RUHAGOYACU.com

Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe - Eric Nshimiyimana

Umutoza w’ikipe ya AS de Kigali, Eric Nshimiyimana abona Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda mugihe yaba itirangayeho, nyuma yo kumutsinda 1-0 mu mukino w’ikirararane cy’umunsi wa 18 wa Shampiyona.

Umukino w’ikirarane wahuje AS de Kigali na Rayon Sports warangiye Rayon Sports ariyo itwaye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Manzi Thierry, gusa kuri Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali asanga yarabuze amahirwe muri uyu mukino kuko abasore be bahushije uburyo bwinshi imbere y’izamu kandi bwagombaga kubyara igitego.

JPEG - 51.1 kb
AS Kigali yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 kuwa Gatandatu

Kuri Eric Nshimiyimana ngo kuba Rayon Sports yaramutsinze si uko yamurushije umukino mwiza ahubwo nuko yari yizeye ko niyo yatsindwa nta yindi kipe iribuyige imbere, ibi akaba arinabyo ashingiraho avuga ko Rayon Sports itirangayeho igakomeza kubyaza amahirwe ifite umusaruro yazatwara igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

"Urabona ko Rayon Sports ikomeje kugira amahirwe niko navuga, amahirwe menshi y’umukino w’uyu munsi yagiye ku ruhande rwa Rayon Sports, keretse yirangayeho ariko ubonako ikomeje kugira amahirwe menshi yo gutwara igikombe"

"Naho twebwe tuzakomeza turebe umwanya mwiza twabona, bishobotse keretse bo birangayeho nibwo twakomeza kubegera ariko uyu munsi twakinnye umukino dushaka kureba ukuntu twabegeraho gatoya tukabashyiraho igitutu, ku yindi mikino tugacungana no kureba aho bazajya batsindwa"- Eric Nshimiyimana, umutoza wa AS Kigali nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali hamwe na Masudi Djuma utoza Rayon SportsEric Nshimiyimana utoza AS Kigali hamwe na Masudi Djuma utoza Rayon Sports

AS de Kigali nyuma yo gutakaza amanota 3 atatu kuri Rayon Sports ubu ihagaze ku mwanya wa kane (4), n’amanota mirongo ine (40) iranganya amanota na Police ya gatatu ariko Police ikayirusha ibitego izigamye kuko ifite ibitego cumi na bine (14) mu gihe AS Kigali ifite ibitego cumi na kimwe (11).

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Murenzi

    Kuya 28-03-2017 saa 19:01'

    Rekana na bayobozi ba APR bazajya bawirebera nibarangiza bayifanire ubwabo kuko byose nibo byaturutseho
    APR yangijwe na staff yayo kabisa

  2. niyigena eric

    Kuya 28-03-2017 saa 10:28'

    Bayobozi b’ikipe ya APR Niba mushaka gukomeza kubaka ubukombe bw’ikipe nimushakire umuti ikibazo kiri muri ecquipe biciye munnzira nziza. kuko ikipe igeze aharindimuka .equipe igeze aho itsindwa na gicumbi,ikanganya na pepinier ya nyima ! ikindi kandi mugerageze muhe agaciro abafana kuko nabantu bakomeye nubwo ntamusanzu baba batanga kuri equipe. ibyo tubivuze tubabaye nkabafana ba equi

  3. Innocent

    Kuya 27-03-2017 saa 20:55'

    Reyon Sport Nicyacu
    Naho Apr Yo Irimumandazi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru