RUHAGOYACU.com

Mukura VS yisubiyeho yemera gukina na Rayon Sports-Urutonde rwavuye ku 8, baba 18

Mukura yavuye ku bisa nko kwivumbura gukina n’ikipe ya Rayon Sports, yemera kuza gukina umukino wose kuri uyu wa gatatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, umukino w’ikirarane w’umunsi wa 24.

Kuri iki cyumweru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo Mukura yasezererwaga na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro, Minnaert yavuze ko azakinisha abakinnyi 8, kandi umukino udashobora kuzarangira.

Aha bamwe bakekaga ko Minnaert atifuza kuba yahura n’ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza, ibe yanamutwariraho shampiyona, ariko we akavuga ko atishimiye uko umukino wateguwe.

JPEG - 298.2 kb
Ivan Minnaert, yabwiye ko RuhagoYacu, ko atazi niba arasuhuza Masudi

Mu kubishimangira kuri uyu kabiri, Minnaert yahaye RuhagoYacu urutonde rw’abakinnyi 8 azakoresha ku mukino wa Rayon Sports na Mukura, ikintu cyagawe na benshi, ariko bije kurangira Mukura yisubiyeho.

" Nta kibazo turaza gukina uyu mukino wa Rayon Sports, nk’indi mikino yose, kandi turifuza kuba twabona amanota 3,"- Minnaert aganira na RuhagoYacu.

" Ruhago ni Fair Play, Mukura nta kinini ihomba kuri uyu mugoroba, ariko turaza gukora ibishoboka byose, tubone amanota 3."

Minnaert yakomeje avuga ko ntacyo apfa na Rayon Sports ibi byo gukinisha ikipe ya 2 no kuba atarifuzaga gukina uyu mukino, ari ukwanga agasuzuguro ka FERWAFA, ikindi ngo uko byagenda kose arashaka gutsinda Gicumbi.

" Ntacyo njye mpfa na Rayon Sports, ndetse n’ikipe ku ruhande rumwe nkunda. Ariko ikibazo ni FERWAFA, nkaba kandi nifuza gutsinda Gicumbi uko byagenda kose. Uyu mukino nta kinini waduhombya," Umubiligi Minnaert wageze mu Rwanda mu mpera a 2015.

Mukura ikeneye inota 1 gusa ikizera kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Urutonde rw’abakinnyi 18, Mukura irakoresha ku mukino wa Rayon Sports:

  • 1. André Mazimpaka
  • 2. Hassan Djumanne
  • 3. Fabien Twagirayezu
  • 4. Daniel Mwiseneza
  • 5. Shyaka Philbert
  • 6. Patrick Ndikumana
  • 7. Hassan Rugirayabo
  • 8. Zagabe Jean Claude
  • 9. Ambroise Manirarora
  • 10. Abbou Ndayegamiye
  • 11. Lewis Harerimana
  • 12. Tresor Gafura
  • 13. Samba Cedric
  • 14. Aristide Habihirwe
  • 15. Youssouf Habimana
  • 16. Ibrahim Nshimiyimana
  • 17. Kevin Hakizimana
  • 18. Christophe Ndayishimiye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 17-05-2017 saa 16:48'

    ariko buriya umuvaburayi koko biriya bintu yarabivuze cg abanyamakuru bamwumvise nabi muri cya cyongereza cyo kwirya ?????? ubu nge narumiwe kbs !

  2. aimable

    Kuya 17-05-2017 saa 09:49'

    erega nimureke Gasenyi umwana murizi, batwibye fc nawe yumve uko gutwara igikombe uko bimera. ariko kucyamahoro ho bakureho kereka intare itakirimo. bagahura na pipiniere

  3. maso

    Kuya 17-05-2017 saa 09:48'

    Ubundi se ko ikipe iyoborwa na Komite iyoborwa n’umutoza?Iyo abikora ngo arebe ko aterekwa imiryango.

  4. maso

    Kuya 17-05-2017 saa 09:48'

    Ubundi se ko ikipe iyoborwa na Komite iyoborwa n’umutoza?Iyo abikora ngo arebe ko aterekwa imiryango.

  5. MUGABO

    Kuya 17-05-2017 saa 09:23'

    Kare kose se!Ndabona yanatsinzwe atarakina. ngo azanye ikipe ya kabiri kuko ngo iyo ashaka gutsinda ari GICUMBI ukagirango amanota yose si amwe.
    Rayon umpondere MUKURA nka 5

  6. buffon

    Kuya 17-05-2017 saa 09:17'

    Arko biremeeweko abakinnyi 8batangira mu kibuga ntakibazo

  7. Mile

    Kuya 17-05-2017 saa 09:17'

    Ivan yivugishaga ambangambure nawe arabizi, who igikombe kiriburare ni rayoooooooooon!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru