RUHAGOYACU.com

Police FC yatsinze Amagaju, irara ku mwanya wa 3- Amafoto

Police FC itsinze Amagaju FC ibitego 2-0 bya Mico Justin mu mukino w’ikirarane cya shampiyona, biyifasha kurara ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona.

Muri uyu mukino wabereye ku Kicukiro, Mico Justin yafunguye amazamu ku ruhande rwa Police FC mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka ku munota wa 44, ndetse atsinda n’igitego cya kabiri nyuma y’iminota ine gusa bavuye kuruhuka mbere y’uko asimburwa na Songa Isaie ku munota wa 71 w’umukino.

Mico Justin yigaragaje muri uyu mukinoMico Justin yigaragaje muri uyu mukino

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Mico JustinAbakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Mico Justin

Amagaju yatangiye igice cya kabairi ashaka kwihagararaho ngo yishyure igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere ariko uburyo bwose yabonaga imbere y’izamu bwarangiraga ntacyo butanze kuko hagaragayemo kutumvikana kuruhande rw’ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Chabalala.

Tchabalala w'Amagaju akomeje kugorwa no kudatsnda amakipe makuruTchabalala w’Amagaju akomeje kugorwa no kudatsnda amakipe makuru


Gutakaza imipira bya hato na hato byahaye amahirwe Police FC yari hasimo gukinisha Mico Justin ku busatirizi bwayo, waje no gutsinda igitego cya kabiri k’uburangare bwa ba myugariro b’Amagaju bari bahagaze nabi maze Mico Justin abatsinda igitego cyiza cya kabiri ku ruhande rwa Police FC.

Seninga Innocent wabonye intsinzi hakiri kare yahisemo gusimbuza bamwe mu bakinnyi be barimo Mico Justin watsinze ibitego byombi byabonetse muri uyu mukino yinjizamo Isaie Songa binamufasha gukomeza kuyobora umukino kugeza urangiye ikipe ye itinjijwe igitego.

Umukino urangiye abatoza bombi baganiriye n’itangazamukuru yaba Seninga Innocent wa Police FC na mugenzi we w’Amagaju Pablo Nduwimana maze batubwira uko umukino bawubonye .

"Bibaho amakosa abaho wabonye ko abakinnyi banjye binyuma bakoze amakosa ariko wabonye ko maze kubikora ikipe yaciye ituza, abasifuzi nabo ni abantu ntago ari Iamana bashobora gukora amakosa niba bakoze amakosa bazabibona, kandi imikino ikurikiraho ngira ngo bazikosora"- Pablo Nduwimana, umutoza w’ikipe ya y’Amagaju FC

"Intsinzi tuyakiriye neza cyane ko ari nayo match ya mbere dutsinze muri iyi mikino yo kwishyura kuva yatangira, turishimye ko dusubiye ku mwanya wacu wa gatatu binaduha amahirwe yo kugaruka mu mwanya mwiza wo gukomeza guhatanira igikombe cya Shampiyona"- Innocent Seninga, umutoza w’ikipe ya Police FC.

Police FC ikaba iraye ku mwanya wa gatatu n’amanota 35, amanota abiri inyuma ya Rayon Sports ya kabiri, n’amanota 3 inyuma ya APR FC ya mbere.

Foto: Axel HORAHO

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mgm

    Kuya 1-03-2017 saa 02:12'

    Diks, ibyo Mak yasomye waba ubizi ko ureba yagutanze gusoma? Iyi site ifite umwihariko wo kwerekwa amakosa ikayakosora ariko ntikome ntinashime ugasanga wowe werekanye amakosa usigaye uhabwa urw’ amenyo!

  2. Dicks

    Kuya 28-02-2017 saa 11:06'

    Mak amanota 25 uyabonye he? Soma neza please

  3. Mak

    Kuya 28-02-2017 saa 09:58'

    Amanota Ni 35 Ntago Ari 25. Plz Kosora Iyo Nkuru.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru