RUHAGOYACU.com

Police FC yagaruye Kapiteni wayo ku mukino uyihuza na APR FC-11 Babanzamo

Imyaka 5 irashize ikipe ya Police FC idatsinda APR FC mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, agahigo kabi, aba basore ba Seninga Innocent bashaka guhagarika kuri iki cyumweru.

Ni umukino wa shampiyona ukomeye cyane uri buze guhuza ikipe y’aba Police n’ikipe uy’ingabo z’igihugu kuri Sitade yo ku Kicukiro ku i saa 15H30.

Inshuro ya nyuma Police FC yatsinze APR FC muri shampiyona hari muri Gashyantare 2012, ubwo ibitego 2 bya Laudit Mavugo n’igitego cya Meddie Kagere byahaye amanota 3 ikipe ya Police, APR FC ikaba yari yatsindiwe na Karekezi Olivier hamwe na Kabange Twite.

JPEG - 77 kb
Fabrice yari amaze iminsi yaravunitse
JPEG - 242.4 kb
Twagizimana ni we mukinnyi wenyine wa Police FC usigaye mu babashije gutsinda APR muri 2012

Kuva icyo gihe impinduka zabaye ni nyinshi, nka APR FC mu bakinnyi yari ifite icyo gihe uwo isigaranye ni Ngabo Albert kapiteni wayo. Police FC nayo mu bakinnyi ifite barabanza mu kibuga, Twagizimana Fabrice wenyine wari muri Police muri uriya mwaka.

Police FC ivuga ko uyu mukino ishaka kuwutsinda, ikaba nta kibazo kidasanzwe ifite cy’invune, ndetse na kapiteni wayo Twagizimana Fabrice wari waravunitse, uyu mukino araza kubanza mu kibuga.

Seninga yahagaritse abasore be mu kibuga, akoresheje uburyo bw’abakinnyi 4 inyuma, 3 hagati na 3 bataha izamu.

JPEG - 267.3 kb
Muvandimwe yatsinze igitego cyiza cya coup franc mu mukino ubanza

Ni umukino uvuze kinini ku rugamba rwo guhanganira umwanya wa 2. APR FC niramuka itsinze Police iraba iteye intambwe ikomeye yo kwizera umwanya wa 2, kuko irahita ibarusha amanota 6, ikomeze no kotsa igitutu Rayon Sports ya mbere.

Police FC nitsinda irahita ifata umwanya wa 2, inganya amanota na APR FC.

Umukino ubanza muri shampiyona, Police FC ikaba yaranganyije na APR FC ibitego 2-2.

Abakinnyi 11 babanzamo ku ruhande rwa Police FC:

JPEG - 269.4 kb
Abakinnyi 11 barabanza mu kibuga

Umuzamu: Nzarora Marcel

Abakina inyuma: Mpozembizi Mouhamed, Twagizimana Fabrice, Habimana Hussein, JMV Muvandimwe.

Abakina hagati: Nizeyimana Mirafa, Mushimiyimana Mohamed, Ngendahimana Eric.

Abataha izamu: Imurora Japhet, Dany Usengimana na Mico Justin.

Abasimbura: Bwanakweli Emmanuel, Umwungeli Patrick, Ndayishimiye Celestin, Uwihoreye Jean Paul, Mwizerwa Amini, BIramahire Christophe, Ngomirakiza Hegman.

JPEG - 288.5 kb
Police FC yabanje mu kibuga mu mikino ibanza, yahindutsemo umukinnyi 1 gusa

APR FC ifite amanota 50, irarusha Police FC ya 2 amanota 3 kimwe na AS Kigali.

Izindi nkuru

JAMES.MATUNGURU Kuya 30-04-2017 saa 15:56'

PORIC.IRASTINDABIBIRI.NAHO IGIKONA.MUKIREKEGIPFE.URWOCYAGAPFUYE

Theoneste Kuya 30-04-2017 saa 14:23'

Mukeba itonde amarira yawe yahembere kuko ugiye kurira kuruta mbere ndavuga Rayon itamenya urwego rwayo ko yakina 2 division muri Nigeria pore sana

NZOGI Kuya 30-04-2017 saa 14:21'

NITWA:NZOGI NTUYE GIKONKO MU RUGARAMA ABO BATARAMO BAREKE GUPFA UBUSA KUKO NTAHO NABONYE IBIBINDI BIBIRI BITONGANIRAKUJYA KU MUREKO KANDI BYOSE ARIHOBIGANA MURAKOZE SUHUZA ABAFANA BA RAYON SPORTS

GRATIEN Kuya 30-04-2017 saa 14:14'

APR FC ; 1 0

ellie Kuya 30-04-2017 saa 12:49'

Abareyooooooooooooooooooooooooooooo police ilabikoze

Musesenguzi Kuya 30-04-2017 saa 12:10'

Police 2_1APR


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!