RUHAGOYACU.com

Rayon Sports itsindiye Bugesera mu maso y’umutoza mushya w’Amavubi

Igitego cya Tidiane Kone ku munota wa 63, ni cyo kibaye itandukaniro ku mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona Rayon Sports yari yakiriwemo na Bugesera kuri uyu wa gatatu.

Ni Umukino watangiye uri gukinirwa mu kirere cyane ahanini biturutse ku kubaRayon Sports yari yabanje mu kibuga ba myugariro barindwi ahanini ngo ihangane n’ikibuga bakiniragaho. Iminota 10 ya mbere y’umukino Bugesera yokejeje igitutu Rayon, biyihesha coup franc ebyiri zitabashije kugira icyo icyo zitanga

Kone yishimira igitego yari amaze gutsindaKone yishimira igitego yari amaze gutsinda

Nyari ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Rayon Sports n'abakinnyi, Kone amaze gutsinda igitegoNyari ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Rayon Sports n’abakinnyi, Kone amaze gutsinda igitego

Bugesera yaburaga bamwe mu bakinnyi bayo b'Imena barimo n'umunyezamu Olivier KwizeraBugesera yaburaga bamwe mu bakinnyi bayo b’Imena barimo n’umunyezamu Olivier Kwizera

Ku munota wa 15 ni bwo Pierrot yateye ishoti rya mbere rigana ku izamu ku ruhande rwa Rayon Sports yari yatangiye isatira. Bugesera yagize Uburyo bwiza ku munota wa 20 ariko umupira Bakame arawufata . Ku munota wa 23, Rwatubyaye wari wagize imvune yasimbuwe na Tidiane Kone.

Rayon Sports amahirwe akomeye mu gice cya mbere yayabonye ku munota wa 38, ubwo Nova Bayama yari atunguye umuzamu wa Bugesera, ariko ateye umupira barawufata. Bugesera yahise isubiza, maze ku munota wa 44, Samson Ikechukwe Rutahizamu wa Bugesera abona amahirwe y’igitego ariko Bakame amutanga umupira.

Camara yari acungiwe hafi n'abakinnyi ba BugeseraCamara yari acungiwe hafi n’abakinnyi ba Bugesera

Antoine Hey, yakurikiranye uyu mukinoAntoine Hey, yakurikiranye uyu mukino

Bagiye kuruhuka nta kipe irareba mu izamuBagiye kuruhuka nta kipe irareba mu izamu

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Rayon Sports, gusa Bugesera aba ari yo ibona amahirwe ya mbere, aho ku munota wa 55, Iradukunda Bertrand yahaye Samson Ikechukwe umupira ariko uyu akawutera nabi wenyine imbere y’izamu.

Ikipe ya Bugesera yatangiye mu kibugaIkipe ya Bugesera yatangiye mu kibuga

Umukino ahanini wakinwaga n'abasore bafite ibigangoUmukino ahanini wakinwaga n’abasore bafite ibigango

Savio kwinjira mu kibuga, byatumye umukino w a Rayon Sports wihutaSavio kwinjira mu kibuga, byatumye umukino w a Rayon Sports wihuta

Harimo ishyaka n'amahaneHarimo ishyaka n’amahane

Ku munota wa 61 umutoza wungirije wa Bugesera Nzungu Thierry yazamuwe mu bafana kubera kutishimira icyemezo cy’umusifuzi maze ku munota wa 63, Koné Tidiane afungura amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports atsinze igitego cyiza cyane ku mupira yari ahawe n’agatsintsino na Camara.

Bugesera yagerageje kwishyura iki gitego, igenda inasimbuza abakinnyi batandukanye, gusa umukino ntiwayihira uza gusozwa itsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0, bivuze ko iyi kipe ishimangiye umwanya wayo wa mbere n’amanota 46, amanota atanu imbere ya APR FC ya kabiri, mu gihe Rayon Sports ikinafite ibirarane bibiri.

Munezero Fiston, ari mu bakinnyi ba Rayon Sports bakinnye nezaMunezero Fiston, ari mu bakinnyi ba Rayon Sports bakinnye neza

Umutoza MAsudi yakurikiranye umukino yicaye mu bafanaUmutoza MAsudi yakurikiranye umukino yicaye mu bafana

Umutoza Mashami ntiyigeze yishimira imisifurire ya Louis HakizimanaUmutoza Mashami ntiyigeze yishimira imisifurire ya Louis Hakizimana

Rayon Sports yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombeRayon Sports yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe

Uyu mufana yatangariwe n'abakunzi ba BugeseraUyu mufana yatangariwe n’abakunzi ba Bugesera

V?Perezida wa FERWAFA Vedaste mbere yo kujya i Rubavu yabanje kuza kureba uyu mukinoV?Perezida wa FERWAFA Vedaste mbere yo kujya i Rubavu yabanje kuza kureba uyu mukino

Umukino warangiye ari ibyishimo ku bakunzi ba Rayon SportsUmukino warangiye ari ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports

Gushyamirana kw'abafana kwagaragaye ku kibugaGushyamirana kw’abafana kwagaragaye ku kibuga

Uyu ufana yakomerekeye mu gushyamirana kwahuje abafanaUyu ufana yakomerekeye mu gushyamirana kwahuje abafana

Rayon Sports kuri ubu iyoboye shampiyona n’amanota 46, irusha APR FC ya 2 amanota 5. Izakina na AS Kigali kuri uyu wa gatandatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bahongerimana

    Kuya 23-03-2017 saa 10:28'

    ese wowe max ubwo uvuga ko igikombe Apr yawe izagitwara ushingiye kuki iyo ubona rayon ikurusha amanota 5ubwo wowe wumva utarimo kurota amanywa? ahubwo witegure kurangiza shampiona urikumwanya wa5pore sana ukomeze wihangane usigare kurugo.

  2. nimutuze

    Kuya 23-03-2017 saa 09:48'

    muzagitware cgse murorere ubundi ubukene mugira buzashira

  3. ntwali jean dê Dieu

    Kuya 23-03-2017 saa 09:09'

    Yewe mana ukundareyo nabayanga bisubire eric senderi niyongere ati wenda ibyemere cyangwa ubihakane reyosport imfite ingufu apr poresana iikipe ikurusha ingufu na tagitique

  4. Eric

    Kuya 23-03-2017 saa 07:23'

    Wowe max umeze nkayandondogozi yikirondwe yumiye kuruhu inka yarariwe kera arko reka uvugeko apr izagita nimugihe muratsinda musubira inyuma za gicumbi na musanze pipinier mwarayinyagiye muri ba Manegeka fc

  5. Musesenguzi

    Kuya 23-03-2017 saa 00:21'

    Mu minsi iri imbere APR iraba iri ku mwanya wayo nayigeneye shampiyona itararangira!!
    Umwanya wa Gatatu hanyuma izarangirize Ku wa Kane.

  6. Jean Dela Croix

    Kuya 22-03-2017 saa 23:45'

    Ahaa agakipe turagasoje pe kukababaza Kari iwabo tugakubise 1 kitagira 2 kbx amakipe muriyi minsi twayabonye ibyondo kubirenge ntayo tudahutaza Rayon sport oyeeeeeee

  7. max

    Kuya 22-03-2017 saa 23:04'

    ariko aba rayon mwabaye mute? agatego kamwe niko katumye igikuba gicika? igikombe ni icya apr fc mutuzeeee!

  8. jean do la criox

    Kuya 22-03-2017 saa 22:45'

    ndabakunda Cyane!!!!! byishimo byanjye rayon sport n’abafana bayo nzayikunda nshishikariza abayobye n abarwazwa imitima namakipe bafana nka Apr umu rayon wese yakuyobora nutabona ntananukirwa kuki mugendera Munzira zifunganye ?igihozo cy’ umutima ni
    rayon sport

  9. Umufana

    Kuya 22-03-2017 saa 22:38'

    Goligoligoligoligoligoligoligooooooooliiiiiiiiiii! Rayon sports, Rayon sports, Rayon sports, Rayon spoooooorts!!!!!!! Yitwa Tidiane konè umwana wavukiye bohira mumujyi wa bamako!!!! Nawe ati ikipe ya Apr fc ndayitera umutima, nyititizeeee, nyibabaze nyibwire ngo igikombe umwana w’umunyamali naje gushimisha abafana ba Rayon. Gooooooooooooooooohhhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!

  10. Eddy

    Kuya 22-03-2017 saa 21:27'

    Rayon sport oyeeeee!! tukuri inyuma nk’abafana bawe naho bugesera niyihangane izatsinda apr kuko niyo yabaye insina ngufi icibwaho urukoma naburiwese

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru