RUHAGOYACU.com

Nahimana Shassir agarutse muri 11 babanzamo ku ruhande rwa Rayon Sports ikina na Sunrise FC

Mu mukino usoza iy’ibirarane bitatu ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina, ugiye kubahuza n’ikipe ya Sunrise FC kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma yongeye kugirira icyizere Nahimana Shassir wari umaze imikino ibiri adakina.

Rayon Sports igiye kwakira Sunrise FC mu kirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona, aho gutsinda uyu mukino biyihesha gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 52, ni ukuvuga ko iraza kuba irusha APR FC ya kabiri amanota 11 yose.

Masudi Djuma utoza Rayon Sports yahisemo kuruhutsa umunyezamu wa mbere akaba na kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame, anakinisha kandi uburyo bushya amaze iminsi akina bwo gukoresha ba myugariro batatu mu gihe Nahimana Shassir waherukaga kubanza mu kibuga bakina na Onze Createurs muri Mali, aza kubanza mu kibuga hamwe na Moussa Camara.

11 bagiye kubanzamo ku ruhande rwa Rayon Sports (15:30)

Umuzamu: Mutuyimana Evariste

Ba myugariro: Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry

Hagati: Muhire Kevin, Niyonzima Olivier ’Seif’, Kwizera Pierrot, Nshuti Savio, na Manishimwe Djabel.

Ba rutahizamu: Moussa Camara na Nahimana Shassir.

Abasimbura : Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Munezero Fiston, Irambona Eric, Rwigema Yves, Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha na Lomami Franck.

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga y’u Rwanda: 5000 (VIP), 3000 na 2000 ahasigaye hose.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kagabo kagabo2012@gmail.com

    Kuya 29-03-2017 saa 21:17'

    Aimable; urashaka kuvuga ko umurozi ari inde koko? jya ubanze wige neza kubyo ushaka kuvuga, ntamurozi rayon sport igira. Nizere ko wabicengeye neza

  2. Bwiza

    Kuya 29-03-2017 saa 15:58'

    Bonne chance kuri Gikundiro!

  3. DAMASCENE

    Kuya 29-03-2017 saa 15:04'

    UBUTAHA NAHIMANA NA KONE BAZABASHIRIREMO RIMWE IKINDI MWUMVISE KO PATRIC MURUBUGA RWIMIKINO YADUTEZE IYO KIPE TUYIKUBITE NDABIZI KO PATRIC AFANA APRFC AMAGAMBO YAVUZE ADUTEGA BAGAHUNGA NA BARUTAHIZAMU BABA NYA NIGERIA AZE KU KIBUGA UWO MUPIRA AWOGEZE NSHUTI ZAVIO TURAMUSHIGIKIYE NDETSE NA PIERROT TUZI KO AHARI NABANDI BAKINYI BOSE TUBAZIHO UBUHANGA

  4. aimable

    Kuya 29-03-2017 saa 13:30'

    wamurozi aragarutse? ubwo uburozi bwari bwarashize none yazanye ubundi

  5. niyom damour

    Kuya 29-03-2017 saa 13:22'

    reyo komeza uyobore urutonde rwose warabikoreye

  6. karimun

    Kuya 29-03-2017 saa 12:48'

    shasir na Kone byarikuba byiza kurushaho.

  7. ISHIMWE

    Kuya 29-03-2017 saa 12:41'

    RAYON IRABIKORA SHASSIR AKENEYE KONGERA IBITEGO BYE KABISA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru