RUHAGOYACU.com

Amafoto- Mukura yatsinze Marines, Minnaert yoherezwa mu bafana- Kiyovu Sports ahamanuka

Mukura Victory Sports yateye umugongo umurongo utukura, itsinda Marines FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Huye kuri iki Cyumweru.

Muri uyu mukino wihariwe n’ikipe ya Mukura Victory Sports, Marines FC ni yo yabonye amahirwe yari kuvamo igitego mu gice cya mbere, uburyo bubiri butagize icyo butanga mu izamu ryari ririnzwe na Kimanuka Jean Claude wavunitse agasimburwa na Mazimpaka Andre mu gice cya kabiri.


Mazimpaka Andre yabanje ku gatebe, ajya mu kibuga mu gice cya kabiriMazimpaka Andre yabanje ku gatebe, ajya mu kibuga mu gice cya kabiri

Imvura ituma bicara ahagana inyumaImvura ituma bicara ahagana inyuma
Abafana bari bitabiriye nubwo batari benshiAbafana bari bitabiriye nubwo batari benshi
Abakinnyi bakomeye barimo Abou muri Mukura VS bakomeje kubanza hanzeAbakinnyi bakomeye barimo Abou muri Mukura VS bakomeje kubanza hanze


Mu minota ya 70, Mukura Victory Sports yabonye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino gitsinzwe na Samba Cedrick hari nyuma y’igitutu Mukura Victory Sports yari yakomeje kotsa Marines nayo yasatiriye cyane Mukura, ariko amahirwe yo kwiniza umupira mu izamu akabangira.

Umutoza Coka wa Marines FCUmutoza Coka wa Marines FC

Wari umukino urimo ishyakaWari umukino urimo ishyaka

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Ivan Minnaert yasoje umukino ari mu bafana, hari nyuma yo guhabwa ikarita itukura n’umusifuzi kubera kutermera ibyemezo byafatwaga.

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego cya Samba CedrickAbakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego cya Samba Cedrick


Minnaert yoherejwe mu bafana, ajya kwihagararira aho ureba!Minnaert yoherejwe mu bafana, ajya kwihagararira aho ureba!
Rwaka Claude ni we wasigaye atoza Mukura VSRwaka Claude ni we wasigaye atoza Mukura VS

Mu wundi mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru, Kiyovu SC yari yakiriye Etincelles, itsindwa igitego 1-0 cya Kambale Salita Gentil ku munota wa 86 w’umukino, bikomeje gushyira urucaca ahamunka dore ko kugeza ubu ikinyuranyo cy’amanota 4 ari cyo kiri hagati yayo n’ikipe ya Gicumbi ya 15 ku rutonde rwa shammpiyona.

Kiyovu Sports ikomeje kugana ahabi muri iyi minsiKiyovu Sports ikomeje kugana ahabi muri iyi minsi

Umunsi wa 23 wa shampiyona

Kuwa Gatandatu:

  • Sunrise FC 0-1 APR FC
  • Amagaju FC 0-1 Bugesera FC
  • Musanze FC 1-1 AS Kigali
  • Espoir FC 1-0 Kirehe FC
  • Police FC 4-1 Pepiniere FC

Ku Cyumweru:

  • SC Kiyovu 0-1 Etincelles Fc
  • Mukura VS 1-0 Marines Fc
  • Gicumbi Fc vs Rayon Sports (Warasubitswe)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Munyensanga Jean Bosco

    Kuya 16-04-2017 saa 20:02'

    ooh mvs yacu tuzakugwa inyuma komeza ureke indangare zurucaca nagasenyi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru