RUHAGOYACU.com

Police vs Rayon Sports: Rwatubyaye Abdoul mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 16 wa Azam Rwanda Premier League uhuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Police uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, Umotoza Masudi yahisemo kudakinisha abakinnyi be babiri basatira izamu aribo Tidiane Kone na Mousa Camara.

Uyu mukino abenshi bise umukino w’umunsi Masudi Djuma yahisemo kuwukina ntabusatirizi bukomeye aho dusanzwe tuziko akinisha Mussa Camara nk’umukinnyi umwe usatira gusa muri iyi minsi Rayon Sports yazanye undi mukinnyi nawe ukina asatira witwa Tidiane Kone ukomoka mu gihugu cya Mali.

Muri uyu mukino uteganyijwe saa Cyenda nigice (15h:30) uragaragaramo umukinnyi Mugabo Gabriel wahoze akinira ikipe ya Police FC akaza kuyivamo yirukanwe kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi, uyu rero kuri uyu minsi araba yambaye umwenda w’ubururu n’umweru.

Uyu mukino uraza kuba ari uwa mbere kuri myugariro Rwatubyaye Abdoul wari umaze amezi arindwi asinyiye iyi kipe mu gihe kandi na Mugabo Gabriel na Abuba Sibomana bakinira iyi kipe bwa mbere muri shampiyona uyu mwaka.


11 ba Rayon Sports bagiye kubanza mu kibuga:

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mugabo Gabriel, Abouba Sibomana, Mugheni Fabrice , Mugisha Francois Master, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Nahimana Shassir, Nshuti Savio.

Abasimbura : Mutuyimana Evariste, Munezero Fiston, Irambona Eric,Mutsinzi Ange, Muhire Kevin, Nsengiyumva Moustapha,Manishimwe Djabel

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aimable

    Kuya 26-02-2017 saa 22:30'

    mbega defence y’ikiryabatezi mwagaragaye komerezaho sha ujye ureka bigemo natwe duheruka gutsindwa byinshi ari wowe urimo. komeza wirire abo barezi kuko uri ikiryabarezi

  2. -####-

    Kuya 26-02-2017 saa 00:36'

    RAYON SPORT NTIMUKAYIPFOBYE UKO MWIBONEYE KUKO NI EQWIPE IKOMEYE KD CHAMPIONA IRACYARI MBISI NDAHAMYA NTASHIDIKANYAKO TUZATWARA IGIKOMBE WEEK END NZIZA KUBAFANA BA RAYON NAHO APR YO NI MUTEGEREZE CHAMPIONA IRANGIRE

  3. CLAUDE

    Kuya 25-02-2017 saa 11:28'

    Aba rayon mwitubeshya.abataka banyu mwanze kubahemba, uyu munsi banze gukina..ntimukajye aho ngo mutubeshye.

  4. turikumwe

    Kuya 25-02-2017 saa 11:19'

    Bravo Abdul umupira yateye nta n’ubwo nigeze nywumubonana muri APR.Kometeza aho.

  5. Bunyereri

    Kuya 25-02-2017 saa 10:18'

    Rayon oheeee!Mama shimwa wowe watwiremeye ukaduha ikipe itanga ibyishyimo.felicitation kuba rayon bose!

  6. lambert

    Kuya 25-02-2017 saa 09:21'

    aba rayon mwatwiriyeho ngo turanganya n’amagaju gusa mwibagirwa ko nanyina wundi yabyara umuhungu reka umu police abampanire byibura mwatanga agahenge

  7. BKR

    Kuya 25-02-2017 saa 09:11'

    hi RAYON SPORT NI EQUIPE IKOMEYE CANE.KANDI IFITE NUMUTOZA AKOMEYE.

  8. Izabayo Monique Saidathi

    Kuya 25-02-2017 saa 08:30'

    Ntaribi reka dukomeze dusenge Imana irabikora ntaho itagukura numurupfu igerayo
    umutingito wamabyi nturitura wc
    rayon turigusenga

  9. Nene

    Kuya 25-02-2017 saa 08:28'

    ibi ntibyumvikana pe

  10. kavuyo

    Kuya 25-02-2017 saa 07:40'

    rekaturindire ukwiminota 90 irangira, ngendabona reyon sport iribwegukane insinzi!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru