RUHAGOYACU.com

Mukura y’abakinnyi 14 gusa yiteguye guhindurira amateka kuri Miroplast

Mukura VS iri bwakire Miroplast ku mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ifite abakinnyi 14 muri 18 bemewe kujya ku rupapuro rw’umukino, mu mukino iri bushakemo intsinzi ku kibuga cyayo iheruka muri Mata uyu mwaka.

Ni umukino uba kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Huye mu rugo, aho abakinnyi bifuza kubona intsinzi ya mbere kuri Stade ya Huye.

Mukura iheruka kunganyiriza i Kigali na Rayon Sports 0-0Mukura iheruka kunganyiriza i Kigali na Rayon Sports 0-0

Mukura irakina idafite abakinnyi batanu bafite imvune, abo ni : umunyezamu Kimanuka Jean Claude uzabagwa urutirigongo, myugariro wo hagati Twagirayezu Fabien uriho isima, Hatungimana Bazil ukina ku ruhande rw’ibumoso, Nshimiyimana Ibrahim uriho isima na Nkomeje Alexis ukina hagati wavunitse byibuze amezi abiri.

Haraniyongeraho Kwizera Tresor uri mu bizamini bya leta, Zagabe Jean Claude ufite amakarita atatu y’umuhondo na Bukuru Christophe wahagaritswe ku mpamvu z’imyitwarire mibi.

Usibye aba bakinnyi 8, Mukura igomba no gushaka abanyamahanga batatu babanza muri batanu basanzwe mu ikipe ; ibi bivuze ko Mukura izabura abakinnyi 10 mu rutonde rw’abakinnyi 24.

Haringingo Francis, umutoza wa Mukura yavuze ko abakinnyi bahari bagomba kwitwara neza uko bangana.

Ati :’’ Abasigaye tuzagerageza kurwanira intsinzi mu izina ry’umuryango wa Mukura. Kubura abakinnyi 10 mu bakinnyi 24, si ikintu cyoroshye ku muntu w’umutoza. Abahari 14 bafite umutima wo guhangana’’

Mukura imaze amezi arenga atandatu idatsindira ku kibuga cyayoMukura imaze amezi arenga atandatu idatsindira ku kibuga cyayo

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga 500frw, 1000 na 2000frw.

Miroplast iri ku mwanya wa 16 n’amanota 5 naho Mukura ikaba iya gatandatu n’amanota 9.

Inkuru dukesha Urubuga rwa Mukura VS.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru