RUHAGOYACU.com

Police FC itacirwaga akari urutega yatsinze Musanze FC ihita yicara ku ntebe y’icyubahiro

Police FC yacirwaga akari urutega bamwe bavuga ko ari yo iciriritse mu makipe y’ibigugu mu Rwanda, ubu ni yo iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0 ku munsi wa kane wa Azam Rwanda Premier League.

Wari umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi kurusha ubuhanga ubwo ari bwo bwose kuri buri mukinnyi, bitewe ahanini n’uko mbere y’umukino haguye imvura nkeya ariko igatosa ikibuga, cyatumaga kinyerera bya hato na hato.

Police FC ni yo yabonye uburyo bwinshi imbere y'izamu rya Musanze FC mu gice cya mberePolice FC ni yo yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Musanze FC mu gice cya mbere

Icyakora nticyabaye kibiri kuri Police FC yatangiye isa n’ihuzagurika, dore ko yokejwe igitutu igice cya mbere cyose, ikajya inyuzamo igasatira ariko iminota yose uko ari 45 igize igice cya mbere kirinda kirangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Musanze FC isatira cyane izamu rya Police FC, dore ko yari yamaze kubona ko umunyezamu Nzarora Marcel yasaga n’ufite igihunga cyatumaga akora udukosa twa hato na hato.

Umutoza Sosthene Habimana wa Musanze FC yatangiye gushakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura, ahita akuramo Harerimana Obed yinjiza Lomami Frank ngo arebe ko yabona igitego. Icyakora ntibyamuhiriye, kuko bidatinze ahubwo, Biramahire Christophe yahise yinjiza igitego ku mupira yatereye nko muri metero 25 uturutse ku izamu rya Ndayisaba wa Musanze FC.

Musanze yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura igitego ariko biba iby’ubusa kugeza ku munota wa nyuma.

Musanze FC ikomeje ku mwanya wayo n'amanota 3 kuri 12Musanze FC ikomeje ku mwanya wayo n’amanota 3 kuri 12

Police FC ishobora kurangiza uyu mwaka ikiyoboye urutonde rwa shampiyona Amavubi aramutse atsinze EthiopiaPolice FC ishobora kurangiza uyu mwaka ikiyoboye urutonde rwa shampiyona Amavubi aramutse atsinze Ethiopia

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Musanze FC: Ndayisaba Olivier (22), Habyarimana Eugene (2), Hakizimana Francois (3), Majyambere Alype (15), Mwiseneza Daniel (4), Munyakazi Yousufu (9), Harerimana Obed (12)/Lomami Frank (19) 45’, Niyonkuru Ramadhan (8)/Babou Iddi (16), Barirengako Frank (6), Wayi Yeka (10) (C) Hakizimana Imurora Japhet (7)/Nduwayezu Jean Paul (11).

Police FC: Nzarora Marcel (18), Ishimwe Zappy (22), Muvandimwe Jean Marie Vianney (12), Habimana Hussein (20), Twagizimana Fabrice (6) (C), Ngendahimana Eric (24), Mwizerwa Amini (15), Nzabanita David (16), Mico Justin (8)/ Niyonzima Jean Paul (7), Ndayishimiye Antoine Dominique (14), Biramahire Abedy Christophe (23).

Uko urutonde rwa shampiyona ruteye nyuma y’umunsi wa 4:
Uko amakipe akurikirana nyuma y'umunsi wa kane wa shampiyonaUko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa kane wa shampiyona

Police FC yaje ishaka amanota atatu agomba kuyicaza ku mwanya wa mberePolice FC yaje ishaka amanota atatu agomba kuyicaza ku mwanya wa mbere
Musanze FC yari yagerageje kwihagararaho arik biba iby'ubusaMusanze FC yari yagerageje kwihagararaho arik biba iby’ubusa
Ishimwe Zappy mu ruhande rw'iburyo yari ameze nezaIshimwe Zappy mu ruhande rw’iburyo yari ameze neza

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sebuhinja jmv

    Kuya 30-10-2017 saa 06:29'

    ikigo cy’igihugu cy’umuco n’ururimi kiracyafite akazi, ariko amagambo y’inshoberamahanga yarakwiriye gukoreshwa n’abayazi. umutwe w’iyi nkuru wari kwandikwa gutya" Police FC itacirwaga akari urutega yatsinze musanze Musanze FC ihita yicara ku ntebe y’icyubahiro".


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru