RUHAGOYACU.com

Police FC yatsinzwe na Sunrise FC yahawe amakarita abiri y’umutuku

Police FC yatsinzwe na Sunrise FC yahawe amakarita abiri y’umutuku mu mukino washoboraga gutuma ikipe y’abashinzwe umutekano ihita yisubiza umwanya wa mbere nyuma y’aho APR FC inaniwe kuwufata mu mukino yanganyijemo n’AMagaju FC 0-0, ibi na byo bikaba byarabaye nyuma y’aho Rayon Sports inaniwe kwikura imbere ya Etincelles FC, ikahatsindirwa igitego 1-0.

Wari umukino w’umunsi wa 10 wa Azam Rwanda Premier League Police FC yari yakiriyemo Sunrise FC ku Kicukiro, uyu mukino ukaba waranzwe n’urwego ruciriritse ku bakinnyi b’amakipe yombi, uretse ko Sunrise FC yakunze kunyuzamo igatungurana, ku buryo bamwe batanahwemye kuvuga ko irimo kurusha Police FC.

Nsengiyumva Moustapha yinjiye mu kibuga ku munota wa 43 w'igice cya mbereNsengiyumva Moustapha yinjiye mu kibuga ku munota wa 43 w’igice cya mbere

Igice cya mbere nta byinshi byagaragayemo kuko umukino wakinirwaga ahanini mu kibuga hagati, ari na yo mpamvu nta n’igitego cyigeze kibonekamo, dore ko cyuarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri Sunrise FC yaje isa n’inyotewe intsinzi cyane kurusha Police FC, byatumye inabona igitego cya mbere ku munota wa 63 gitsinzwe na Niyibizi Vedaste.

Police FC yagerageje gushakisha uburyo yakwishyura ariko ntibyayihira, kugeza ubwo Niyibizi Vedaste yongeraga kuzamukana umupira mu ruhande rw’iburyo, asunikira Orotomal Alexis ariko ateye umupira mu izamu, Ndayishimiye Celestin arawugarura, maze ufatwa na Munezero Fiston wananiwe gukiza izamu maze Orotomal Alexis awusunikira mu rushundura.

Nyuma y’umunota umwe gusa Biramahire Abedy yaje kubonera Police FC impozamarira yari no gutuma iyi kipe yishyura ariko biranga biba iby’ubusa.

Ibintu byarushijeho kubera Sunrise FC bibi ubwo umukino wasatiraga umusozo, myugariro Mushimiyimana Regis yerekwa ikarita y’umuhondo azira gutinza umukino, bimuviramo guhita yerekwa ikarita y’umutuku, yanabaye imbarutso y’indi karita y’umutuku kuri Niyibizi Vedaste watutse umusifuzi, bituma iyi kipe irangiza umukino ari abakinnyi 9 mu kibuga.

Regis yahawe ikarita y'umuhondo ya kabiri ariko umusifuzi abanza kwibagirwa ko yari yamuhaye indi, maze babimwibukije ahita aza atanga ikarita y'umutukuRegis yahawe ikarita y’umuhondo ya kabiri ariko umusifuzi abanza kwibagirwa ko yari yamuhaye indi, maze babimwibukije ahita aza atanga ikarita y’umutuku

Niyibizi Vedaste yashyamiranye n'umusifuzi kubera kudasobanukirwa ikosa ryabayeho ryatumye Regis yerekwa ikarita y'umutukuNiyibizi Vedaste yashyamiranye n’umusifuzi kubera kudasobanukirwa ikosa ryabayeho ryatumye Regis yerekwa ikarita y’umutuku

Mushimiyimana Mohamed ahanganye na Serumogo Ally wa Sunrise FCMushimiyimana Mohamed ahanganye na Serumogo Ally wa Sunrise FC

Biramahire Abedy yagoye cyane ba myugariro ba Sunerise FC n'ubwo Police FC yasaga n'idafite morali iri hejuruBiramahire Abedy yagoye cyane ba myugariro ba Sunerise FC n’ubwo Police FC yasaga n’idafite morali iri hejuru

Uwambazimana Leon bitaga Kawunga na we yagoye cyane abo hagati ba Police FCUwambazimana Leon bitaga Kawunga na we yagoye cyane abo hagati ba Police FC

Niyibizi Vedaste yasohowe mu kibuga na Nsengiyumva Moustapha amushyigashyigaNiyibizi Vedaste yasohowe mu kibuga na Nsengiyumva Moustapha amushyigashyiga

Munezero Fiston ashobora kuzagorwa no gukura mu kibuga Hussein Habimana utakinnye kubera amakarita y'umuhondoMunezero Fiston ashobora kuzagorwa no gukura mu kibuga Hussein Habimana utakinnye kubera amakarita y’umuhondo

Mico Justin na we yagerageje uburyo yabonera Police FC igitego ariko birangaMico Justin na we yagerageje uburyo yabonera Police FC igitego ariko biranga

Amafoto yaranze umukino, mukande hano

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Theo

    Kuya 23-12-2017 saa 12:56'

    Azam rwose ntigaruke degaule akiri kubuyobozi nubwo amakarita atugeze ahabi!! tuzakomeza kwihangana.

  2. Gaga

    Kuya 23-12-2017 saa 12:49'

    Kiyovu byatangiye coacher avuga ngo politike y’abana irinda ijya.......! Seninga nawe rimwe ati batinye umurindi w’abafana ba adversaire ubundi ati kanaka na kanaka ntibakinana ntibamenyeranye noneho byajya kuzamba ati apuuu na ba mukeba duhanganiye igikombe ntibaradusiga cyane! Ubu koko police yazatwara igikombe n’izo ntekerezo za coacher????????

  3. Quatre-Vingt

    Kuya 23-12-2017 saa 04:29'

    leandre we
    mukunda byacitse pe!
    Vuzinduru turakumva tukakwihorera.

  4. leandre

    Kuya 22-12-2017 saa 18:18'

    mudutabarize AZAM igaruke kuko amakarita y umutuku ntasanzwe hari ibibyihishe inyuma kubera kudatinya camera


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru