RUHAGOYACU.com

"Nababajwe n’umusifuzi, nkimubona nabonye azana ibibazo n’i Gicumbi yatwimye penaliti’’- Masudi Djuma

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma yatangaje ko akibona umusifuzi w’umukino waraye ubahuje n’ikipe ya Police, nta cyizere gikomeye cyo gutsinda umukino yari afite.

Police FC yaraye yakiriye Rayon Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 16 wa shampiyona, amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Umukino wasifuwe na Ruzindana Nsoro.

Umikino urangiye abatoza bombi bafashe umwanya wo kuganira n’itangazamakuru yaba Seninga Innocent utoza Police FC na Irambona Masudi Djuma wa Rayon Sports.

" Umukino warukomeye Police FC ni yakinnye umukino utandukanye n’umukino wabanje twabatsinze 3-0, abakinnyi bange biraye bibwiraga ko nubundi yantsinzi tukiyifite ariko mwabibonye siko byagenze. Nababajwe cyane n’umusifuzi wasifuye uyu munsi, namubonye mbona ari buzane ibibazo, hari igitego twatsinze kuberi iki yacyanze?, abantu barimo kuvunana batinza iminota nta makarita yatanze uko ni ugusifura? Umwaka ushize yatwimye penaliti dukina na Gicumbi sinzamwibagirwa"- Masudi Djuma

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya Police FC, Seninga Innocent yavuze ko Rayon Sports yarushije Police abafana ndetse ibafatanya no kutagira abakinnyi batanu basibye uyu mukino, aba barimo abafite imvune, Husseinwari ufite amakarita atatu y’umuhondo n’abandi barwaye.

"Icyo Rayon Sports yaturushije uyu munsi ni imbaraga z’abafana bavuza akamo abakinnyi babo bakagaruka mu mukino vuba vuba, twagize ikibazo dukina uyu mukino tudafite imbaraga z’abakinnyi batanu basanzwe babanzamo, igitego cya kabiri badutsinze mwabonyeko cyavuye ku mukinnyi nari nahengetse ku mwanya adasanzwe akina"- Seninga Innocent.

Kunganya uyu mukino bikaba bitumye APR FC iguma kuyobora shampiyona n’amanota 38, inota rimwe imbere ya Rayon Sports ya kabiri mu gihe Police FC ifite amanota 32.

Rayon Sports ikaba ifite imikino ibiri y’ibirarane mu gihe APR FC na Police FC bafite ibirarane by’umukino umwe.

Izindi nkuru

Irénée Kuya 1-03-2017 saa 03:31'

Ariko harya ibikona bihagarariye igihugu mu marushanwa nyafurika? Cg barabibeshyera?

gisa Kuya 28-02-2017 saa 10:31'

arkosha mwagiye mwemera uko ubushobozi bwanyu bungana,ubuse umusifuzi niwe watumye abanyamahanga banyu badakina? ndabona kwiyakira byarabananiye ahubwo amagambo tuu.

ERIC Kuya 28-02-2017 saa 09:11'

GIKUNDIROWE KOMEZA WIHANGANE UBUTAHA NIBAZANA ALBITRE WINYANGAMUGAYO TUZATSINDA.

aime Kuya 28-02-2017 saa 08:25'

abafana muranyubaka kweli ark igikona kigurukira mu cyari gusa sindakibona! so Apr Niba ari version nshya sinzi kijye cyigumira mu cyali nduzi n’ibinyoni bikib’inyuma bishinja abandi kuvuga nkaho biba bicecetse. ferwafa ijye ibatiza abasifuzi no muri competition za CAf ese k’itahise ibegurira j.makinstly igatuma mwangaja iriya ndangare???!

rwibasira Kuya 27-02-2017 saa 13:37'

njyewe nibera hanze kuko nkunda football njya kuri match ariko ferwafa nimba mushaka kugira abasifuzi bari profesionaly mubahugure kbs match ya police habayemo uburiganya nukuri!!!!!??

aimable Kuya 27-02-2017 saa 12:33'

ariko urasetsa koko ngo twarajyanye? twese twigeze dukina confederation? uzabaze kd ntukisimbukuruze ntaho twajyanye namwe twe twari mu irushanwa ry’abagabo naho MWe iryo mwarimo ubwo muraryumva

peter Kuya 27-02-2017 saa 06:11'

Gikona wowe ceceka rinda urugo, urumva ngo uratera ibaba kuko aho ariho ubashije ko utivugiye mudusebya ejo bundi mutwambika icyasha, nziko dufatanye urugendo naho ugenda wanga nk’ihene bambutsa iliba pu ceceka wamu zamuwe ninza nzongeza umushahara

Edo Kuya 27-02-2017 saa 04:47'

Imikino yagiye ice mu mucyo hagatsinda ubikwiye

Police Fc Kuya 27-02-2017 saa 03:11'

Arko Se Arbitre Utaranatinye Umuyobozi Wa Fifa Kweli????Gusa Gikundiro Mwihangane.Ubutaha Abasore Bacu Bazirinde Kujenjekera Equipe Iyo Ariyo Yose.Bibuke Ko Za Muhanga Zatumye Idatwara Championant.Pole Kd Masudi Yihangane.

muganwa Kuya 27-02-2017 saa 00:24'

Baranyiba fc rwose urandangiza!!!
gewe mbona kuvuga murabambere pe.ibikombe byamagambo ntawe mubirwanira muracyarabambere ntanuzabanyeganyeza .gusa mbona mukwiye kwicara mukareba neza koko niba ikipe zose muhura nazo bazibira mwabona koko ariko biri kuza mukibuga mukabireka kko muza umusaruro muwuzi

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!