    Kuya 4-03-2017 saa 17:20'

    aho Rayon yamanitse urukiramende iriyicariye irareba uko udukipe turi kurunera wallah
    Amakipe ararutana nuko batemera gusa urebeye kumubare w’ibitego ntiwashidikanya
    ikipe ikwiye igikombe aho na kata zose ifata ubusa birasekeje

  7. Emizo

    Kuya 4-03-2017 saa 13:22'

    thank you for these updates

  8. Regis

    Kuya 4-03-2017 saa 11:36'

    Nyamara Gicumbi Irakomeye Ihagamye Amakipe Yingabo Yose Oooh Reyon Niyo Isigaye Gsa Jimmy Nahindure Stategy Yatakishe Abataka2 Kuko Turabafite Sana

  9. fffff

    Kuya 4-03-2017 saa 09:58'

    amagaju oyeeeeeeeeeeeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru