RUHAGOYACU.com

Rayon Sports idafite Seif n’umutoza Masudi mu ihurizo ryo gukura amanota mu Bugesera

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports irerekeza mu Bugesera gukina n’iyi kipe mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona utarabereye igihe, mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mukino wari kuba mu mpera z’icyumweru gishize, ariko Rayon Sports yagombaga guhura na Onze Creauteurs muri 1/16 cya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports irajya gukina uyu mukino uraba saa 15:30 idafite umukinnyi wayo wo hagati, Niyonzima Olivier ’Seif’ ufite amakarita atatu y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino mu gihe abandi bakinnyi bashidikanywagaho barimo Mugheni Fabrice na Moussa Camara bitezweho kugaruka nyuma yo kugaragara mu mukino bakinnye kuwa Gatandatu.

Bugesera FC iraza kwakira Rayon Sports, imaze gutakaza umukino umwe gusa mu mikino 10 imaze kwakirira ku kibuga cyayo. Umukino umwe bawutsinzwemo na AS Kigali igiego 1-0 ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Mu mikino itatu imaze guhuza amakipe yombi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, Bugesera FC ntiratsinda cyangwa ngo yinjize igitego mu izamu rya Rayon Sports ( 0-1 na 0-4 muri shampiyona ya 2015/16, 0-1 mu mukino ubanza uyu mwaka).

Bugesera FC ifite intsinzi imwe kuri Rayon Sports, ubwo yayisezereraga muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro cya 2013,iyitsinze ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Rayon Sports, birayifasha kongera ikinyuranyo cy’amanota, aho yasiga amanota atanu APR FC ya kabiri mu gihe igifite ibindi birarane bibiri, ndetse bikayongerera amahirwe y’igikombe cya shampiyona iheruka muri shampiyona ya 2012/13.

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi ntabwo atoza uyu mukino nyuma yo guhagarikwa umukino umwe ubwo yazamurwaga mu bafana ku mukino wa Marines.

Indi nkuru: Abakinnyi ba Rayon Sports bahuriye mu mukino nyuma yo kudakina na Onze Createurs.

Izindi nkuru

Edo Kuya 22-03-2017 saa 14:55'

Rayon irabikora

Edo Kuya 22-03-2017 saa 14:53'

Rayon irabikora

Pascal Kuya 22-03-2017 saa 13:30'

Rayo sport irabizi ko nakujenjeka ahoooooooo ni hohoho 4G(0-4) connenction nabwo mu bugesera bayiherutse

mugisha Kuya 22-03-2017 saa 13:15'

Uyumusi mashami agiye kwerekana yuko yabonye licance A ariwe wambere gusa uyumusikumakipeyose ntarwitwazo hagati ya Bugesera na Rayon ibimbivuze ntahombogamiye kukosipfana ahubwonkunda sports murakoze

komeye Kuya 22-03-2017 saa 12:10'

Gikundiro yacu iratsinda 2 kuri zero. Rayon oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Ernest Kuya 22-03-2017 saa 12:01'

Gasenyi banguka hano kumbehe sha,ubundi urabimenyeshwa uhageze. Ibugesera urawunywa too.

nsengiyumva egide Kuya 22-03-2017 saa 10:18'

bugesera turayibirundada nayo irabizi

SIBORUREMA MODESTE Kuya 22-03-2017 saa 10:07'

Tugombakwerekana kodushoboye buryasibuno APR FC we ihangane kuko ntakundi byagenda
Igikombe ni cyacu ryose kuko Twarabikweretseeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Bwiza Kuya 22-03-2017 saa 09:34'

Bonne chance Gikundiro yanjye, muratsinda ndabyizeye.

Venuste Niyotwagira Kuya 22-03-2017 saa 09:08'

Erega buriya seif ntarusha mastar nawe turamwizera arabikora

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!