RUHAGOYACU.com

Police FC yahaye Pepiniere impamba ihagije, Danny Usengimana atsinda igitego cya 15

Umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League waberaga ku kibuga cya Kicukiro warangiye Police FC itsinze Pepiniere 4-1, Police FC ikomeza urugendo rwo guhatanira umwanya wa kabiri dore ko igikombe isa n’iya gikuyeho amaso.

Igice cya mbere cyarangiye Police yarushije Pepiniere umukino mwiza mu kibuga ifite ibitego bibiri ku busa bwa Pepiniere byatsinzwe na Mico Justin watsinze igitego cya mbere ku munota wa 10, mu gihe Usengimana Dann yaboneye Police FC igitego cya kabiri mbere y’uko amakipe yombi ajya mu kiruhuko, icya 15 uyu mukinnyi atsinze muri shampiyona y’uyu mwaka.

Ubusatirizi bwa Pepiniere bwari buyobowe na Ishimwe na mugenzi we Michel bwakomeje kugenda butakaza imipira myinshi yari yabazwe mu gihe Danny Usengimana na Mico Justin batsindiye Police ibitego bibiri byabonetse mu gice cyambere bakomeje kugenda bazonga ubwugarizi bwa Pepiniere ku buryo bugaragara.

Nyuma y’iminota itanu yonyine igice cya kabiri gitangiye Biramahire Christophe yongeye kureba mu izamu rya Pepiniere ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe ku ruhunde rwa Police usanga Christophe ahagaze neza aboneza mu rushundura, igitego cya gatatu cy’ikipe ya Police kiba kiranyoye Police ikomeza kuyobora umukino.

Police yakomeje kotsa igitutu Pepiniere ari nako umutoza Seninga yaje gukora impinduka umuntu yanavuga ko zabyaye umusaruro havamo Mpozembizi Mohamed yinjiza Muzerwa Amin waje no gutsinda igitego baracyanga mbere y’uko Songa Isaie na we winjiyemo asimbura yatsinze igitego cy’agashinguracumu ku ruhande rwa Police FC.

Umukino ubura iminota ibiri ngo urangire Mugisha Gilbert yaje kubonera Pepiniere FC igitego cy’impozamarira nyuma y’uburyo bwinshi ubusatirizi bwa pepiniere bwakomeje kugenda buhusha imbere y’izamu rya Police FC, muri rusange ikipe ya Police irangiza umukino ku ntsinzi ikomeye 4-1, ikomeza kotsa igitutu APR FC iyiri imbere ku mwanya wa kabiri.

11 babanjemo ku ruhande rwa Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe JMV, Umwungeri Patrick, Habimana Hussein, Ngendahimana Eric, Imurora Japhet, Nizeyimana Mirafa, Mico Justin, Biramahire Christophe na Usengimana Dany.

11 babanjemo ku ruhande rwa Pepiniere Fc: Nsabimana Jean de Dieu, Mitima Isaac, Kagabo Obed, Hakizimana Abdoul Karim, Hitimana Omar, Nahimana Abdoul, Mugisha Gilbert, Habamahoro Vincent, Nduwimana Michel, Rubega Joseph, Ishimwe Kevin.

Umunsi wa 23 wa shampiyona

  • Sunrise FC 0-1 APR FC
  • Amagaju FC 0-1 Bugesera FC
  • Musanze FC 1-1 AS Kigali
  • Police FC 4-1 Pepiniere FC

Ku Cyumweru:

  • SC Kiyovu vs Etincelles Fc (Mumena, 15.30)
  • Mukura VS vs Marines Fc (Huye, 15:30)
  • Gicumbi Fc vs Rayon Sports (Warasubitswe)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru