RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Nanjye sinzi aho biri gupfira-Mulisa nyuma yo kunganya na Musanze
Print Comments: 29 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Jimmy Mulisa utoza ikipe ya APR FC, aratangaza ko atazi aho ibintu biri gupfira, ngo ikipe ye ibe yabasha kubona intsinzi, nyuma yo gutakaza amanota 2, imbere ya Musanze FC.

Uyu mukino wagiye kuba umutoza Jimmy ari ku gitutu cyo kubona amanota 3, dore ko bamwe mu bafana b’iyi kipe baherutse gusabira uyu mutoza kwirukanwa, amaze gutsindwa na Gicumbi ku wa gatatu w’iki cyumweru.

" Sinzi ahantu ibintu biri gupfira, turatakaza imipira myinshi, kandi navuga ko tutari gukina nk’ikipe," Mulisa Jimmy aganira na AZAM TV, nyuma yo kunganya na Musanze igitego 1-1.

Ni umukino APR FC yari ikeneyemo amanota cyane, ngo irebe ko yabasha kuba iciye kuri Rayon Sports ku rutonde rw’agateganyo, ariko ntibyayihiriye.

Igitego cya Patrick Sibomana cyabonetse mu gice cya 2 ku munta wa 80, nyuma yo kumara iminota myinshi botsa igitutu bigaragara izamu rya Olivier wa Musanze.

Iki gitego cyazaga kishyura icyo rutahizamu Wai Yeka yari yatsinze mu gice cya mbere cy’umukino kuri penaliti, umusifuzi Nsoro ahamije Imanishimwe Emmanuel, gukora umupira mu rubuga rw’amahina.

" Ntabwo twatangiye neza uyu mukino, wabonaga ko ibyo abakinnyi bakoraga byangaga, sinzi icyo bari babaye, akaba ari nayo mpanvu nagerageje gukora impinduka kare, kandi mwabonye ko mu gice cya kabiri, twakinnye neza."

Ku ruhande rw’umutoza Sosthene Habimana avuga ko kudatsindwa na APR FC mu mikino 2, ari akazi keza ku ikipe atoza, ariko ababajwe n’aya manota batakaje.

" Dutsinzwe igitego mu minota 10 ya nyuma, ntabwo binshimishije, kuko habayeho uburangare, umuzamu yari yamaze gukora akazi ke, habura undi umufasha," Sosthene Habimana, utoza Musanze aganira na AZAM TV.

" Abasore bari bakoze ibisabwa, ariko bibaho ko umuntu yakora ikosa nka ririya, bikamuviramo gutakaza amanota. Kudatsindwa na APR FC mu mikino 2, ni akazi gakomeye."

APR FC ubaye umukino wa 3 idatsinze mu mikino 4 imaze gukina mu mikino iheruka muri shampiyona, aho yatsinzwe umukino umwe, inganya imikino 2, itsinda Mukura VS.

Gusa ni icyumweru kitari cyoroshye kuri iyi kipe, ikinnye imikino 4, mu gihe cy’iminsi 9 ishize.

Ku rundi ruhande ikipe ya Musanze FC imaze imikino 7 idatsindwa muri shampiyona, igihe kirekire imaze kuva iyi shampiyona itangiye.

Mu mikino 7 iheruka aba basore ba Sosthene batsinze imikino 4, banganya imikino 3.

APR FC igumye ku mwanya wa 2 n’amanota 39, irarushwa na Rayon Sports ya mbere inota 1. Musanze FC igumye ku mwanya wa 6 n’amanota 29, ikaba irushwa na Bugesera ya 5 amanota 2.

Umukino ukurikiraho, APR FC irasura Kirehe ku wa 6 w’icyumweru gitaha, Musanze FC izakire Kiyovu Sports i Musanze ku cyumweru.

Aloys Kuya 8-03-2017 saa 13:43'

Ku banyamakuru ba Ruhagoyacu.com ndabadhimira uburyo mutugezaho amakuru y’imikino. Birumvikana ntawe uneza Rubanda kandi impaka z’abafana zizahoraho. Icyo ngirango mbisabire rero nagirango mujye mushyiraho utu video twa biriya bitego na biriya byemezo by’abasifuzi bikurura impaka abantu babibone ku nkuru muba mwatugejejeho zijyanye nabyo. Kuko hari ubwo abantu dupfa kwivugira dukurikije amarangamutima, ariko ka video gahari byafasha benshi. Tubifurije ibyiza, kugira intego no kudacika intege.

ikhu Kuya 8-03-2017 saa 08:17'

Aliko se ko dufite politique mbi yo gukinisha abanyamahanga batarenze batatu, bisobanuye ko ukinnye udakinnyi umwanya uhozeho arawufite noneho muri muteteri ho niyo uri umunyamahanga ibyangombwa birakwizanira ukaba umunyarwanda bivuze ko uhita uba nk’abandi, ubndi ferwafa igatangira kugenda igukingira ikibaba, inyuze kuri ba arbitre ugatsinda ibitego by’intoki kakahava, abantu ukbaca imirundi mu rubuga rw’amahina uhagarikiwe, warangiza ngo amakipe warayamaze, kandi wagera hanze wabura twa dukingirizo, bagahita bagusubiza mu rugo nta mutaru urarenga, ngiyo foot yacu ihagarariwe na na nzamwiba vincent de goal, ubundi muteteri wayo agahora ku isonga mu gutwara ibikombe bya hano mu Rwanda.

samed Kuya 6-03-2017 saa 09:41'

ariko aba reyo baransetsa mwakurikiranye ibyanyu mukatureka niba mukoresha amarozi the mwadushyize hasi . ngarutse kuri Apr yange nkunda ndambiwe izo enterveuw NGO sinzaho biri gupfira ,ngo nabigira nte? akabije kuturwaza

J. nde Dieu Kuya 6-03-2017 saa 01:00'

Niyihangane bibaho kbs

Melchior Kuya 5-03-2017 saa 13:02'

uko mbibona equipe yacu ikina jeux defensif kdi umupira wubu nukwataka ugatsinda byinshi kuko ntiwatsinda utataka

emmenuel Kuya 5-03-2017 saa 09:50'

abagasenyimwe mujye mwituriza imikino yo murwanda ukwikinywa tukuziranyeho rero imikino 4 muminsi 9 Apr ikinnye nubutwari ari umutoza ntako atagize arabakinnyi ntako batagize rero mureke nikipe iruhuke kuyirusha ayamanota subwambere mwaba mubukoze kd igikombe mukakibura

emmenuel Kuya 5-03-2017 saa 09:49'

abagasenyimwe mujye mwituriza imikino yo murwanda ukwikinywa tukuziranyeho rero imikino 4 muminsi 9 Apr ikinnye nubutwari ari umutoza ntako atagize arabakinnyi ntako batagize rero mureke nikipe iruhuke kuyirusha ayamanota subwambere mwaba mubukoze kd igikombe mukakibura

titi Kuya 5-03-2017 saa 05:43'

ahaaaaa,aba rayon nabanyamunwa bareke bibabayeho bavugango ferwafa irabanga ngo apr yabigizemo uruhare,twe ntamatiku tugira tugomba gupfa kigabo nitutanagitwara tuzatwara igitaha ariko tutazamiye kerere

Bwiza Kuya 5-03-2017 saa 00:45'

APR akazi yarakarangije gutsinda Rayon bivuze final!!

Murenzi Kuya 4-03-2017 saa 05:14'

Ahubwo jimmy yarikuza arumukinyi nawe tukajya tumwatakisha apana gutoza en plus equipe nka APR!!!! Birababaje vraiment

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)