RUHAGOYACU.com

Mukura VS yahagamwe na Miroplast FC mu mukino wasojwe n’imvururu

Mukura VS yahagamwe na Miroplast FC banganya ibitego 2-2 mu mukino wasojwe n’imvururu, ku buryo iyo hataba Polisi y’u Rwanda, abasifuzi bari kugirirwa nabi bashinjwa kubogama cyangwa kuyobora nabi uwo mukino.

Ni umukino wasojwe n’imvururu, aho abafana ba Mukura VS bari bariye karungu bashaka gukubita umusifuzi Ngabonziza Dieudonne wayoboye uwo mukino, bamuhora ko yatanze penaliti mu minota ya nyuma y’umukino bikarangira ikipe yabo yishyuwe, ikanganya na Miroplast FC ibitego 2-2.

Mukura VS na Miroplast Fc zaguye miswiMukura VS na Miroplast Fc zaguye miswi

Wari umukino w’umunsi wa karindwi wa Azam Rwanda Premier League 2017/2018, wabereye kuri Stade Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho Mukura VS yagiye kuwukina yugarijwe n’ibibazo by’umubare muto w’abakinnyi ku buryo yari ifite abakinnyi 13 gusa.

Ibyago bya Mukura VS byo kuba ifite abakinnyi bake byari amahirwe ya Miroplast FC, ndetse mu kwinjira mu mukino, yashoboye kuyabyaza umusaruro yinjiza igitego hakiri kare ku munota wa 22, ikomeza gushakisha uburyo yabona n’ikindi ariko biranga, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Mukura VS yaje kwishyura igitego ku munota wa 55 ndetse ku wa 62 iza no gutsinda icya kabiri cyashoboraga kuyihesha amanota atatu iyo myugariro wayo ataza gukorera ikosa mu rubuga rw’amahina ngo Umusifuzi Ngabonziza Dieudonne atange penaliti, ari na yo Miroplast FC yahise ibyaza igitego cya kabiri ari na cyo cyo kunganya.

Mukura VS yishimira igitego cyayo cyashoboraga kuyiha intsinziMukura VS yishimira igitego cyayo cyashoboraga kuyiha intsinzi

Iki gitego cyabonetse ku munota wa 90 n’uburyo cyabonetsemo, ni byo byatumye abafana barubira, nyuma y’umukino bahigira kugirira nabi Umusifuzi bashinjaga kubogamira kuri Miroplast FC.

Icyakora umugambi wabo ntibawugezeho kuko abasifuzi bayoboye uwo mukino bacungiwe umutekano na Polisi, ibashyira mu rwambariro rwabo kugeza hafi saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ubwo abafana bake bari hafi aho na bo bari bacururutse.

Uyu mukino wayobowe na Ngabonziza Dieudonne wari umusifuzi wo hagati, uyu akaba mushya mu basifuzi mpuzamahanga b’abanyarwanda FIFA yemeje muri uyu mwaka wa 2018. Yari yungirijwe na Safari Hamissi na Gakire Patrick bari abasifuzi bo ku ruhande, mu gihe Nkinzingabo J.M.V yari Umusifuzi wa kane.

Miroplast FC yari ikeneye amanota ngo ikomeze kugira icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbereMiroplast FC yari ikeneye amanota ngo ikomeze kugira icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere

Nyuma yo kunganya na Miroplast FC, Mukura iri ku mwanya wa 5 n’amanota 10 mu gihe iyo kipe y’uruganda rw’ibikoresho bya Palasitike yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 5 mu mikino indwi.

Uko imikino yose y’umunsi wa 7 yagenze:

Kuwa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo:
Espoir FC 0-0 Bugesera FC
Amagaju FC vs Rayon Sports (Warimuwe)

Kuwa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo:
Gicumbi Fc 1-0 Kirehe Fc
Police Fc 0-0 APR Fc
Marines Fc 1-4 AS Kigali
Sunrise Fc 0-1 SC Kiyovu
Mukura VS 2-2 Miroplast Fc

Mukura VS izakurikizaho APR FC ku munsi wa 8 wa shampiyonaMukura VS izakurikizaho APR FC ku munsi wa 8 wa shampiyona

Mukura VS yaherukaga kunganya 0-0 na Rayon Sports mu cyumweru gishizeMukura VS yaherukaga kunganya 0-0 na Rayon Sports mu cyumweru gishize

Abafana barebye umukino batishimye kuko ikipe yabo ifite ibibazo by'abakinnyi n'ubwo yaguze benshiAbafana barebye umukino batishimye kuko ikipe yabo ifite ibibazo by’abakinnyi n’ubwo yaguze benshi

Mukura VS yashoboraga kuza kuvunikisha umukinnyi akabura uwamusimbura kubera ubuke bwaboMukura VS yashoboraga kuza kuvunikisha umukinnyi akabura uwamusimbura kubera ubuke bwabo

Abayobozi b'amakipe yombiAbayobozi b’amakipe yombi

Mukura VS izakirwan aAPR FC kuri Stade ya Kigali mu mpera z'iki cyumweruMukura VS izakirwan aAPR FC kuri Stade ya Kigali mu mpera z’iki cyumweru

Amafoto: Horaho Axel

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Marie Chantal Mironko

    Kuya 23-11-2017 saa 10:29'

    ,Yes, Miroplast tubarinyuma rwose
    Ntimugasitare, Amata mu Cyansi

  2. Marie Chantal Mironko

    Kuya 23-11-2017 saa 10:29'

    ,Yes, Miroplast tubarinyuma rwose
    Ntimugasitare, Amata mu Cyansi

  3. dudu

    Kuya 23-11-2017 saa 10:16'

    abasifuzi rwose babajyane iwawa pe.kuko ama equipes yose aratabaza

  4. Kalisa

    Kuya 23-11-2017 saa 09:00'

    @ Mwenese Olivier

    N’ubwo umusifuzi ashobora kuba yakoze amahano nk’uko ubivuga ushingiye ku mashusho wabonye, ntabwo bisobanuye ko abantu bagomba kwigira akari aha kajya he kugeza n’aho Polisi ijya guhisha abasifuzi mu rwambariro! Rwose FERWAFA nihagurukire abo basifuzi kuko si aba basifuye umukino wa Mukura gusa kuko urebye nk’ibyabaye ku mukino wa AS Kigali na SUNRISE wakumirwa. Ariko Polisi nayo ihagurukire bariya bantu bashaka kwitwara giterahamwe muri 2017, ibakanire urubakwiye kuko ejo cyangwa ejobundi bazabyuka bagashyiraho bariyeri ngo ikipe yabo yibwe!
    Naho uriya wanditse ashyigikira MIROPLAST we birumvikana kuko ni umukobwa wa nyiri ikipe ariwe Mironko François Xavier...


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru