RUHAGOYACU.com

Musanze iracakina na APR FC, yatsinze inshuro 1 mu myaka 6 ishize

Kuri uyu wa gatanu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC iracakirana na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa AZAM Rwanda Premier League.

Uyu mukino ugiye guhuza aya makipe, adaheruka kwitwara neza mu mikino iheruka ya shampiyona, aho ikipe ya Musanze FC yanganyije na Etincelles FC ku kibuga cyayo, igitego 1-1, naho ikipe ya APR FC igatsindwa na Gicumbi FC ku Kicukiro.

" Biragoye turi gukina imikino myinshi, ariko nta kundi bigomba kugenda, uyu mukino wa Musanze FC turaza gushaka uko twakwitwara neza, tubone amanota 3," Jimmy Mulisa utoza ikipe ya APR FC.

APR FC ni umukino wa 4 igiye gukina mu gihe cy’iminsi 9, nyuma yo kunganya n’Amagaju, igatsinda Mukura VS, igatsindwa na Gicumbi ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Umwe mu bakinnyi ba APR FC baganiriye na RuhagoYacu, yavuze ko imikino imaze kubabana myinshi, we na bagenzi be bunva umunaniro, bakaba batiyunvisha uko bakina imikino ikurikiranye gutya.

Abakinnyi babanje mu kibuga, ubwo Musanze yakiraga APR FCAbakinnyi babanje mu kibuga, ubwo Musanze yakiraga APR FC

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga, mu mukino ubanza bakina na MusanzeAbakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga, mu mukino ubanza bakina na Musanze

" Turananiwe cyane, kuko iyi mikino ni myinshi. Bakunda kuvuga ko APR FC bayibogamiraho, bibaye ari ukuri, ntitwagakinnye iyi mikino," Uyu mukinnyi utashatse ko izina rye ritangazwa.

Musanze FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 28. Aba basore ba Sosthene babashije kwitwara neza kuri yu mugoroba, bakaba bahita bafata ikipe ya Bugesera ku manota 31.

Amateka araha APR FC amahirwe kuri uyu mukino:

  • Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, APR FC yatsinzemo imikino 10, banganya imikino 2, Musanze FC itsinda umukino 1.
  • Imikino ihuza aya makipe ntibonekamo ibitego byinshi, kuko mu mikino 10 iheruka kubahuza, habonetsemo ibitego 20 gusa.
  • Umukino wabonetsemo ibitego byinshi, ni umukino APR FC yatsinzemo Musanze ibitego 3-0, Tariki ya 07 Werurwe, 2016.
  • Mu mikino 6 iheruka, APR FC yatsinzemo mukino 1 wonyine, inganya imikino 3, indi 2 irayitsindwa.
  • Imikino 6 iheruka ikipe ya Musanze FC yatsinzemo imikino 4, inganya imikino 2.
  • Nta rutahizamu wa APR FC urababasha gutsinda ibitego 6 mu mikino 18 yabaye. Issa ari imbere n’ibitego 5.
  • Wai Yeka wa Musanze FC amaze gutsinda ibitego 7.
  • Umukino uheruka guhuza aya makipe yangije 0-0.

Uyu mukino urabera i Nyamirambo saa 15H30.

Foto:Igihe

Izindi nkuru

mucanzigo Deogratias Kuya 4-03-2017 saa 07:23'

APR FC NIREKE GASHAKISHA INZITWAZO KUKO GUKINA IMIKINO 4 MUMINSI 9 BIREMEWE NTAKIBAZO UMUKINO 1 MUMASAHA 48 (1/48H). BAREKE GUSHAKISHA INZITWAZO RERO. KUKO IYO BABA BTSINDA UBU BABA BARI KWIVUGA IMYATO, NONE KUKO BYABANANIYE BARI GISHAKISHA IMPAMVU ZIDAFITE ISHINGIRO. FERWAFA SI INJIJI NGO BAPANGE IMIKINO MUBURYO BUTARI FAIR,(BUTARI INTERNATIONAL STANDARD). DORE IKIBAZO AHO KIRI, APR FC IZI KO RAYON ARIYO KIPE IBABIZA ICYUYA YONYINE. IKIBAGIRWA KO GUTSINDA RAYON ARI 3POINTS KIMWE NO GUTSINDA GICUMBI CG AMAGAJU. KANDI USABA KURENGANURWA NTAGOMBA KWITWAZA ABANDI,... NGO IYABA ARI GASENYI (GIKUNDIRO FC).... GASENYI IZA MUBIBAZO BYA GIKONA GUTE? NIBAPFE NABI BIPFANA GASENYI (RAYON) KUKO GASENYI( RAYON) NI IMFUBYI YIYIZI !!!!!??????

mucanzigo Deogratias Kuya 4-03-2017 saa 07:23'

APR FC NIREKE GASHAKISHA INZITWAZO KUKO GUKINA IMIKINO 4 MUMINSI 9 BIREMEWE NTAKIBAZO UMUKINO 1 MUMASAHA 48 (1/48H). BAREKE GUSHAKISHA INZITWAZO RERO. KUKO IYO BABA BTSINDA UBU BABA BARI KWIVUGA IMYATO, NONE KUKO BYABANANIYE BARI GISHAKISHA IMPAMVU ZIDAFITE ISHINGIRO. FERWAFA SI INJIJI NGO BAPANGE IMIKINO MUBURYO BUTARI FAIR,(BUTARI INTERNATIONAL STANDARD). DORE IKIBAZO AHO KIRI, APR FC IZI KO RAYON ARIYO KIPE IBABIZA ICYUYA YONYINE. IKIBAGIRWA KO GUTSINDA RAYON ARI 3POINTS KIMWE NO GUTSINDA GICUMBI CG AMAGAJU. KANDI USABA KURENGANURWA NTAGOMBA KWITWAZA ABANDI,... NGO IYABA ARI GASENYI (GIKUNDIRO FC).... GASENYI IZA MUBIBAZO BYA GIKONA GUTE? NIBAPFE NABI BIPFANA GASENYI (RAYON) KUKO GASENYI( RAYON) NI IMFUBYI YIYIZI !!!!!??????

Eddy Kuya 3-03-2017 saa 06:35'

Muravugango mufite umunaniro kandi mukanavugako arimwe mufite abakinyi benshi kndi bindobanure mutaka umunaniro gutese kandi mufite abakinnyi benshi kndi beza? yewe murasetsa cyane muzasetsa n’ifoto musanze we kubita inyatsi wana

aboubakar Kuya 3-03-2017 saa 06:28'

Ntabwo Musanze yakongera guhagarika A.P.R. kuko A.P.R. IMEZE NK’INTARE YAKOMERETSE.

gyu Kuya 3-03-2017 saa 06:26'

Aliko mbona iyi nayo bagombaga kuyijyana muri mille colline kuyakirirayo nka gicumbi bahunga abafana ba gikundiro banagabanya igitutu cy’abakinnyi ba musanze kuri match nk’uko byagenze kuri gicumbi na espoir

Emmy Kuya 3-03-2017 saa 06:26'

Musanze iratsinda1-APR kuko nayo mbona itakwanga gukorera amateka ku ma equipe akomenye.

Musesenguzi Kuya 3-03-2017 saa 05:47'

Musanze FC,
Subiza aho Gicumbi n’amagaju basize!!
APR igeze aho gutakariza kuri Musanze, Gicumbi n’amagaju.
Ugeze kure kandi nari narabibabwiye aho mutangiye gutera ibyo nise: wa Gipira we ndaguteye, n’igitutu cyo guterera kure bya wa Gipira we ni kimveho.
Mushake ukuntu mugira umukino ugaragarira ijisho, karate n’inshyi mu bireke.

mugisha Kuya 3-03-2017 saa 04:59'

ariko murateta koko ubuse munaniwe mwarakoze iki?komurimo kuduteza abarayon gusa musanze nidutsinda mulisa nashake ahite yegura.

Aloys Kuya 3-03-2017 saa 04:53'

Mu mpera za championat ishize Rayon sport yakinnye imikino myinshi nk’iyi bituma itakaza igikombe Masudi abivuze abakeba bamuha urw’amenyo ngo ni amatakirangoyi. None nabo bibabayeho. Ese APR mwe ubu ntimwigiza nkana ra? Nk’uko mbese icyo gihe na Rayon yigizaga nkana!!!

hirwa Kuya 3-03-2017 saa 04:03'

arikose jean luc ubwokoko uba urushywa Niki harutakuziko uri Umureyo kowanga Apr fc warangiza ngo mumikino 6 yatsinze 1 jyujyenda hirya turakuzi uri umugambanyi ujye wandi kuri gasenyi a k a burozi FC reyo dore niyo ukunda.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!