RUHAGOYACU.com

Amafoto- Rayon Sports ikosoye Sunrise FC, isiga APR FC amanota 11

Moussa Camara yigaragarije abafana b’ikipe ya Rayon Sports, afasha ikipe ye gutsinda Sunrise FC ibitego 3-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona, bibahesha kuyobora shampiyona n’amanota 52, amanota 11 imbere ya APR FC ya kabiri.

Rayon Sports yihariye umukino kuva utangiye kugeza urangiye ndetse yabonye uburyo butandukanye, ariko ubwatanze umusaruro mbere ni ubwo ku munota wa 11 w’umukino, aho ku mupira wari uvuye muri koruneli yatewe na Manishimwe Djabel, Moussa Camara yaciye bugufi agatega umutwe, umupira ujya mu izamu rya Sunrise FC ryari ririnzwe na Gahungu Habarurema.

Mu gihe abandi bateraga murera , ingoma n’amajwi birangurura kuri Stade ya Kigali, niko n’abasore ba Masudi Djuma bakomezaga kotsa igitutu ikipe ya Sunrise FC yagaragaje guhuzagurika maze ku ikosa ryahanwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 36, Gahungu ntiyanyeganyega, umupira awubona ujya mu rushundura.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Cassa Mbungo utoza Sunrise FC yafashe icyemezo cyo gukuramo umuzamu Gahungu maze yinjizamo Jean Paul wasanganiwe n’umupira wa mbere ubwo yisangaga arebana na Moussa Camara wari uherejwe umupira mwiza na Nahimana Shassir maze aramuroba, 3-0 amakipe yombi ajya kumva inama z’abatoza ziyongera ku zo bari bahawe mbere y’umukino.

Rayon Sports yagize ibibazo by’imvune byatumye abakinnyi barimo ba myugariro; Mutsinzi Ange asimburwa na Munezero Fiston ndetse na Rwigema Yves wasimbuwe na Nova Bayama mu gihe ku munota wa 76, Munezero yakoreye ikosa kuri rutahizamu wa Sunrise FC, umusifuzi yemeza penaliti yaje kwinjizwa neza na Orotomal Alex .

3-1, ni ko umukino urangiye. Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 52, aho irusha APR FC ya kabiri amanota 11 mu gihe kuri ubu amakipe yose amaze gukina imikino 21!

11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sport:

Mutuyimana Evariste, Mugabo Gabriel, Mutsinzi Ange,Manzi Thierry, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Nshuti Savio, Manishimwe Djabel, Moussa Camara, Nahimana Shassir.

11 babanjemo ku ruhande rwa Sunrise: Habarurema Gahungu, Serumogo Ali, Niyonshuti Gaadi, Manzi Sincere, Mushimiyimana Regis, Uwambajimana Leon, Niyibizi Vedaste, Omoviare Samson, Orotomal Fredi Alexis, Ngiradjoe Etienne, Sinamenye Cyprien.

kapiteni wa Sunrise FC agundagurana na Manishimwe Djabelkapiteni wa Sunrise FC agundagurana na Manishimwe Djabel
Rayon Sports yagize imvune zitandukanyeRayon Sports yagize imvune zitandukanye
Rwigema Yves ajyanwa hanze kuvurwaRwigema Yves ajyanwa hanze kuvurwa
Moussa Camara yigaragaje atsinda ibitego 2 uyu munsiMoussa Camara yigaragaje atsinda ibitego 2 uyu munsi
Nahimana Shassir wari wabanjemo uyu munsi ahanganye n'umukinnyi wa Sunrise FCNahimana Shassir wari wabanjemo uyu munsi ahanganye n’umukinnyi wa Sunrise FC
Umusifuzi wo ku ruhande, Ambroise ati' Naguteye imboni"Umusifuzi wo ku ruhande, Ambroise ati’ Naguteye imboni"
Mutsinzi Ange yavuye mu kibuga yikanda mu mbavuMutsinzi Ange yavuye mu kibuga yikanda mu mbavu

Habarurema Gahungu yatsinzwe ibitego bibiri ahita asimbuzwaHabarurema Gahungu yatsinzwe ibitego bibiri ahita asimbuzwa
Savio wakinaga uruhande rw'imoso rwose, akurikiwe na Serumogo AllySavio wakinaga uruhande rw’imoso rwose, akurikiwe na Serumogo Ally
Abatoza bombi ntakwicara, yaba Masudi Djuma.... na Cassa MbungoAbatoza bombi ntakwicara, yaba Masudi Djuma.... na Cassa Mbungo
Rayon Sports abakinnyi bamwe babanzamo babanje ku gatebeRayon Sports abakinnyi bamwe babanzamo babanje ku gatebe
Masudi atanga amabwiriza kuri Djabel wagiriwe icyizere cyo kubanzamo uyu munsiMasudi atanga amabwiriza kuri Djabel wagiriwe icyizere cyo kubanzamo uyu munsi
Muhire Kevin uri gukina neza muri iyi minsiMuhire Kevin uri gukina neza muri iyi minsi
Cassa Mbungo areba nk'uwumiwe ubwo yari amaze gutsindwa bibiri mu gice cya mbereCassa Mbungo areba nk’uwumiwe ubwo yari amaze gutsindwa bibiri mu gice cya mbere
Kwizera Pierrot yagiye gushimira kapiteni we mukuru, Bakame ku ntebe y'abasimburaKwizera Pierrot yagiye gushimira kapiteni we mukuru, Bakame ku ntebe y’abasimbura
Byari ibyishimo ku gitego cya kabiriByari ibyishimo ku gitego cya kabiri
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na CamaraAbakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Camara
Pierrot ni kapiteni wa kabiri muri Rayon SportsPierrot ni kapiteni wa kabiri muri Rayon Sports
Sunrise FC ku rukuta mbere y'uko Pierrot atsinda coup-francSunrise FC ku rukuta mbere y’uko Pierrot atsinda coup-franc

Camara azengereza Manzi Sincere wari wagowe!Camara azengereza Manzi Sincere wari wagowe!
Aha Camara yari wenyine, aza kunyerera, ndetse umupira upfa ubusaAha Camara yari wenyine, aza kunyerera, ndetse umupira upfa ubusa

Nshuti Savio Dominique yazonze Serumogo wakinaga iburyo bwa Sunrise FCNshuti Savio Dominique yazonze Serumogo wakinaga iburyo bwa Sunrise FC






3-1 hagati y'impande zombi3-1 hagati y’impande zombi
Manzi Sincere yanyuze muri Rayon SportsManzi Sincere yanyuze muri Rayon Sports
Habarurema Gahungu yasimbuje igice cya mbere kigiye kurangiraHabarurema Gahungu yasimbuje igice cya mbere kigiye kurangira
Kwizera Pierrot azwiho kugira amashoti atyayeKwizera Pierrot azwiho kugira amashoti atyaye
Djabel agerageza gucengaDjabel agerageza gucenga



Niyonzima Olivier 'Seif' ukina hagati mu ikipe ya Rayon SportsNiyonzima Olivier ’Seif’ ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports

Moussa Camara yigaragaje muri uyu mukinoMoussa Camara yigaragaje muri uyu mukino
Camara yagoye Sincere ManziCamara yagoye Sincere Manzi
Cassa atanga inama kuri KawungaCassa atanga inama kuri Kawunga
Camara hamwe na Manzi Sincere wanyuze muri Rayon SportsCamara hamwe na Manzi Sincere wanyuze muri Rayon Sports
Shassir na Uwambazimana Leon 'Kawunga' wanakiniye Rayon SportsShassir na Uwambazimana Leon ’Kawunga’ wanakiniye Rayon Sports
Camara yagoye bigaragara ikipe ya Sunrise FCCamara yagoye bigaragara ikipe ya Sunrise FC
Muhire Kevin ameze neza nyuma yo kuva kubagirwa muri MarocMuhire Kevin ameze neza nyuma yo kuva kubagirwa muri Maroc
Rayon Sports yabanje mu kibuga'Rayon Sports yabanje mu kibuga’

Sunrise FC yabanje mu kibugaSunrise FC yabanje mu kibuga
Serumogo Ally na Pierrot, ba kapiteni bombi bafata iy'urwibutso n'abasifuziSerumogo Ally na Pierrot, ba kapiteni bombi bafata iy’urwibutso n’abasifuzi
Amakipe yumvaga ko bishoboka mbere y'umukinoAmakipe yumvaga ko bishoboka mbere y’umukino
Masudi Djuma, Cassa Mbungo na Maurice 'Maso' wakoranye na Cassa muri Police FCMasudi Djuma, Cassa Mbungo na Maurice ’Maso’ wakoranye na Cassa muri Police FC
Fair-play ku batoza Masudi wa Rayon Sports na Cassa Mbungo wa Sunrise FCFair-play ku batoza Masudi wa Rayon Sports na Cassa Mbungo wa Sunrise FC

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ineza cleo

    Kuya 2-04-2017 saa 14:17'

    Rayon ni munezero wana,nkunda ko aho yagiyeye hasusuruka!baranywa,bararya,baraseka bagasabana kuko igenda yisanga,naho apr njye sinanayizi numvako basa n’ibikona!ABA RAYON NTIMUCIKE INTEGE

  2. kelly clovis

    Kuya 1-04-2017 saa 11:50'

    ahhhh hhh abareyon ibyo ntago byadukanga twagiye dutsinda amakipe akoma komeye APR si yo yadukanga hasigaye Amagaju

  3. Nsanzimana

    Kuya 31-03-2017 saa 22:45'

    Aimable Umufana Wamanegeka Fc,rekankubwire, mwebwe abafana bayo ntanicyo mumaze ntanijambo mufite kuko ikipe niyi ngabo zigihugu,nizo zitumye ibaho nahomwe abafana bayo muraba magambo gusa ntaho muzwi.ntacyo muyimariye.ariko twe turazwi, turabaruye, dutera inkunga ikipe yacu,nitwe bafana bafite ijambo sha.naho ibyo bikombe urata nagirango nkubwirengo,urekekurata inkovu zimiringa,mwabitwaye mutabikwiye babibira,kandi namwe murabizi ko ntagikombe cyukuri mugira.mwabitwaye mutekenika.iyobitaba ibyose hari nakimwe muba mufite?ubunibwo tugiye kubareba ko mushoboye,kuberako uwahekwaga bamushize hasi ngoyigenze none nokugenda byamunaniye. mwaragaragaye!!gusa uyumwaka muzaba aba 4 umwaka utaha,APR izamanuka muzajya mujya kuyifana irimo gukina na giti cyinyoni muri 2 end division.kuko ubu hagiye kujya hatsinda ushoboye,uzi umupirasha.kandi APR muzishoboye ntibamo.ubu abafana bayo guhera ubu mugiye kujya mugenda munyonyomba.mwikoreye amaboko.ntajambo mugifite.ibyanyu byarangiranye na 2016 .

  4. -####-

    Kuya 31-03-2017 saa 08:00'

    mbega Wini urashekeje koko ngo muzatwara bingahe? nkabundi bwaryari mubikorase? ni mwikirigite museke ubwo karaba kabaye agakombe ka gatandatu twe dufite 16 ubwo muzongera 2020. kd kuritwe Gicumbi na Pipiniere zibarusha agaciro kuko zakoze ibyabananiye koko tubahonde gatatatu ntano kunganya? murasekeje!¡!!!!!

  5. emanueri

    Kuya 30-03-2017 saa 20:40'

    reyo ntabwo isaziye ubusa nahoyatwara igikombe kimwe kiruta ibikombe aperi itwara itabikoreye

  6. emmanuel

    Kuya 30-03-2017 saa 11:23'

    oyee!! hasigaye amaju

  7. Wini

    Kuya 30-03-2017 saa 11:17'

    Aba rayon dukomeze twibyinire itsinzi, dukomeza nogutanga umusanzu . ibikona ntibizongere gushimaho kuko ababirengeraga babikuyeho amaboko, tugomba kugitwara nkinshuro 10 zikurikiranya ubundi ibindi bikazaza nyuma

  8. Niyigena

    Kuya 30-03-2017 saa 10:21'

    Ikanombe

  9. aimable

    Kuya 30-03-2017 saa 08:57'

    ahubwose Gasenyi murashekeje harya ngo musize APR? ahubwo muri kuyiruka inyuma!!!! ifite ibikombe 16 mufite bitanu gusa muzatwiruka inyuma mpaka kuko turabahatse!!! APR oyeeeeeeeee!!!!

  10. anathalie

    Kuya 30-03-2017 saa 07:30'

    congz rayon turagukunda cyane abavugako tutazongera kugitwara imana niyonkuru degol arimunsi y’Imana kdi ibyo yigira wabona atongeye gutorwa

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru