RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:53'  -  Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:04'  -  Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC
Ntabwo igikombe turagitwara 100%, buri mwaka Rayon Sports iza ihabwa amahirwe...- Maso
Print Comments: 9 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nshimiyimana Maurice ’Maso’, umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko hakiri kare ku kuba yakwemeza ko ikipe ya Rayon Sports izegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Ubwo yari amaze gutoza umukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC kuri uyu wa Gatatu, Maso abajijwe n’itangazamakuru ku mahirwe Rayon Sports ifite yo gutwara shampiyona y’uyu mwaka dore ko amakipe bahanganye akomeje gutakaza amanota umunsi ku munsi, uyu mutoza yavuze ko atabyemeza kandi nanone buri gihe Rayon Sports iba iri mu makipe ashaka igikombe ndetse inahabwa amahirwe.

“Igikombe turacyagihatanira, ubu ni isiganwa, urugamba ruracyakomeje. Ntabwo navuga uyu mwanya ngo ikipe zaratakaje, izo bahura nazo ntawe dushobora guhura nazo. Ikintu cya mbere ni ugushyira ingufu ku mukino ukurikira.”

“Kuba navuga ko igikombe twamaze kugitwara 100%, ntabwo nabyemeza icyo nzi cyo Rayon Sports ni ikipe iza buri mwaka ihabwa amahirwe cyangwa se gushaka igikombe, ibyo ngibyo hari n’izindi kipe zigishaka, ariko aya masaha nakubwira y’uko amahirwe 100% yo kugitwara njyewe ntabwo nabyemeza.”- Nshimiyimana Maurice, umutoza wungirije muri Rayon Sports.

Rayon Sports irahabwa amahirwe yo gutwara shampiyona uyu mwakaRayon Sports irahabwa amahirwe yo gutwara shampiyona uyu mwaka

Mu gihe bagifite imikino ibiri y’ibirarane bazahuramo n’ikipe ya AS Kigali na Sunrise FC, Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 46, amanota atanu imbere ya APR FC ya kabiri mu gihe Police FC na AS Kigali zifite amanota 40 mu mikino 21.

Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu maka w’imikino 2012/13, igikombe batwaye nyuma y’imyaka igera hafi ku 8, ubwo batwaraga icya 2004.

didace byiringiro Kuya 24-03-2017 saa 18:50'

OYEEE RAYON TUZATSINDA EJO 3- 1 AS KIGALI ,RAYON 3 AS KIGALI 1. AMEN

rulove Kuya 23-03-2017 saa 16:06'

Maso afite kwizera gucye kbs! Ubu arabona hasigaye iki ngo R.S. itware igikombe?

Musesenguzi Kuya 23-03-2017 saa 15:03'

Kalisa,
Kubeshya ni bibi. Ntuzabarye kuza kuko dukunda ikipe yacu Rayon ariko ukuri ni uko AS Kigali ariyo izakira Rayon Sports.
Eric arabizi ko ari Rayon 2_1 AS Kigali. Dore Rayon uhise igira 49 n’ imikino y’indi ibiri itarakina.

victor Kuya 23-03-2017 saa 13:23'

wapi ni Ac Kigali Izakira nonese ntimuziko muri aller aritwe twakiriye police, duhita tujya kwa espoir tugarutse twakira Ac Kigali Ubu rero niyo izatwakira plz don’t confuse!

jean de la criox Kuya 23-03-2017 saa 13:08'

rayon niyo izakira kukazi gakomeye bugesera yahaye aba royan bahakura amanota atatu kuburyo butoroshye mwiteguye mute? ikipe ishaka umwanya wakabiri nizereko atatu arayacu ikipe y’Imana nkumuryango nugari wa rayon sport

ntamasaziro Kuya 23-03-2017 saa 13:06'

REYOSPOR IZAKIRA AS-KIGALI

kalisa Kuya 23-03-2017 saa 10:39'

Rayon sport niyo izakira A S Kigali wangu, muzaze ku bwinshi

Bwiza Kuya 23-03-2017 saa 10:21'

Courage kuri Gikundiro yacu.

mussa karim Kuya 23-03-2017 saa 09:24'

Nabazaga akabazo mumpera ziki cyumweru Rayon na AS Kigali niyihe izakira ? Uwaba abizi yatubwira


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)