RUHAGOYACU.com

Preview #8: APR FC vs Mukura: Amakuru avugwa mu makipe yombi n’ibyo wamenya mbere y’umukino

Ikipe ya APR FC irakira Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere; Azam Rwanda Premier League, urabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru guhera saa 15:30.

APR FC yanganyije na Police FC 0-0 mu mukino uheruka, naho Mukura Victory Sports yo yari yanganyije na Miroplast i Huye ibitego 2-2.

Amakuru meza ku ikipe y’ingabo z’igihugu ni uko kugeza ubu abakinnyi bayo; Bigirimana Issa utarakinnye umukino wa Police FC kubera ibibazo bwite (byo mu mutwe) afite nk’uko byatangajwe n’umutoza Mulisa ndetse na Omborenga Fitina wasibye umukino uheruka kubera amakarita y’umuhondo bombi bamaze kugaruka.

Omborenga Fitina ntiyagaragaye ku mukino APR FC yanganyijemo na Police kuwa Kabiri 0-0 kubera amakarita atatu y'umuhondoOmborenga Fitina ntiyagaragaye ku mukino APR FC yanganyijemo na Police kuwa Kabiri 0-0 kubera amakarita atatu y’umuhondo
Issa Bigirimana byitezwe ko agaruka mu bakinnyi APR FC ikoresha kuri iki CyumweruIssa Bigirimana byitezwe ko agaruka mu bakinnyi APR FC ikoresha kuri iki Cyumweru
Mulisa yatangaje ko Issa Bigirimana yari ikibazo cyo mu mutwe, bituma asiba umukino wa Police FCMulisa yatangaje ko Issa Bigirimana yari ikibazo cyo mu mutwe, bituma asiba umukino wa Police FC

Abakinnyi barimo Itangishaka Blaise na Imanishimwe Emmanuel bamaze gukira hasigaye guhabwa amahirwe n’umutoza mu gihe Nshuti Innocent na Tuyishimire Eric ’Congolais’ bamaze iminsi mu bizamini bya leta.

Sugira Ernest aracyafite imvune y’igihe kirekire mu gihe Abouba Sibomana yatangiye imyitozo.

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sports y’umurundi Francis Haringingo, inaheruka gukina umukino wa Miroplast ifite abakinnyi 14 gusa; amakuru meza ayivugwamo ni uko iraba yagaruye kapiteni wayo; Zagabe Jean Claude wasibye umukino uheruka kubera amakarita atatu y’umuhondo ndetse na myugariro wo hagati; Nshimirimana David utarakinnye umukino wa Miroplast.

Nshimirimana David araza kuba yagarutse mu bwugarizi bwa Mukura VSNshimirimana David araza kuba yagarutse mu bwugarizi bwa Mukura VS
Kapiteni wa Mukura Zagabe Jean Claude yari afite amakarita atatu ku mukino uherukaKapiteni wa Mukura Zagabe Jean Claude yari afite amakarita atatu ku mukino uheruka
Abatoza ba Mukura VS bafite akazi katoroshye ko gucunga abakinnyi babo bugarijwe n'imvuneAbatoza ba Mukura VS bafite akazi katoroshye ko gucunga abakinnyi babo bugarijwe n’imvune

Kwizera Tresor ’Gafura’ amaze iminsi mu bizamini bya leta mu gihe abafite imvune zindi barimo; umunyezamu Kimanuka Jean Claude uzabagwa urutirigongo, myugariro wo hagati Twagirayezu Fabien uriho isima, Hatungimana Bazil ukina ku ruhande rw’ibumoso, Nshimiyimana Ibrahim uriho isima na Nkomeje Alexis ukina hagati ushobora kumara hanze amezi abiri.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 14 naho Mukura Victory Sports ifite amanota 10 ku mwanya wa gatandatu.

Icyo amateka n’imibare bivuga ku mikino yahuje amakipe yombi

Mu mikino 26 iheruka kuzihuza zombi, Mukura yatsinzemo 5, banganya 3, APR FC itsinda isigaye (18).

Mu iyi mikino 26, intsinzi ya 1-0 yabonetse inshuro 12.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi, muri Gashyantare uyu mwaka, APR FC yawutsinze ku bitego 3-2 i Huye.

Ubwo APR FC iheruka kwakira Mukura VS, yatsinze 3-1 bya Itangishaka Blaise na Maxime Sekamana watsinze bibiri mu gihe Christophe Ndayishimiye yatsindiye iyi kipe yo mu majyepfo kuri penaliti.

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwabaye kuwa 15/4/2010, APR FC ikanyagira Mukura Victory Sports ibitego 4-1.

Mukura Victory Sports yabashije kwinjiza nibura igitego kimwe mu izamu rya APR FC mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi.

Sekamana Maxime yatsinze Mukura ibitego 3 mu mikino 2 iheruka guhuza amakipe yombi Sekamana Maxime yatsinze Mukura ibitego 3 mu mikino 2 iheruka guhuza amakipe yombi

Hakizimana Muhadjiri arahura na Mukura yahozemoHakizimana Muhadjiri arahura na Mukura yahozemo
Muhadjiri yagize ibihe byiza akinira Mukura Victory Sports Muhadjiri yagize ibihe byiza akinira Mukura Victory Sports

Andi makipe arahura gute?

Uretse umukino wa Rayon Sports na Musanze FC utazaba, Kiyovu Sports yari yahuye na Marines kuri uyu wa Gatandatu imvura ituma umukino usubikwa hamaze gukinwa iminota 34.

  • APR Fc vs Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)
  • Miroplast Fc vs Amagaju Fc (Mironko Stadium, 15:30)
  • Bugesera Fc vs Sunrise Fc ( Nyamata,15:30)
  • Kirehe Fc vs Espoir Fc ( Kirehe, 15:30)
  • Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)
  • AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30)

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru