RUHAGOYACU.com

Amafoto-Rayon Sports itsinze As Kigali 1-0 yiyongerera amahirwe y’igikombe

Igitego cya Manzi Thierry ku munota wa 41 ni cyo kibaye itandukaniro ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 Rayon Sport yahuriragamo na As Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iminota 20 ya mbere y’umukino yihariwe n’ikipe ya As Kigali yari ku kibuga cyayo ndetse igenda irema uburyo butandukanye bwo gutsinda nubwo ba rutahizamu bayo batigeze bagerageza umunyezamu Bakame wari mu izamu.

Igitego cya Rayon cyatangiye Savio akorerwa ikosa...Igitego cya Rayon cyatangiye Savio akorerwa ikosa...
Muhire Kevin yegera umupira ngo atere Coup FrancMuhire Kevin yegera umupira ngo atere Coup Franc
Manzi Thierry atsinda igitego...Manzi Thierry atsinda igitego...
Abakinnyi bagenzi be baza kumushimaAbakinnyi bagenzi be baza kumushima
Cyari igitego gikeneweCyari igitego gikenewe

Uko umukino wagendaga ujya mbere ariko, ni ko Rayon Sports yagendaga iwinjiramo ndetse itangira gusatira cyane izamu rya As Kigali nubwo na yo nta mipira myinshi yaganishaga kwa Batte Shamiru.

Igitego rukumbi cyo mu mukino, cyabonetse ku munota wa 41 ubwo kuri Coup Franc ya Rayon Sports, Muhire Kevin bakunze kwita Rooney yaterekekaga umupira mwiza ku mutwe wa Manzi Thierry na we wawushyize mu nshundura z’izamu rya As Kigali.

As Kigali yashoboraga kwishyura ku munota wa 45 w’umukino, gusa igitego cya Tchimanga kiza kwangwa umusifuzi avuze ko habayeho kurarira.

Igice cya kabiri, umutoza Eric Nshimiyimana yinjije mu kibuga Ndayisaba Hamidou mu mwanya wa Cyubahiro Janvier, maze aba banyamujyi batangira kuzengurutsa umupira mu kibuga hagati, ndetse ntibanatinya kuwugeza mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports.

Uburyo bukomeye bw’umukino bwabonywe na Ndahinduka Michel ku munota wa 61 wasigaranye n’umunyezamu Bakame ariko ntashobore kumurenza umupira yari aterekewe na Murengezi Rodrigue.

Iminota yanyuma y’umukino As Kigali yakomeje gushaka kuyibyaza umusaruro igenda ibona amahirwe atandukanye yo kwishyura, gusa ibura umukinnyi wakora itandukaniro mu kibuga.

Umukino, waje gusozwa ari cyo gitego 1-0, bivuze ko amanota irusha ikipe ya APR FC avuye kuri atanu akagera ku munani kandi ikinafite umukino w’ikirarane.

Abatoza bombi baganira mbere y'umukinoAbatoza bombi baganira mbere y’umukino
Rayon Sports yabanje mu kibugaRayon Sports yabanje mu kibuga
As Kigali yihariye umukino ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonyeAs Kigali yihariye umukino ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye
Ndahinduka Michel yahushije ibitego byinshiNdahinduka Michel yahushije ibitego byinshi
Umunyezamu Bakame yoroherejwe akazi na ba rutahizamu ba As KigaliUmunyezamu Bakame yoroherejwe akazi na ba rutahizamu ba As Kigali
Michel yakorewe ikosa na Fiston mu minota ya mbere hirya y'urubuga rw'amahinaMichel yakorewe ikosa na Fiston mu minota ya mbere hirya y’urubuga rw’amahina
Eric Nshimiyimana ntabwo yahiriwe n'uyu munsiEric Nshimiyimana ntabwo yahiriwe n’uyu munsi











PNG - 75.1 kb
Urutonde rw’agateganyo, uko ruhagaze kugeza ubu

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Titi

    Kuya 29-03-2017 saa 04:51'

    Rayon iri kwikosora no kurwaza abakeba gusa igikombe kizaba gutsinda umukino wa APR na Nigeria kuharenga byo ntibishoboka hari imyanya ibuze abakinnyi b’ingufu nka 9 na11 nkubu muri defenceThiery avunitse twajya mu bibazo

  2. Bwiza

    Kuya 27-03-2017 saa 16:56'

    Congs to my lovely team Gikundiro oyeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  3. Musesenguzi

    Kuya 26-03-2017 saa 18:51'

    Muyishime Felicia,
    Rayon izongera gukina Ku wa Gatatu na Sunrise.
    Nabwo ni ugukwakwanya indangare tukikomereza.
    Ntabyo gutsindira inyuma ya sitade.

  4. j’paul

    Kuya 26-03-2017 saa 18:40'

    abavuga mubareke twebwe icyo dushaka turakizi abareyon oye oyo

  5. Muyishime Ferexis

    Kuya 26-03-2017 saa 16:55'

    Mwiriwe Neza Nimuhire kumu GINA nonese rayon spotr izo njyera gucyina ryari?

  6. Drogba

    Kuya 26-03-2017 saa 06:51'

    Njye mfana igikona. ariko aba rayon bamaze kuntera iseseme ko mumeze gutyo mutwara igikombe kimwe mumyaka itanu ubwose mumeze nkatwe tubitwara buri gihe hari nuwakongera kuvuga, icyo nababitsa niki? murebe imyaka gacanga yanyu imaze ishinzwe maze murebe mububiko bwibikombe _mugereranye_na <apr-fc> yewe naho murihangana ntanuwabarenganya ntabyishimo muba muherutse museke kuri iyi bonus mumenyereye yumwaka umwe mu myaka ine = naho imitima yanya wagira ngo ikozwe mwibuye abo duhuriye k,umukara n,umweru ibihe nkibi bibaho kd ntawuhora mukuri ikingenzi ni ukwikosora

  7. RUKUNDO Claude

    Kuya 26-03-2017 saa 06:46'

    Abaf ba APR mwihangane nababwiye kuva cyer ngo muve kugiti muge kumuntu arik ntabwo mwumva kucyi mifan amakip abarwaza imitim gikundir ntimuyibon Rata gikundir songa mbere oyeeee !!!!!!!!!

  8. RUKUNDO Claude

    Kuya 26-03-2017 saa 06:43'

    Abaf ba APR mwihangane nababwiye kuva cyer ngo muve kugiti muge kumuntu arik ntabwo mwumva kucyi mifan amakip abarwaza imitim gikundir ntimuyibon Rata gikundir songa mbere oyeeee !!!!!!!!!

  9. nkundimana

    Kuya 25-03-2017 saa 23:51'

    umugabo ejo kuri frash radio yivugiye ko ashaka amafaranga ya abarayon agashaka kubatwara na amanota 3 mumbwire rero niba atarikirigise akanaseka .oyeeeeeeeeeeee Gikundiro oyeeeeeee Masudi.

  10. nkundimana

    Kuya 25-03-2017 saa 23:37'

    Mwiriwe mwiriwe??
    Nibwo nkigera i Kgl nagirango mumpe amakuru yiriwe ino .
    Mwamenyera Mr BAYINGANA na as Kigali batwaye amafaranga n,amanita nk,uko bari babitangaje?
    uwabimenya neza ambwire .

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru