RUHAGOYACU.com

Rayon Sports inganyije na Police FC imbere ya Infantino uyobora FIFA

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utarabereye igihe, ikipe ya Rayon Sports yishyuye Police FC, banganya ibitego 2-2 kuri Stade Amahoro mu mukino warebwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyabonetse mu minota ya mbere yawo, gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa gatandatu, iki cyaje kwishyurwa na Danny Usengimana nyuma y’iminota irindwi gusa.

Nubwo Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Police na yo yagiye inyuzamo, igasatira Rayon Sports ndetse byaje gutanga umusaruro ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mico Justin ku kazi kakozwe na Usengimana Danny.

Rayon Sports yakoresheje imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri ishaka kwishyura ari nako abakinnyi ba Police FC bagendaga bakora amakosa avamo ama Coup-franc ariko Rayon Sports ntibashe kuyabyaza umusaruro.

Iki gice kandi cyabonetsemo imvune itunguranye kuri Mico Justin watsinze igitego cya Kabiri ku ruhande rwa Police FC, iyi mvune yaje isanga imvune Umwungeri Patrick yari yagize mu gice cya mbere kirimo kurangira, muri rusange ubona ko izi mvune nazo ziri mu mpamvu zagabanyije umuvuduko ikipe ya Police FC yatangiranye.

Ku makosa y’umunyezamu w’ikipe ya Police FC, Bwanakweli Emmanuel wasohotse nabi, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura ku munota wa 82 gitsinzwe na Nahimana Shassir, iki cyatumye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Ku ruhande rwa Rayon Sports umukinnyi Abouba Sibomana nawe yaje kugira ikibazo cy’imvune yo mu itako yatumye nawe asimbuzwa Nsengiyumva Moustapha mu gice cya kabiri.

Kunganya uyu mukino bikaba bitumye APR FC iguma kuyobora shampiyona n’amanota 38, inota rimwe imbere ya Rayon Sports ya kabiri mu gihe Police FC ifite amanota 32.

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Uwihoreye Jean Paul, Umwungeri Patrick, Eric Ngendahimana, Mico Justin, Nizeyimana Mirafa, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Usengimana Danny, Japhet Imurora na Mwizerwa Amini.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Rwatubyaye Abdul, Mugisha Francois Master, Sibomana Abouba, Nova Bayama, Nahimana Shassir, Savio Nshuti na Mugheni Fabrice.

Indi mikino- Umunsi wa 18 wa shampiyona:

Kuwa Gatandatu:

  • Marines FC 2-3 Sunrise FC
  • Kirehe Fc 0-0 Pepiniere FC
  • Espoir Fc 0-0 Bugesera FC
  • Gicumbi 2-2 SC Kiyovu SC

Ku Cyumweru:

  • Musanze FC 1-1 Etincelles

Izindi nkuru

RUNDA Kuya 28-02-2017 saa 08:47'

NGO RAYON NTIRAHEMBA ABAKINNYI MBEGA ABASWA WEEEEEEEEE KD NGO NTI BARATANGA RECRUTEMENT YAWA MUNYA MALI MBEGA MANAGEMENT NJYENARUMIWE

aimable Kuya 27-02-2017 saa 05:05'

umutoza wa mukura nuwa rayon bakinisha umunwa ndibuka avuga ngo abayobozi ba rayon ni cancer yeweeee gusa muzabireke mujye mwikinisha kuko gukina nabandi ntabyo mushoboye muri nka wamwana murizi udakurwa urutozi

frank Kuya 26-02-2017 saa 14:04'

rulove ibyo uvuze ntibibaho irushanwa rya banyarwanda se uwo numupira mwigumire kurugo kuko ibindi byarabayobeye hano nihomuzi kata zogutsinda umutoza wa mukura yarababwiye iyaba mugira amatwi mwari kumva mukikosora wenda mwatera imbere nkandi makipe

frank Kuya 26-02-2017 saa 13:55'

ariko apr muravuga icyi nibyo mwakoreye i huye kwinjira kukibuga kungufu gusa niba ari kuriya ntamupira twaba dukina ekipe aho ireba imyitozo yiyo bazakina koko muri muri UR mwanzeko nabanyeshuri BAREBA IMYITOZO YANYU ariko mwe mugashaka kureba iyabandi gusa mwisubireho naho umusifuzi tumureke niba ari abasifuzi bafite urwego ruri hasi narumiwe uzarebeko hari numwe CAF yari yarashyize muri CAN 2017 gusa biteye agahinda peeeeeeee

Emma Kuva Burundi Kuya 26-02-2017 saa 13:22'

Ntakibazo Kazima Twayikuyeko Rimwe 37 Aramaz Kuwa Gatatu TUrisubiza Umwany Wambere.

Murenzi Kuya 26-02-2017 saa 03:42'

Hahahahahahaha a.k.a batwibye FC mbivuga ko bashije ikibonobono cyiviriye muntambara bakaza ibitugu babizamuye ngo barakomeye ariko ubundi uramutse uzanye iriya kipe ngo ni wau Salam ukayishira muri champions yahano mu Rwanda murabona yajya ifata umwanya wakangahe? Sumwaka 1 ubundi igahita isubira mu cyiciro cya 2 ikibagirana nkuko zebre yibagiranye , mujye mutanga ibitekerezo bifututse nimumere nka musesengunzi uvuga aruko APR yatsinzwe cg yanganyije mwumve akome hahAhahah ooohhh rayon baguhoriki rayon hahahaha

201069818128 Kuya 26-02-2017 saa 02:34'

Rayonsports aka batwibye fc sha irizina naryemeye kbsaaa

alexi gikona Kuya 25-02-2017 saa 23:16'

abareyoooo oyeeeeee
nimukomerezaho.sha
gusekana.
nukugurizanya mwarakozekundindira umwanya.mubanze muhembe.abakinnyi
mubone kuvuga!!!!!

fff Kuya 25-02-2017 saa 23:07'

Rayon bazahora bayiba kuko ari byo ibona ntibone aho yananiriwe mu kibuga

Quatre-Vingt Kuya 25-02-2017 saa 22:46'

Ariko Rayon sport bayiziziki? Ubona Ukuntu bayibye? batwibe numuyobozi wa FIFA ahari yicecekere? Dogoli rwose akwiye kwegura ndetse numuyobozi wa FIFA akavaho. Nibura tugatora Rwarutabura Oya nako tugatora Musesenguzi Akaba ariwe uyobora fifa ..Ntabwo bakongera kutwiba.

Abareyo burigihe barabiba??????? turabirambiwe rwose mushyire hasi Basifuzi bakore akazi kabo. Ferwafa Nayo ikore akayo. namwe mukore akanyu kumunwa gusaaaaaaaaaaaa

1 | 2 | 3 | 4 | 5

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!