RUHAGOYACU.com

Nahawe umwanya muto...Ejo hari icyo nzavuga nyuma y’umukino- Lomami

Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sports; Lomami André yatangaje ko ashimira Imana ku mwanya muto yahawe mu ikipe ya Kiyovu Sports, ndetse akawubyaza umusaruro atsinda ibitego bitandatu.

Uyu mugabo, usa n’utishimye mu magambo ye, yabwiye itangazamakuru ko afite icyo azatangaza nyuma y’umukino bazakiramo Rayon Sports kuri uyu wa Kane kuko ubu ahuze ategura umukino w’ejo.

"Nagiye mbona umwanya muto udahagije, n’umwanya nabonye ndashimira Imana. Imikino 8 ibitego 6, n’ibyago nagize ntibyari byoroshye, ariko icyo nsaba nzakivuga ejo nyuma y’umukino. Mfite ubutumwa nzabagezaho, ubu ndi gutekereza ku mukino w’ejo."

"Aho tugeze ni habi, dukeneye imbaraga nyinshi, Imana idufashije tukaguma mu cya mbere, tuzakosora byinshi, dufite akazi ejo ni nka finale yacu."

JPEG - 78.8 kb
Lomami asanga byose bigishoboka kuri Kiyovu

Uyu mwaka w’imikino ntiwahiriye rutahizamu Lomami André wagiye ubanzwa cyane ku ntebe y’abasimbura n’umutoza Kanamugire Aloys, aho yanapfushije umugore we mu Ugushyingo 2016.

Mu mwaka ushize w’imikino, uyu mukinnyi akaba yari yatsindiye Kiyovu ibitego 21, ibi birimo 14 muri shampiyona ya 2015/16.

JPEG - 31.9 kb
Lomami watsinze ibitego byinshi mu 2006 (13) saison ishize yari yatsinze 14

Uyu wanyuze mu makipe atandukanye arimo Police FC, APR FC, Atraco na FK Škendija, akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Izindi nkuru

Dudu Kuya 15-06-2017 saa 08:38'

Ahaaa pole kuri coacher Kanamugire Aloys abaganga bamwegere ashobora kugira crise yumvise team ye imanutse, ikindi iyi matche police irasabwa kuba ihari ku bwinshi kuko abafana ba kiyovu bashobora kutishimira ibivuye muri uyu mukino nyuma hakaba haba ibintu bibi abareyons babishima hejuru.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!