RUHAGOYACU.com

Pepiniere ntiyiteguye kumanuka mu cyiciro cya kabiri- Muhoza

Nyuma yo gutsindwa na Police FC 4-1, umutoza Muhoza Jean Paul utoza Pepiniere yabwiye itangazamakuru ko agitsimbaraye ku cyemezo cyo kutamanuka mu cyiciro cya 2 dore ko hasigaye imikino igera kuri irindwi ya shampiyona.

Umutoza w’ikipe ya Pepiniere ibarizwa ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League n’amanota 12 mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko mu gihe hagisigaye imikino irindwi ya shampiyona ataratakaza icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere.

“Sinzi ikintu bita kumanuka, kumanuka njyewe navuze ko nzarekura umugozi wo kumanuka cyangwa wo kuguma mu cyiciro cya mbere ku mukino wa nyuma uzampuza na Gicumbi. Kugeza kuri uyu munota mfite imikino irindwi imbere kandi nshobora no kuyitsinda yose ntago Jean Paul wa Pepiniere yari yamanuka mu cyiciro cya kabiri.”

Muhoza Jean Paul utoza Pepiniere FCMuhoza Jean Paul utoza Pepiniere FC

Jean Paul yakomeje anasobanura impamvu yamuteye gutsindwa ibitego bine n’ikipe ya Police FC , aho yemeza ko gutsindwa akayabo k’ibitego byanamutunguye.


“ Nibyo koko urakoze kubivuga neza nanjye byantunguye ikipe ya Police FC iranyagiye, gusa ikintu cya mbere abasore banjye bagizemo ikibazo gatoya mu kwitegura ibyo nababwiye bageragaeje kubiteshukaho bituma Police FC nk’ikipe nkuru ibyaza umusaruro amahirwe make yagiye ibona. Mu by’ukuri hari byinshi rero nabonye bitagenze neza ngiye gukosora mu rugo iwanjye”
- Muhoza Jean Paul umutoza w’ikipe ya Pepiniere mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutsindwa na Police FC 4-1.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru